Uyu muririmbyi w’ikirangirire muri Afurika, Yvonne Chaka Chaka yemeje abagera mu bihumbi bibiri bari bakoraniye mu ihema rya Camp Kigali bari bafite inyota yo gutaramana na we bigaragarira amaso.
Igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2018. KNC yamuritse album ye ya kane aherekejwe n’abahanzi Alyn Sano, Bruce Melody na Israel Mbonyi ukunzwe mu buryo bukomeye haba mu bakunda umuziki uhimbaza Imana n’abiyumva mu z’Isi.
Abahanzi bose bo mu gihugu baririmbye, buri wese yishimiwe ku rwego rwe. Uhereye kuri Alyn Sano wagaragaje imbaraga n’ijwi ryuje ubuhanga ukagera kuri KNC nyir’igitaramo; ugeze kuri Yvonne Chaka Chaka ntiwabona uko usobanura mu buryo nyabwo uko yishimiwe gusa byari ikirenga.
Yvonne Chaka Chaka yageze imbere y’abafana nyuma gato ya saa sita z’ijoro. Yinjiye aririmba amwe mu magambo y’Ikinyarwanda ari nako avuga ubutitsa ngo “Muraho Rwanda, Ndabakunda”, mbere y’uko aririmba yabanje kuzenguruka mu bafana agenda abasuhuza ikiganza ku kindi ku bo yabashije kugeraho arangije yanzika n’umuziki wumvikanagamo uburyohe.
Yahereye ku ndirimbo ze zakunzwe mu myaka ya 1990 kugeza kuri zimwe mu nshya zigize album aheruka gukora. Indirimbo ze hafi ya zose zishimiwe, gusa hari izazamuye ibyishimo by’ikirenga nka I Cry for Freedom, Let Me Be Free, I’m Burning Up, Umqombothi, Motherland, Sangoma, I’m in Love With a DJ n’izindi.
Chaka Chaka w’imyaka 53, muri iki gitaramo yatunguye benshi haba mu mibyinire, uko yitwara n’uko aririmba ajyana n’itsinda ry’abacuranzi be. Abenshi bakekaga ko aza kuririmba ahagaze hamwe kandi atuje kuko imyaka igenda imutegeka kugabanya ingufu ariko siko byagenze.
Uyu mugore yaririmbaga mu ijwi riremereye cyane akagerekaho kwitigisa cyane ndetse agacishamo agakaraga ikibuno n’imbaraga nyinshi ubundi umuziki wamwinjira cyane akabyina anaga amaguru nk’inkumi igifite amaraso ashyushye. Ibi byatumaga ibyishimo birushaho kuzamuka mu bafana gusa byabaga ikirenga iyo yabwiraga abacuranzi bakagabanya umuziki ubundi akavuga uburyo akunda u Rwanda n’abantu baje kumureba.
Yaririmbiye abimukira bapfira mu mazi
Chaka Chaka ubusanzwe witwa Yvonne Machaka yasabye ubutegetsi bw’ibihugu bya Afurika gushakira umuti ikibazo cy’ingutu cy’abimukira bakomeje gupfa barohamye mu nyanja bashakisha uburyo bava kuri uyu mugabane bakajya i Burayi.
Yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo mu buryo bwo kumvisha bamwe mu bayobozi babi ba Afurika ko ‘ari bo zingiro ry’ikibazo cy’abimukira’. Yagize ati “Sinumva impamvu abavandimwe bacu bapfira mu mazi bahunga Afurika kubera ubutegetsi bubi. Barahunga bamwe mu bategetsi babi muri Afurika.”
Uyu muririmbyi, yavuze ko iyi ndirimbo yayishyize kuri album nshya aheruka gusoza kugira ngo imufashe kugeza ijwi kure mu kumvisha abayobozi badashobotse muri Afurika ko bidakwiye ko uyu mugabane uhora mu bibazo bidashira.
Chaka Chaka umaze imyaka irenga 35 aririmba, yerekanye urugwiro rukomeye hagati ye n’abakunda umuziki we. Ni kenshi yasabaga abashinzwe umutekano kureka abafana bakamusanga bagafatanya guceza, ubundi agahamagara abahanzi bo mu Rwanda ngo bamusange kuri stage barye ku by’ibyishimo.
Iki gitaramo cyiswe ‘Legends Alive’, KNC yavuze ko yagiteguye mu rwego rwo gushimira indashyikirwa muri muzika ariko mbere y’uko ziva mu buzima. Ibi yabihuriyeho na Chaka Chaka we warengejeho no guha icyubahiro abamaze gushiramo umwuka nka Bob Marley ndetse na Brenda Fassie abicishije mu ndirimbo ye ‘Vulindlela’ yishimiwe ku rwego rukomeye.
Ubwo Yvonne Chaka Chaka yaririmbaga, ibyuma byari biyunguruye cyane,amajwi asohoka bisesuye, buri gicurangisho cyizwi mu ndirimbo ze cyumvikana nka kumwe biba bimeze iyo umwumva kuri Radio; byabaye agahebuzo mu yitwa ‘Umqombothi’ ari nayo yasorejeho, yayiririmbye ku buryo na rya jwi rinihira cyane ryumvikana neza.
Abannyeze KNC…
KNC ni we wabimburiye Chaka Chaka, yaririmbye mu gihe kingana n’isaha n’igice gusa yagiye gusoza abafana bagaragaza ko barambiwe ndetse hari abazamuraga amajwi bakavuga ngo “tubabarire, twaje kureba Chaka Chaka”, ubundi yaba arimo kuririmba, bamwe bagakoma mu mashyi atari uko bishimye ahubwo bamuha ikimenyetso kimusaba ko yaha umwanya uyu mugore wo muri Afurika y’Epfo.
Ukurikije imyaka amaze adakora ibitaramo, KNC yakoze ibyo benshi batakekaga. Yamaze isaha n’igice aririmba mu buryo bwa live, yakoreshaga imbaraga nyinshi ku buryo hari aho yaririmbaga anasimbuka. Mu minota ya mbere, hari abari batangiye kuryana inzara babwirana ko ‘agiye kunanirwa bidatinze’ ariko siko byagenze.
Ijwi KNC yatangiranye n’imbaraga yari afite ntibyigeze bigabanuka ndetse yasomye ku mazi rimwe ritagira irya kabiri ubundi araririmba kugeza igihe umwanya yahawe warangiye akigaragaza ko afite ingufu.
Ubwo yaririmbaga, KNC yacishagamo asa n’utebya akabwira abafana ko ari buve imbere yabo abaririmbiye ‘Sometimes I cry’, imwe mu ndirimbo aherutse kwifata amashusho asubiramo muri studio igasakazwa ku mbuga nkoranyambaga n’abiganjemo abamunnyeze banaseka imiririmbire ye.
Uko yavugaga kuri iyi ndirimbo yatumye bamuha urw’amenyo, nabwo abantu basekaga bagakwenkwenuka abandi ugasanga bifata amashusho mu buryo busekeje bamwigana.
Umurishyo wa nyuma muri iki gitaramo abacuranzi bawukubise saa saba n’iminota 52. Abafana hafi ya bose bakomeye amashyi Chaka Chaka abandi mu nzira bataha wumvaga bamwirahira ku bw’ubuhanga yerekanye.
Amafoto: Dusabimana Aimable



















TANGA IGITEKEREZO