00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Musanze hagiye kubera iserukiramuco ry’ibihangano bibumbatiye amateka ya Jenoside

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 15 April 2026 saa 04:37
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwifashisha ubuhanzi bugaruka ku mateka ashamikiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Musanze hagiye kubera iserukiramuco ryiswe “Story Told On Canvas Festival: STOC Festival’ ry’ibihangano by’ubugeni by’umwihariko byerekana uburyo ubumwe bwubatswe Jenoside ikirangira ari bwo bwagejeje ku iterambere u Rwanda rugezeho ubu.

Ni iserukiramuco ry’iminsi itanu ritangira kuri uyu wa 15 Mata 2026 rizabera ahazwi nka Silverback Café i Musanze’. Rizajya ritangira Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba risozwe Saa Mbiri.

Ryateguwe n’inzu y’ubugeni yitwa BruceM Hub ifatanyije n’Umuryango IBUKA hamwe n’Intara y’Amajyaruguru.

Ryahujwe n’iyi tariki ya 15 Mata yizihizwaho Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubugeni rikagira insanganyamatsiko igaruka ku buryo ubugeni bufasha mu kwibuka, ubudaheranwa gukira ibikomere n’ubumwe.

Mbanzabugabo Bruce washinze inzu y’ubugeni ya BruceM Hub yariteguye, aherutse kubwira IGIHE ko iyo nsanganyamatsiko ishaka kugaragaza ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku bana ariko zakurikiwe no kwiyubaka kugaragara.

Ati “Nshaka kugaragaza ubumwe bwashibutse kuri abo bana bwabaye imbarutso y’ubwo uyu munsi tugenderaho. Kubabarira bagize n’ibindi byose bihuriranye uyu munsi. Ni byo byatumye u Rwanda ruri aho ruri ubu."

Yakomeje agaragaza ko abari abana icyo gihe Jenoside ikirangira nta cyerekezo bari bafite ariko uyu munsi ni bo bavuyemo abayobozi mu gihugu ku buryo uruhare rwabo mu kucyubaka rwigaragariza buri wese kandi baragize amateka asharira cyane.

Mbanzabugabo avuga uretse iryo serukiramuco, ubusanzwe yahisemo gukora ubuhanzi bwifashisha ubugeni bibumbatiye ubutumwa bujyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yabonaga ari ubundi buryo bw’ubuhanzi bwagira ababwisangamo kurusha ubusanzwe.

Ati “Nashakaga kwigisha abantu binyuze mu bugeni kuko dufite abantu benshi batanga ubutumwa mu ndirimbo n’ibitabo. Nyamara Abanyarwanda benshi ntidufite umuco wo gukunda gusoma rero naravuze nti ‘nzajya mfata ibitekerezo mfite nanjye mbitange muri ubwo buryo’.”

Mbanzabugabo usanzwe yibanda ku bihangano by’ubugeni bikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (digital art) avuga ko muri iryo serukiramuco yatumiyemo n’abandi bakora iby’ubundi bwoko.

Iryo serukiramuco si ubwa mbere ribaye kuko hari ibindi bikorwa nk’ibi byabereye i Kigali mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora ubu ni bwo bwa mbere ritangiye kubera mu ntara.

Buri gihe u Rwanda ruzajya ruba rugeze mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hazajya hatoranywa akarere karyakira kandi kuryinjiramo ni ubuntu.

Mbanzabugabo Bruce washinze inzu y’ubugeni ya BruceM Hub ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice
I Musanze hagiye kubera iserukiramuco ry’ibihangano bibumbatiye amateka ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages