00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Humble Jizzo mu rugendo rwo kumurika impano z’abakiri bato

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 13 December 2023 saa 08:31
Yasuwe :

Manzi James [Humble Jizzo] yiyemeje gukoresha urubuga afite mu kumurika impano z’abakiri bato mu rwego gutanga umusanzu we mu kubaka uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Uyu muhanzi yatangaje ibi nyuma yo gusoza icyiciro cya mbere cyahuje aba-producers bane bitabiriye irushanwa yatangije aho bakoze injyana y’indirimbo yanditse afatanyije n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Ni irushanwa ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho buri mu-producer wiyemeje guhatana yahabwaga amajwi ya Humble Jizzo ari kuririmba, akabishakira injyana bihura ndetse abakurikira uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga bagatora iyo bumvise inogeye amatwi.

Humble Jizzo yatangarije IGIHE ko yateguye iki gikorwa mu kugaragaza inzira aba-producers bacamo nubwo rimwe rimwe hari igihe badahabwa agaciro nyamara ari bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu kurema igihangano.

Ibi nanone yabiteguye mu rwego rwo kubafasha kumurika impano yabo dore ko hari n’abatangiye kubiboneramo akazi.

Ati “Ibi nabitangiye nshaka gufasha aba-producers bakiri bato bahabwa umwanya wo kugaragaza ubushobozi n’ubuhanga bwabo mu guhanga. Icyiza gihari ubu ni uko kuva nabitangira hari abatangiye kubyungukiramo bari guhabwa akazi nyuma yo kwitabira, ari nacyo nashakaga kugira ngo abantu babone.”

“Byatangiye ari uburyo bwo gufasha abakiri bato guhanga udushya. Kuri iyi nshuro abafatanyabikorwa turi gukorana bahisemo ko aba ba-producers bane twakoranye bose bahabwa ishimwe.”

Iri rushanwa (Challenge) ryatangiye ku wa 25 Ugushyingo 2023 ryitabiriwe n’abarimo Producer Julesce, Map Pro Beats, Nexus Producer na Riqson.

Uyu muhanzi ntiyeruye ngo avuge niba iki gikorwa azajya agikora buri mwaka ariko yemeje ko kigomba kugaruka mu rwego rwo gufasha abafite impanp bakiri bato.

Ati "Ntabwo turemeza niba iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka cyangwa mu gihe runaka, nyuma y’iki cyiciro cya mbere, tugiye kwicara ngo turebere hamwe uko byakongera kugaruka.”

Humble Jizzo avuga ko gukorana n’aba ba-producers bidafite aho bihuriye na Studio ya Urban Records, ibi ari ibikorwa bye ku giti cye bigamije gufasha abakiri bato no kubafasha kugaragaza ubuhanga bwabo.

Uyu muhanzi avuga ko urubyiruko rw’iki gihe rufite amahirwe kuko bo bagitangira gukora umuziki byari bigoye ko babona aho bamurikira ibikorwa byabo cyangwa kugaragaza ibyo bashoboye.

Humble Jizzo yanyuzwe n’uko yakoranye n’aba basore n’uburyo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bitwaye mu kugaragaza ibitekerezo byabo kuri iri rushanwa.

Kurikira uko Humble Jizzo yakoranye n’aba-producers bakiri bato

Humble Jizzo avuga ko yahisemo gutegura iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abakiri bato babura aho bagaragariza impano bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages