Mu kiganiro na IGIHE, abari gutegura iri serukiramuco bavuze ko muri rusange bateganya kwakira hoteli na restaurants zirenga ijana ariko kugeza uyu munsi izigera kuri 70 arizo bamaze kwemeranya.
Teklu Sara Yesehak wateguye iri serukiramuco yagize ati “Niba duteganya kwakira hoteli na restaurants ijana kugeza ubu tukaba dufite 70 zemeje kwitabira nibaza ko mwumva ko ari ikintu gishimishije."
"Twe nk’abateguye iki gikorwa twanyuzwe n’uko igitekerezo cyanyuze abo twagiye tugana, ubu igitahiwe ni ugusaba abantu kwitabira hakiri kare.”
Zimwe muri hoteli na restaurants zamaze kwemera kwitabira zirimo Marriott Hotel, Century Park Hotel, Khana Khazana n’izindi nyinshi kandi ziganjemo izifite amazina akomeye mu Mujyi wa Kigali.
Iri serukiramuco riteganyijwe kubera mu ihema ry’ibirori muri Camp Kigali kuva ku wa 23-24 Werurwe 2024.
‘Taste of Kigali’ ni iserukiramuco rigiye kubera mu Rwanda bwa mbere, rizarangwa n’amarushanwa yo guteka, irushanwa ry’abato bafite impano zo guteka, naho abazaryitabira bazahabwa amahirwe yo gusogongera ku binyobwa n’amafunguro bizaba byatunganyirijwe muri Camp Kigali.
Byatumiwemo aba DJs n’abahanzi batandukanye bazasusurutsa abitabiriye n’ubwo hataratangazwa amazina yabo. Biteganyijwe ko mu bandi bazahatanira ibihembo, ari abafata amafoto barushanwa gufata ameza kurusha abandi.
Taste of Kigali ni iserukiramuco ryateguwe mu kureshya ba mukerarugendo no kwerekana ko Umujyi wa Kigali ufite ubushobozi bwo kwakira abashyitsi baturutse ku Isi yose kandi buri wese akaba yafatira amafunguro aho ashaka, akagubwa neza.
Teklu Sara Yesehak wateguye iri serukiramuco yavuze ko bateganya kujya barikora buri mwaka. Iserukiramuco nk’iri rizwi muri Ethiopia ahazwi iryitwa ‘Taste of Addis’, riri mu maserukiramuco akomeye muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!