Tariki 22 Nyakanga 2019 nibwo Manzi James [Humble Jizzo] umugore we Andy Blauman n’umukobwa wabo Ariella, bafashe rutemikirere berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gihe Humblle Jizzo yatangaje ko muri gahunda zari zimujyanye harimo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we no kwereka ibirori abatarabashije kwitabira ubukwe bwabo mu Rwanda.
Amakuru IGIHE yahawe n’inshuti y’uyu muryango nuko basezeranye imbere y’amategeko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 03 Kanama 2019.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kanama 2019, Humble Jizzo n’umuryango we bageze mu Rwanda nyuma y’iminsi 20 bari muri Amerika.
Mu mwaka ushize Humble Jizzo yarasabye anakwa umukunzi we mu birori byabereye mu Karere ka Rubavu mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
We n’umugore we baherukaga muri Amerika muri Werurwe uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO