Gukoresha ikoranabuhanga ni ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje guhungabanya ibikorwa bitandukanye.
Banze gusubika irushanwa ku nyungu z’abakobwa
Miss Nimwiza Meghan uvugira irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko nyuma yo kubona ubukana bw’icyorezo cya Covid-19, bahisemo kuritegura hifashishijwe ikoranabuhanga mu kutaburizamo amahirwe abakobwa bari babonye uyu mwaka.
Uyu mukobwa yagize ati “Mu bihe bikomeye nibwo umuntu asabwa gukoresha imbaraga nyinshi, natwe byadusabye gukora uko dushoboye ngo irushanwa ribeho n’ubwo turi mu bihe bitatworoheye.”
Aha ni naho Miss Nimwiza yahereye avuga ko nubwo bigoye gutegura iri rushanwa hifashishijwe ikoranabuhanga, nta cyigeze gihinduka ku bihembo byagenewe abakobwa bazaryitabira.
Imyiteguro imeze ite?
Miss Nimwiza Meghan yabwiye IGIHE ko imyiteguro bayigeze kure, ndetse irushanwa rigeze mu mahina.
Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2019 akaza guhabwa imirimo yo kuba umuvugizi w’iri rushanwa, yahishuye ko mu gihugu hose abifuza guhatanira iri kamba biyandikishije barenga 400.
Kugeza ubu aba bose batangiye kwifata amashusho azashyikirizwa abategura Miss Rwanda, nyuma yo kuyakusanya akazanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda mu gihe abagize Akanama Nkemurampaka bazaba batanga amanota.
Ku kijyanye n’abazaba bagize akanama nkemurampaka, Miss Nimwiza yavuze ko bataramenyekana ku buryo yavuga ngo kanaka na kanaka.
Yagize ati “Ntabwo navuga ngo Akanama Nkemurampaka kazaba karimo nde na nde, buri wese utanga amanota abimenyeshwa mu masaha ya nyuma ku buryo nta muntu uba uzi ko azatanga amanota.”
Ijonjora ry’ibanze rizakorwa intara ku yindi
Miss Nimwiza Meghan yavuze ko uko ijonjora ry’ibanze ryakorwaga ikipe ya Miss Rwanda ijya muri buri ntara ari nako rizakorwa hifashishijwe amashusho ya buri ntara agashyirwa hamwe.
Nyuma yo gushyira hamwe amashusho y’abahatana muri buri ntara, azanyuzwa kuri RBA, abagize Akanama Nkemurampaka babashe gutoranya abazahagararira buri ntara.
Nyuma yo gutora abazaba bahagarariye buri ntara, Miss Nimwiza yavuze ko nk’abategura iri rushanwa bazagerageza gufasha abakobwa bose guhurira i Kigali.
Nyuma yo guhuriza abakobwa ahantu hamwe, kimwe n’abari mu ikipe itegura Miss Rwanda bazapimwa Covid-19 bacumbikirwe muri Hotel imwe.
Nimwiza yavuze ko hazabaho imyiherero ibiri, ati “Ni ukuvuga ko hazabaho imyiherero ibiri, uwa mbere uzaba hatoranywa abakobwa bazakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa [Pre-Selection], n’undi uzakorwa n’ababashije gukomeza bazaba bahatanira ikamba.”
Irushanwa rirambanyije
Kwiyandikisha byarangiye kuwa 8 Gashyantare mu gihe ibikorwa by’amajonjora y’ibanze byo bizatangira kuva ku ya 9 Gashyantare kugeza ku ya 18 Gashyantare.
Kuva ku ya 19 Gashyantare, abategura bazatangira kwerekana abahagarariye intara zitandukanye bazaba batsinze amajonjora y’ibanze.
Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20.
Abahatana bazinjira mu mwiherero ku ya 3 Werurwe mu gihe ‘pre-selection’ yo gutoranya izaba ku ya 6 Werurwe.
Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku ya 6 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa.
Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena kandi bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Ikiganiro na Miss Nimwiza Meghan, Umuvugizi w’abategura Miss Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!