Iri serukiramuco ngarukamwaka ritegurwa na CinéFemmes Rwanda riteganyijwe kuba guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 9 Werurwe 2018. Uyu mwaka ryahawe insanganya matsiko igira iti “Cinema mu iterambere ry’umugore.”
Jacqueline Murekeyisoni wariteguye yabwiye IGIHE ko imyiteguro y’iri serukiramuco muri uyu mwaka irimbanyije. Yasobanuye ko impamvu bahisemo ukwezi kwa Werurwe ari ukugira ngo rikorwe hizihizwa n’iterambere ry’umugore.
Yagize ati "Riba buri mwaka, mu cyumweru kirimo itariki ya 8 Werurwe, yizihizwaho umunsi w’umugore ku Isi. Duhuza iki gikorwa n’uyu munsi kuko ari urubuga rukomeye abagore banyuzamo ibitekerezo byabo binyuze mu mashusho ya filime banditse, bayoboye cyangwa se bakinnyemo."
Yavuze ko rizanagaragaramo filime zikozwe n’abagabo kuko nta wuhejwe gusa izizakirwa ni izivuga ku burenganzira bw’umwana, ubw’abagore, ibibazo byo mu ngo cyangwa izakinwemo n’umugore nk’umukinnyi w’imena.
Yongeyeho ko umwihariko wa Urusaro International Women Film Festival muri uyu mwaka ari gahunda yashyizweho yo kuzirikana filime nyarwanda mu cyiswe "Rwanda Movies Day" ku wa 8 Werurwe 2018.
Iri serukiramuco rizanatangirwamo amahugurwa kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 8 Werurwe, azibanda ku kwandika no kuyobora filime ku bagore bagaragaza impano n’abagabo bari munsi y’imyaka 30 y’amavuko bifuza kuzamura intera muri uyu mwuga.
Murekeyisoni yavuze ko Urusaro International Women Film Festival yatumiwemo n’abashyitsi baturutse hanze y’u Rwanda barimo uwitwa Mvele Pouline uzava muri Gabon n’uwitwa Maimouna Ndiaye ugaragara muri filime yitwa ’L’oeil du cyclone’, filime izerekanwa ku munsi wo gusoza iri serukiramuco.
Abazitabira amahugurwa azatangwa muri UIWFF bazaganirizwa n’aba bagore babiri bafatanyije na Joel Karekezi uherutse kuyobora ifatwa ry’amashusho n’imirimo yo gutunganya filime yitwa ‘The Mercy of the Jungle’ yakinnyemo Nirere Shanel.
Iri serukiramuco ubwo riheruka mu mwaka ushize ryabereye kuri Hotel Umubano kuva ku itariki 4 kugeza 11 Werurwe 2017, ritangirwamo ibihembo bitandukanye ku bitwaye neza, filime yitwa ’Bugingo’ yakozwe na Apoline Uwimana yegukanye bitatu ihiga izindi.



















TANGA IGITEKEREZO