00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hope arahatana no kubyaza umusaruro miliyoni 100 yavanye muri TPF6

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 8 October 2014 saa 03:40
Yasuwe :

Umurundi Irakoze Hope wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 arakora iyo bwabaga ngo abyaze umusaruro amafaranga n’andi mahirwe yahaye muri iri rushanwa.
Hope washyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Tabia Mbaya’ yakorewe muri Future Records, akorera umuziki we mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali ari naho aba kubera akazi akora ko kuririmba kuri Hotel des Mille Collines. Ati, “Ubu ndi i Kigali kubera akazi nkora . Ndi umuririmbyi kuri Mille Colline , ndirimba kuva kuwa Mbere kugeza ku (…)

Umurundi Irakoze Hope wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 arakora iyo bwabaga ngo abyaze umusaruro amafaranga n’andi mahirwe yahaye muri iri rushanwa.

Hope washyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Tabia Mbaya’ yakorewe muri Future Records, akorera umuziki we mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali ari naho aba kubera akazi akora ko kuririmba kuri Hotel des Mille Collines.

Ati, “Ubu ndi i Kigali kubera akazi nkora . Ndi umuririmbyi kuri Mille Colline , ndirimba kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru uvanyemo kuwa Gatanu, urumva ni akazi gahoraho ndi hano i Kigali.

Mu byifuzo bye, Hope arashaka gukora iyi bwabaga agateza imbere ubuhanzi bwe ku buryo izina n’ibikorwa bye bizamamara ku Isi akoresheje iturufu y’impano afite no gukoresha neza miliyoni 100 z’amafaranga y’u Burundi yavanye muri Tusker Project Fame mu kuzamura umuziki we.

Ati, “Ndashaka kumenyekana ku Isi yose. Yego ntabwo nageza aha Michael Jackson ariko nanjye birashoboka ko naba Hope ukomeye mu muziki Isi yose ikamenya umuziki wanjye. Afurika turashoboye kandi burya byose birashoboka iyo ubikoranye umurava ubifite no ku mutima. Kwigirira icyizere ni intambwe ya mbere igeza umuntu ku ntsinzi .”

Uyu muhanzi wavukiye muri Komine Bwiza mu Burundi mu mwaka w’1988 ari gutegura album yitegura gushyira hanze ndetse iyi ndirimbo ‘Tabia Mbaya akaba ari imwe mu ziyigize. Hari indi album ari gukorerwa na Sony Music nka kimwe mu bihembo yahawe nyuma yo kwegukana irushanwa rya Tusker Project Fame.

REBA INDIRIMBO TABIA MBAYA YA HOPE:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages