00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongewemo ab’i Burundi na Uganda: ‘I Am Hip Hop Festival’ mu isura nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 July 2026 saa 10:18
Yasuwe :

Mu minsi iri imbere i Kigali hazabera iserukiramuco rya ‘I Am Hip Hop Festival’, riteganyijwe kwitabirwa n’abahanzi bagera kuri 30 barimo abo mu Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Ni ubwa mbere iri serukiramuco rizitabirwa n’abaraperi baturutse hanze y’u Rwanda, nyuma y’igihe ritumirwagamo abahanzi b’Abanyarwanda gusa.

Ngabonziza Dominique uzwi nka Dr. Nganji, utnganya indirimbo akaba na nyiri Green Ferry Music, umwe mu bategura iri serukiramuco, yabwiye IGIHE ko imyiteguro yaryo igeze ku musozo.

Ati “Tumaze igihe mu myiteguro. Twasabye abahanzi bifuza kwitabira kutwoherereza ubusabe bwabo, kuko twifuza ko uretse abafite amazina azwi, iri serukiramuco ryaba n’umuyoboro wo kuzamura impano z’abahanzi bakizamuka. Mu minsi iri imbere tuzatangaza urutonde rw’abazaryitabira.”

Dr. Nganji yavuze ko iri serukiramuco rizafasha abaraperi kurushaho kwegerana no kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’umuziki wa Hip Hop, kuko usanga akenshi babura urubuga rubahuza.

Yagize ati “I Am Hip Hop Festival igarukanye icyiciro cyayo cy’akarere, dukomeje intego yo gukoresha Hip Hop nk’igikoresho cyo guteza imbere umuco, gufasha abahanzi kwiyungura ubumenyi no kubaka ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Karere. Nubwo urubyiruko rufite impano nyinshi, abahanzi baracyahura n’imbogamizi zirimo amahirwe make yo gukorana, kubura ibikorwaremezo, ubujyanama ndetse n’amahirwe arambye yo guteza imbere impano zabo.”

Iri serukiramuco riteganyijwe kubera muri Institut Français du Rwanda ku wa 28 na 29 Kanama 2026. Ryatangiye mu 2017 ari igikorwa gisanzwe cyahuzaga abaraperi, mbere yo kuvugururwa rikagirwa iserukiramuco guhera mu 2024.

Mu myaka yabanje ryitabirwaga n’abahanzi bo mu Rwanda gusa, ariko muri uyu mwaka ryaraguwe rihindurwa iry’Akarere, aho ryatumiwemo n’abahanzi bo muri Uganda n’u Burundi, hagamijwe guteza imbere ubufatanye hagati y’abaraperi bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

P Fla ni umwe mu bari bataramiye abitabiriye ‘I Am Hip Hop Festival’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages