Iri rushanwa ryiswe “CRwa Entertainment Awards” ryatangijwe ku mugoroba wo ku wa 20 Ukwakira 2018.
Igitaramo cyabereye ku Kiyaga cya Kivu i Rubavu cyiswe “Beach Concert”. Abacyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo Urban Boyz na MC Tino.
Abahanzi b’i Rubavu ni bo babanje ku rubyiniro kugeza ahagana saa mbili z’ijoro.
Muri aka gace hatoranyijwe abahanzi batandatu bafite impano zidasanzwe mu kuririmba. Iki gikorwa kizazenguruka mu bice byose by’igihugu.
Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo muri Urban Boys yavuze ko babinyujije mu nzu ikora umuziki ya Urban Record, batangiye gukorana n’abahanzi b’i Rubavu.
Yagize ati “Twabibonye mbere ko i Rubavu hari impano za muzika. Twafashe umuhanzi Nsabimana Léonard [Ndandambara] na Pacifica. Dufite gahunda yo gukomeza gushakisha izindi mpano tuzafasha duhereye ku bigaragaje uyu munsi.’’
Ahagana saa sita z’ijoro nibwo MC Tino wayoboye igitaramo yagishyizeho akadomo nyuma yo kuririmba izirimo Biramvuna yishimiwe cyane.
Yanyuzwe n’impano z’abahanzi babiri barimo Umuraperikazi Benni Hunter na El Kennedy, anabemerera kuzakorana indirimbo.
Yagize ati “Mpora mvuga buri gihe ko usanga amarushanwa n’ibitaramo byibanda i Kigali kandi mu ntara hari abana b’abahanga. Hano Rubavu natunguwe ni yo mpamvu ngiye gukorana indirimbo n’abahanzi babiri nabonye hano kandi tuzasohora n’amashusho. Ndasaba abahanzi bagenzi banjye gufasha abo mu ntara kuko twe turi gukura. Hari igihe bazajya bibuka ko haricyo twabafashije.’’
Muhinda Aaron ukuriye Muhizi’s Ltd yateguye ibi bitaramo yavuze ko intego ari ugushakisha impano zizahabwa uburyo bwo gukorana n’abahanzi bakomeye.
Yagize ati “Turi kuzenguruka igihugu dushakisha abanyempano. Tuzabafasha gukorana n’abahanzi bakomeye nka Urban Boyz. Tuzabashakira uko bamenyekana mu gihugu hose bakora ibitaramo. Aba bana tuzabakurikirana kandi ntibizatugora.’’
Abahanzi bazatoranywa mu gihugu hose bazahurizwa muri Kigali ahazabera igitaramo cy’imbaturamugabo giteganyijwe ku wa 1 ukuboza 2018.



















TANGA IGITEKEREZO