00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda IBAlab mu bari gufata amashusho mu mushinga wa Alicia Keys

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 August 2013 saa 07:39
Yasuwe :

Umusore witwa Ikuzwe Iba ukoresha izina ry’ubuhanzi rya IBAlab, w’imyaka 21, ni umwe mu bari gufata amashusho ashishikariza abantu gufasha no gushyigikira abana bagizwe impfubyi na SIDA y’umushinga witwa Black Ball ’’Keep a Child Alive’’, umuhanzi w’icyamamare Alicia Keys abereye umuvugizi.
IBAlab ari gufata amashusho y’aba bana hano i Kigali no muri Uganda nk’ibihugu uyu mushinga usanzwe ukorera ku mugabane wa Afurika.
Mu kiganiro na IGIHE, IBAlab yavuze ko yahamagawe n’uwitwa Naizi (…)

Umusore witwa Ikuzwe Iba ukoresha izina ry’ubuhanzi rya IBAlab, w’imyaka 21, ni umwe mu bari gufata amashusho ashishikariza abantu gufasha no gushyigikira abana bagizwe impfubyi na SIDA y’umushinga witwa Black Ball ’’Keep a Child Alive’’, umuhanzi w’icyamamare Alicia Keys abereye umuvugizi.

IBAlab ari gufata amashusho y’aba bana hano i Kigali no muri Uganda nk’ibihugu uyu mushinga usanzwe ukorera ku mugabane wa Afurika.

IBAlaba ari gufata amashusho azerekwe hafi isi yose; aha ari ni i Kigali , ari naho bari gufatira amashusho muri iyi minsi
Aha Producer IBAlab yari ari gufata amashusho kuri Serena Hotel muri Uganda; amashusho atumye akora ku mushinga wa Alicia Keys

Mu kiganiro na IGIHE, IBAlab yavuze ko yahamagawe n’uwitwa Naizi Nasser, ukorera muri Kampani yitwa POSE Films, ari nayo yahawe akazi ko gutunganya aya mashusho.

IBAlab yavuze ko yashimishijwe cyane n’uko ibi bikorwa ari gukora bizerekanwa imbere y’ibyamamare nka Jay-Z, Beyonce na Michelle Obama mu rwego rwo gushishikariza isi gufasha aba bana.

Aha Producer IBAlab ari kumwe na bamwe mu bana bagizwe impfubyi na SIDA, ari nabo ari gufata amashusho azerekanwa i New York
Aha icyamamare mu muziki Alici Keys ari kumwe na bamwe mu mpfubyi za SIDA, akorana nazo mu mushinga wa Black Ball ’’Keep a Child Alive’’

Yagize ati “Aya mashusho turi gufata azerekanwa muri New York, aho kwinjira bizaba ari ukwishyura ibihumbi icumi by’Amadolari; amafaranga azafashwa abo bana”.

Yongeraho ati "Kuri njye ni ibintu byanshimishije cyane kubona hazagaragara izina ryannjye kuri imbere y’ibihangange nk’ibyo”.

Uyu ni Naizi Nasser, wo muri POSE Films, wishimiye imikorere ya IBAlab akemera kongera kumuhamagara ngo bakorane muri uyu mushinga wa Black Ball ’’Keep a Child Alive’’, Alicia Keys abereye umuvugizi

Producer IBAlab, watunganyije indirimbo “Uruhinja” ya Ama-G The Black na Gisa na “Kabimye” ya Kamichi yaherukaga gutangariza IGIHE ko impamvu badacurangwa ku mateleviziyo mpuzamahanga nka MTV, Trace TV, Chanel O n’ayandi bidaterwa no kutagira impano kw’abatunganya amashusho ahubwo ko ari ukubura ubushobozi n’ibikoresho bihagije.

Alicia Keys mu nama ya Keep a Child Alive

Alicia Keys asobanura ibijyanye na ’’Keep a Child Alive’’:

Bimwe mu bitaramo bya ’’Keep a Child Alive’’ birimo Jay-Z na Alicia Keys n’ibindi byamamare:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages