Uyu muhanzi na Amy Blauman batangiye gukundana mu buryo buteruye mu mwaka wa 2015. Urukundo rugitangira kuvugwa hagati yabo babanje kubihakanira itangazamakuru nyuma baza kubyemera ndetse kuri ubu bateganya kurushinga bitarenze impeshyi y’umwaka wa 2017.
Humble Jizzo n’umukunzi we ubu bafitanye indirimbo bise ‘Do You Know’ ndetse baherutse kuyifatira amashusho. Kuwa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare aba bombi bagiye i Nyarutarama gufata amashusho y’indirimbo, ubwo bageze hafi ya Golf Club Humble Jizzo yatunguye umukunzi we amupfukama imbere amwambika impeta y’urukundo.
Mu kiganiro na IGIHE, Humble Jizzo yavuze ko iyi mpeta yongereye imbaraga mu rukundo rwabo ndetse ngo banahise bafata umwanzuro ko bitarenze umwaka wa 2017 bagomba kurushinga.
Yagize ati “Impeta narayimwambitse rwose, nabikoze bingoye kuko twari mu gikorwa cyo gufata amashusho ariko impeta yo nari nayitwaje, akazi kagezemo hagati napfukamye hasi mvanayo impeta musaba ko yanyemerera nkayimwambika. Yabanje kumbaza niba ari video ikomeje cyangwa niba ari imikino ndimo mubwira ko nifuza ko yakwemera akazambera umugore bigenda gutyo.”
Humble Jizzo na Amy Blauman biteguye urugendo bazakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kujya gusura umuryango w’uyu mukobwa hanyuma bakagaruka mu Rwanda gutegura ubukwe bwabo.

Ati “Iwabo bubaha impeta cyane, kuba naramwambitse iriya mpeta ubu nta mikino irimo, ndi gupanga kujya gusura umuryango we mu minsi mike iri imbere hanyuma nkazagaruka tukabona gukora ubukwe […] Ntabwo bizarenza uyu mwaka, tugomba kurushinga umwanzuro twarawufashe.’
Mu kwezi k’Ukuboza 2016, Humble Jizzo na Amy Blauman bagiye gusura umuryango w’uyu muhanzi utuye i Nyagatare, umukobwa baramushimye ndetse ubu imiryango yombi yatangiye gahunda yo kumenyana no gutegura uko ubukwe bugomba kuzagenda.
Humble Jizzo n’uyu mukobwa ngo bamenyaniye muri Nigeria ubwo Urban Boyz yari yitabiriye iserukiramuco rya muzika rya ‘Gidi Culture Festival’ muri 2015. Bagarutse mu Rwanda, uyu musore yakunze kugaragara mu Mujyi wa Kigali atemberana na Blauman, kuva ubwo kugeza ubu ‘bari mu rukundo rukomeye’.























Ibitekerezo 0