00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hagiye kubera igitaramo kizaba kiganjemo ibya kera

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 28 August 2018 saa 10:35
Yasuwe :

Kuri The Mirror Hotel hagiye kubera igitaramo kidasanzwe kigamije kwibutsa abatuye i Kigali ibyari bigezweho mu myaka yo hambere haba mu myambarire, umuziki, amafunguro n’ibindi.

Iki gitaramo cyiswe “Old School Party”, cyateguwe na The Mirror Hotel ku bufatanye na Diamond Motion Pictures, kizaba ku wa Gatanu tariki 31 Kanama kikazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nkurikiyinka Bosco ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya The Mirror Hotel yatangarije IGIHE ko iki gitaramo cyateguwe neza kandi kizaba kinarimo ibihembo bitandukanye ku bazakitabira bambaye imyenda ya kera ifite umwihariko.

Yagize ati “Kenshi usanga mu Rwanda habera ibitaramo biba birimo indirimbo zigezweho n’imyambarire y’ubu ariko abantu baba bakeneye no gusubira muri bya bihe bya kera.”

Yongeraho ati “Niyo mpamvu twateguye iki gitaramo kizabera muri The Mirror Hotel. Hazaba harimo n’ibihembo bitandukanye ku bantu bazaza bambaye imyenda yo hambere.”

Nkurikiyinka yavuze ko buri muntu yemerewe kwambara ibyo ashaka muri iki gitaramo ariko byaba byiza ufite umwenda wo ha mbere ari wo aserukanye kugira ngo anawibutse abandi.

Mutoni Assia uri mu bakunzwe muri filime zo mu Rwanda, wateguye iki gitaramo, na Barafinda uri mu bazacyitabira

Mu bahanzi bakomeye bazitabira iki gitaramo harimo DJ Pius, Ama G The Black, Mico The Best, Man Martin n’abakinnyi batandukanye ba filime bo mu Rwanda.

Kwinjira ni ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu [5000Frw] ariko umuntu akazaba yemerewe kuyafatamo icyo ashaka cyaba icyo kurya cyangwa kunywa.

Iki gitaramo kizabera muri The Mirror Hotel iherereye i Remera muri metero 20 uvuye kuri rond point yo ku Kisimenti ku muhanda ujya i Remera mu Giporoso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages