Iri rushanwa ryiswe ‘The Crying Games’ rigiye kubera mu Rwanda bwa mbere ryari risanzwe rizwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gushakisha abazahatana ku munsi wa nyuma byatangiye ku itariki ya 4 Werurwe 2017, ibirori nyamukuru biteganyijwe kuzabera muri Kigali Convention Center.
Mu kiganiro na IGIHE, Manzi Hudson umuyobozi wa kompanyi yitwa U5 Enterprises ari nayo yateguye iri rushanwa mu Rwanda yavuze ko amajonjora ageze kure ndetse anashishikariza abantu bose biyumvamo impano yo kurira no kumenya kuvuga inkuru ituma abandi barira ko bayoboka iri rushanwa.
Yagize ati “Umuntu wese wiyumvamo iyo mpano ndamushishikariza kuza tukamwandika, kwiyandikisha ni ubuntu, nta mafaranga duca umuntu wiyandikisha. Icya ngombwa ni ukwerekana ko uzi kurira kandi wabasha gutera abantu ikiniga bakarira ku bw’inkuru uhimbye ukayibibwira.”
Umunyempano wa mbere uzagaragaza ubuhanga budasanzwe mu kurira azahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana naho abazamukurikira bagahabwa ibihembo bitandukanye bizatangwa na bamwe mu baterankunga b’igikorwa. Manzi Hudson yavuze ko ‘umuntu uzatsinda iri rushanwa azanafashwa kwigaragaza mu bandi banyempano bakomeye’.
Yongeyeho ko akanama nkemurampaka kazatanga amanota ku bahatana hashingiwe ku byiciro bitatu irushanwa rizacamo, icya mbere ngo ni uko buri wese mu bazaryitabira azahabwa umwanya akavuga inkuru iteye agahinda ku buryo abafana bazasuka amarira, hazakurikiraho icyiciro cyo kubaha umwanya wo kwiriza bagatoranyamo uwahize abandi mu kubikora neza.
Ati “Irushanwa rizanyura mu byiciro bitatu, icya mbere ni ukuvuga inkuru mpimbano ariko ibabaje ku buryo abayumva barira, hazakurikiraho kwiriza, hanyuma no kwigana inyamaswa buri wese akihitiramo iyo ashaka kwigana, nyuma akanama nkemurampaka kazahitamo uwarushije abandi.”
Umuntu uzifuza kwinjira mu birori byo gutoranya no guhemba umuhanga mu kurira azishyura amafaranga ibihumbi bitanu, umuhango wo guhitamo uwahize abandi uzabera muri Kigali Convention Center ku itariki ya 25 Werurwe 2017.

Iyi sositeye ya U5 itegura iri rushanwa ngo yatangijwe na Jesus Torres mu 1987 mu Mujyi wa New York, yaje gufungura amarembo mu Rwanda mu 2014. Ibarizwa mu zizwi mu gutegura ibitaramo, gufasha abanyabugeni no guteza imbere abahanzi mu ngeri zose.

Ibitekerezo 0