Abahanzi bahataniye ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya cyenda batangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2020.
Muri ibi bihembo Vazi ya The Ben na Homba Homboka ya Dj Pius ni zimwe mu zihatanira igihembo cy’indirimbo y’umwaka muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abahanzi bahatanira igihembo cy’umuhanzi ukunzwe muri East Africa ni:
– Vanessa Mdee - That’s For Me Ft. Distruction Boyz, Dj Tira, Prince Bulo (Tanzania)
– Willy Paul Ft Rayvanny - Mmmh (Kenya)
– Sauti Sol ’Extravaganza’ Feat. Bensoul
– Nviiri, Crystal Asige & Kaskazini (Kenya)
– Diamond Platnumz - The One (Tanzania)
– Sailors – Wamlambez (Kenya)
– The Ben – Vazi (Rwanda)
– Rayvanny Ft Diamond Platnumz – Tetema (Tanzania)
– Deejay Pius – Homba Homboka (High Heels) (Rwanda)
– Big Tril – Parte After Parte (Uganda)
– Harmonize ’Uno’ (Tanzania)
Indirimbo zihatanira igihembo cy’ikunzwe mu Rwanda ni:
– Nari High ya The Mane All Stars
– Byakubaho ya Amalon
– On Fire ya Andy Bumuntu
– Naremeye ya The Ben
– Day To Day ya Butera Knowless
– Homba Homboka (High Heels)ya Deejay Pius
– All Night ya Meddy
– Katerina ya Bruce Melodie
– Igitekerezo ya King James
Muri ibi byiciro n’ibindi bihatanirwamo ibihembo abazatsinda bazabihabwa tariki 14 Werurwe 2020 mu birori bizabera muri Kampala Serena Hotel.
Umwaka ushize mu 2019, Mbaye Wowe ya Passy na Butera Knowless yatowe nk’indirimbo Nyarwanda yakunzwe mu buryo bw’amajwi naho Blocka ya Bruce Melodie itorwa nk’ifite amashusho meza mu bihembo bya HiPipo Music Awards 2019.



















TANGA IGITEKEREZO