Ibi byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 20 Kanama 2026, mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, cyateguwe na East African Promoters (EAP) gitumirwamo abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda.
Inyungu zacyo zageze kuri benshi uhereye ku bakora ubushyushyarugamba (MC), abacuruza ibinyobwa, amahoteli n’abandi batanga serivisi.
Mupenzi Samuel uzwi nka ‘MC Mup-Gizzo’, usanzwe ukora ubushyushyarugamba mu Mujyi wa Huye, ari mu babonyemo ikiraka cyamuhaye amafaranga ashyushye.
MC Mup-Gizzo yabwiye IGIHE ko kiriya gitaramo cyari kiremereye, yagize umugisha wo kugikoramo, ko ari cyo gitaramo gikomeye yari agizemo uruhare nka MC, kandi cyamusigiye agatubutse.
Ati “Ibi ni ibintu biremereye binahemba neza, urumva rero ko amafaranga baguhaye ataba ameze nk’ayo mu kabari cyangwa se ahandi hantu hasanzwe. Aya ni yo mafaranga menshi nari mbonye.”
Yakomeje avuga ko ibitaramo nk’ibi byajya biba kenshi ntibyikubirwe na Kigali gusa, kuko bizamura ubushobozi bw’ababa mu ruganda rwa muzika n’indi myidagaduro, bo mu mujyi yitaruye Kigali.
Umuyobozi wa Centre d’Accueil St Jean Baptiste ikora ubucuruzi bw’ibinyobwa, Olivier Habakurama, yavuze ko kuba barahawe amahirwe yo gucururizamo na bo byabahaye inyungu, kuko bacuruje ibinyobwa bitandukanye.
Ati “Twarakoze ubucuruzi buragenda. Ubona ko biramutse biba kenshi byaba ari byiza rwose bigatanga imikorere, kuko biba byahuje abantu benshi.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Butera Bagabe Gérvais, yavuze ko ibitaramo nka MTN Iwacu Muzika Festival, ari iby’agaciro cyane kuko bisusurutsa abantu ku mitima no mu mifuka, bityo nk’abikorera bahora babikeneye kenshi.
Ati “Burya abantu bagendana n’amafaranga, kandi bagendana n’ibyo bakeneye. Niba bageze aha i Huye, bari bukenere kurya, kuryama, ibinyabiziga bibatwara, kandi ibyo byose byanze bikunze bizana amafaranga.’’
Butera, yavuze ko kugeza ubu atazi umubare uhamye w’amafaranga yinjijwe na MTN Iwacu Muzika Festival i Huye, ariko aca amarenga ko hinjiye agatubutse.
Ati “Byanze bikunze hinjiye menshi, ndetse ahubwo twe nk’abikorera tuba twifuza ngo iyaba byashobokaga ngo bibe byinshi.’’
Yavuze ko Huye ikomeje kwakira ibirori bitandukanye nka Huye Half Marathon, Huye Rally n’ibindi agaragaza ko biramutse byiyongereye abikorera bakora neza ari na ko binjiriza Igihugu.
MTN Iwacu Muzika Festival 2026, yahereye mu Mujyi wa Huye ku wa 20 Kamena 2026, ikazakomereza i Ngoma ku wa 27 Kamena uyu mwaka, hazakurikiraho Muhanga, Karongi, Nyagatare, Musanze na Rubavu, mu gihe gisaga ukwezi kuko ibitaramo bizasoza ku wa 1 Kanama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!