Icyo gitaramo cyiswe “Ijuru Christmas Carols Concert” kizabera mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye ku itariki ya 30 Ukuboza 2018; kizatangira ku isaha ya 17:00.
Gitegerejwemo umubare munini w’abakunda indirimbo zizihiza Noheli n’umuziki ukundwa na benshi wo mu njyana ya ‘Classique’.
Muhirwa Térence ushinzwe kukimenyekanisha yavuze ko kizagaragramo agashya ko kuririmba ndirimbo nshya irata ibigwi by’ikipe ya Mukura Victory Sport (MVS) iri mu bihe byiza muri iyi minsi.
Ati "Impamvu twashatse kuririmba ikipe ya Mukura ni ukubera uburyo ihagaze muri iki gihe ndetse n’ishema irimo guha Abanyarwanda muri rusange n’abanye-Huye by’umwihariko.”
Muhirwa akomeza avuga ko hazaririmbwa indirimbo zamenyekanye cyane z’abahanzi nka Mozart, Handel, Vivaldi hamwe n’iz’abahanzi bo mu Rwanda ziganjemo izijyanye na Noheli n’izindi zisanzwe.”
Icyo gitaramo ngarukamwaka cyatumiwemo n’abakinnyi ba Mukura Victory Sports kugira ngo bakinnyi bazishimane n’abazaba bacyitabiriye.
Kwinjira muri icyo gitaramo ni 2 000 FRW na 5 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Korali Ijuru iri mu za Kiliziya Gatolika zimaze igihe kuko yashinzwe mu 1988 n’uwitwa Alphonse Rutsindura.
Kuri ubu imaze gushyira ahagaragara Album ebyiri z’amajwi na DVD iri kugurishwa muri ibi bihe bya Noheli n’Ubunani.








Ibitekerezo 0