Iyi ndirimbo bayise “One Day” cyangwa se “Umunsi umwe” mu Kinyarwanda. Vintage Sogokuru ni we uyitangira mu gitero cya mbere agaragaza ko se yagiye kare atabonye na we yagura umuryango.
Ati “Nakuze numva ko urupfu rurya abantu, ntazi ko umunsi umwe ruzatwara papa. Sinumvaga ko nabaho adahari. Ni bwo bwoba nagiraga mu bwana mu mubiri wanjye. Numvaga ko uzabaho ukabona abo nabyaye […] inshuti zivuga ko wari umuntu mwiza no mu rusengero wabwirizaga neza. Niyo byaba umunsi umwe nkongera kukubona.’’
Humble Jizzo we yumvikana aririmba agaragaza ukuntu umubyeyi we yapfuye nyuma yo kuza kubasura we n’umuryango we, agasiga abwiye umwana we ko azagaruka kumureba ariko ubu uyu mwana akaba ahora amwishyuza igihe sekuru azazira kumusura cyane ko hari impano yamubikiye.
Ati “Ubwo wansuraga mu rugo i Kigali wasize ubwiye umwana ko uzagaruka. Abika impano nto yo kuzaguha none yarategereje ambaza impamvu utakidusura. Sinari nziko wagenda udasezeye ku bawe.’’
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo aba bombi bumvikanisha bavuga ko ari ibishoboka nibura n’iyo bakongera kubona umubyeyi wabo umunsi umwe byabashimisha.
Iyi ndirimbo aba bahanzi bayihimbye mu 2020 ubwo umubyeyi wabo yatabarukaga ndetse banayiririmbye ku munsi wo kumuherekeza, gusa bahisemo kuyishyira hanze kuri ubu.
Se wa Humble Jizzo n’abavandimwe be ubusanzwe yitwaga Rutembesa Christophe. Yapfuye afite imyaka 67.
Uyu mubyeyi yitabye Imana abonye ubukwe bw’umuhungu we n’umwuzukuru. Humble Jizzo n’umukunzi we Army Blauman barushinze ku wa 25 Ugushyingo 2018. Ku wa 23 Gashyantare 2018 ni bwo bibarutse imfura y’umukobwa.
Reba indirimbo Humble Jizzo na Vintage Sogokuru bahimbiye umubyeyi wabo



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!