00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hirwa Honorine ntiyabonetse muri batatu baryoshya amafoto muri Miss Earth

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 30 October 2017 saa 07:28
Yasuwe :

Uwase Hirwa Honorine waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth riri kubera muri Philippines ntiyabashije kubona igihembo mu byatanzwe byose kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017 ku isaha ya saa mbili z’ijoro[ku isaha ya Manila; byari saa munani z’amanywa i Kigali] abakobwa bose uko ari 84 bahataniye Miss Earth biyerekanye buri wese mu mwambaro uranga umuco w’igihugu cye.

Muri iyi myiyereko hanatangiwemo ibindi bihembo birimo icya Miss Photogenic, Miss Friendship, abagaragaje imyenda idasanzwe, Miss Earth Worrior ndetse hanatanzwe igihembo cya Best Eco-Video ku bakobwa berekanye video nziza y’umushinga wo kwita ku bidukikije.

Mu kwiyerekana, Miss Uwase Hirwa Honorine [Igisabo] yaje yambaye umukenyero ujya gusa na kati ku mutwe yitamiriza akantu gashushe nk’urugori. Mu cyiciro cyo guhemba aberekanye imyenda idasanzwe yabuze amanota.

Abakobwa biyerekanaga mu byiciro hakurikijwe imigabane buri wese aturukamo, habanje abo muri Amerika y’Epfo n’iya Ruguru, hakurikizaho abo muri Europe, Aziya na Oceania hanyuma hasoza abahagarariye ibihugu bya Afurika.

Muri iki cyiciro abo muri Afurika bahawe imidali ya ni Nyampinga wa Angola ndetse na Nyampinga wa Ghana.

Muri ibi birori kandi hatangiwemo ibihembo ku bakobwa bazi kubana neza n’abandi [Miss Friendship], bahembye bakurikije ibyiciro bitatu bagabanyijwemo. Mu cyiciro cya gatatu ari nacyo Hirwa Honorine yarimo hahembwe uhagarariye u Buhinde, Switzerland ndetse na Nyampinga wa Tonga.

Nyampinga wa Vietnam yahawe igihembo cya Miss Earth Worrior ku bw’umushinga wahize iyindi mu kubungabunga ikirere no kwita ku bidukikije. Uyu mukobwa kandi ni we wagize amanota menshi mu matora ya Nyampinga uryoshya amafoto kurusha abandi. Yagize amajwi 5,374, 967 uteranyije ayavuye kuri Twitter, Facebook na Instagram.

Nyampinga wa Vietnam ni we wabaye Miss Photogenic akurikirwa n'uwa Colombia naho uwa Gatatu aba Miss Venezuela

Abakobwa berekanye video zisobanura imishinga yabo zigahiga izindi harimo Nyampinga wa Cameroon[yahawe umudali wa Bronze], uwa Mongolia [yahawe umudali wa Silver] ndetse na Nyampinga Puerto Rico nawe wahawe umudali wa zahabu.

Uzegukana ikamba rya Miss Earth azamenyekana ku wa 4 Ugushyingo 2017 mu birori bizabera ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay. Irushanwa rifite intego y’ubukangurambaga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ihangayikishije ibihugu byinshi ku Isi.

Nyampinga uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth
Miss Igisabo yabuze igihembo muri bitanu byatanzwe uyu munsi
Uwase Hirwa Honorine yaserukiye u Rwanda muri Miss Earth uyu mwaka
Uyu mukobwa azwi ku izina rya Miss Igisabo kubera imiterere y'ikibuno cye

Aberekanye imyenda yahawe amanota meza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages