Igitaramo cya Cindy Sanyu cyabereye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri 2016.
Cindy yaririmbye afatanyije n’abacuranzi b’itsinda rya Neptunez Band, iki gitaramo cyitabiriwe n’abandi bahanzi bacuranga Jazz barimo itsinda ry’abahanzi bitwa ‘Injyana Ensembles’ n’undi mukobwa wo muri Uganda ucuranga umwirongi witwa MoRoots.
Lilian Mbabazi yaje mu Rwanda aririmba mu gitaramo cya Jazz Junction cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Abafana ntibazitiwe n’imvura y’umuzajoro yaguye mu Mujyi wa Kigali, bari bakubise buzuye ndetse ubona ko bizihiwe n’igitaramo cy’uyu muhanzi.
Iki gitaramo cya Cindy cyari cyitabiriwe mu buryo bukomeye, Serena Hotel yari yakubise yuzuye. Abacyitabiriye biganjemo abakuze bo mu cyiciro bigaragara ko ari icy’abasirimu bakunda umuziki wa Jazz uvanzemo uwo muri Afurika, bishimiye cyane indirimbo zacuranzwe mu mujyo wa Jazz ivanzemo Blues.
Cindy yageze ku rubyiniro saa tanu n’iminota 35 z’ijoro, yaririmbye acurangirwa n’abagize itsinda rya Neptunez Band. Ntiyari kumwe n’itsinda ry’abakobwa bamubyinira, aba bazwiho kugira imbaraga mu gutigisa umubyimba.
Akigera imbere y’abafana be i Kigali, Cindy yabanje kubibutsa ko ‘ari umuhanzi wa mbere mu bagore muri Afurika y’Uburasirazuba’ kubera igihembo cya ‘Best Female East Africa’ aherutse guhabwa muri Afrima. Yagize ati “Mubizirikane Kigali, muri kumwe n’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburasirazuba, ndi Cindy, ndashaka kwamamara amahanga yose…”

Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe nka “Selecta”, « Dat Dat », « Sample Dat », «Ndi Mukodo », « Ayokyayokya » n’izindi. Yanaririmbye iyitwa ‘Sanyu lyange’ yongeye gukumbuza abafana ibihe byahise itsinda rya Blue 3 ryagize rikiririmba.
Cindy, intarumikwa mu gutigisa umubyimba
Yaririmbye mu gihe kirenga isaha akoresha imbaraga nyinshi haba mu ijwi ndetse by’umwihariko yerekanye ko ari ‘intarumikwa’ mu gutigisa umubyimba, yanavuze ko “uyu mwuga uri mu maraso”.
Cindy yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze mu buryo bujya gusa n’ubumenyerewe muri Jamaica mu bahanzi baririmba injyana ya Dancehall bitewe n’uburyo yazibyinaga aryamye yubamye hasi ikibuno akirebesha hejuru ubundi akagitigisa cyane
Cindy yavuze ko yaryohewe n’uko yakiriwe i Kigali. Yagize ati « Kigali, mwanyeretse urukundo, ndabakunda cyane, ndabashimiye, byari ibyishimo kuri twese… »
Cindy yaherukaga gukorera igitaramo i Kigali kuwa 18 Werurwe 2016, icyo gihe yari yatumiwe na Kid Gaju basanzwe bafitanye indirimbo yitwa ‘Gahunda’.










![Rukundo Patrick [Patycope] na we yashimiwe uruhare agira mu guteza imbere imyidagaduro](https://spipimg.igihe.com/jpg/dsc_4815.jpg)





























Amafoto: Mahoro Luqman




Ibitekerezo 0