Iyi myambaro yiganjemo amakanzu abonerana ku buryo umwenda w’imbere ugaragara cyangwa se imyenda ifashe cyane abayambaye n'utwenda tugufi cyane yongeye kugaruka ku isoko ry’uruganda rw’imideli mu myaka mike ishize.
Yongeye kugarukwaho biturutse ku byamamare nka Beyoncé mu bitaramo amazemo iminsi, cyangwa se uko Janelle Monáe n’ibindi byamamare byaserutse mu birori bya Met Gala After Party biheruka kuba uyu mwaka.
Mu birori by’imideli ni kenshi abatambuka ku itapi itukura bibazwaho byinshi nyuma y’amafoto bafotowe agateza impagarara.
Abakurikira ibikorwa by’imyidagaduro ni kenshi bagiye bagaruka ku myambarire iranga abakobwa mu birori bitandukanye utibagiwe n’amarushanwa y’ubwiza aho amwe yemeza umwambaro wa bikini andi akawamaganira kure.
Hari abibaza igituma abagore n’abakobwa b’ikimero bambaye impenure biyujuje makeup n’inkweto ndende, bashyirwa ku murongo wa nyuma nko mu masiganwa y’amagare ndetse bajya imbere y’imbaga bajya gutanga ibihembo no gucugusa amacupa ya Champagne.
Beyoncé ari mu bahanzi bakoresha imbaraga z'ishusho cyane dore ko kuva yatangira urugendo rw’ibitaramo bimurika album ‘‘Renaissance’’, uyu muhanzikazi arangwa n’imyambarire ivugisha benshi nyuma y’ibitaramo.
Mu Rwanda nta wuteze kwibagirwa induru yatejwe n’inkuru zivuga uko bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda n’andi marushanwa bambaye bikini mu marushanwa mpuzamahanga.
Amafoto ya Miss Akiwacu Colombe yambaye ‘Bikini’ muri Miss Supranational 2016 ni amwe mu yagarutsweho cyane bavuga ko akoze ibihabanye n’umuco.
Mugabekazi Liliane yavugishije benshi kubera imyambarire yaserukanye mu gitaramo cya TayC nyuma bikaza kumuviramo gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame ariko akaza kurekurwa ku wa 19 Kanama 2022.
Mu 2022 Guverinoma y’u Burundi yihakanye Lauria Claudine Nzirumbanje witabiriye irushanwa ry’ubwiza Miss Earth muri Philippines ivuga ko adahagarariye iki gihugu nyuma y’amafoto yari ari gusakara ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yambaye bikini.
Nubwo iyi myambaro bamwe bayamaganira kure, hari abavuga ko bitari ukwambara ubusa baba bambaye umwambaro usanzwe wo kogana nta kidasanzwe baba bakoze.
Umukinnyi wa filime Zoë Kravitz agaruka ku mwambaro yaserukanye mu birori bya Met Gala 2021 yavuze ko kutishimira umubiri w’umuntu ari ubukoloni no kutamenya kuko aba ari umubiri gusa kandi buri wese awufite.
Imbaraga zihishe inyuma y’iyi myambaro
Uburanga bw’abagore kongeraho kwambara ubusa ni uburyo bushya bw’ubucuruzi no gukurura amarangamutima ya benshi mu bagabo muri ibi bihe by’ikoranabuhanga nubwo atari iby’ubu gusa na mbere hose byahozeho.
Abantu benshi ubashakira mu bibahugije n’ubishyiramo abakobwa beza b’ikimero bambaye hafi ubusa bazatinda kuri icyo gicuruzwa cyangwa icyo ushaka kwerekana.
Urugero nka Janelle Monáe, yinjiye mu birori bya Met Gala 2023 yambaye ikanzu itangaje ariko na yo imwambika ubusa nyuma y’igihe gito uyu muhanzikazi yahise akora indirimbo yise ‘Lipstick Lover’ nayo irimo bene ayo mashusho ubu ni imwe mu ziri kuvugisha abantu benshi muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga.
Imyambarire Rose McGowan yaserukanye mu birori bya MTV Awards ya 1998 umwenda ukozwe mu masaro ahujwe n’ubudodo iki ni kimwe mu bintu byavuzwe cyane mu myaka icumi yakurikiyeho.
Kimberly Chrisman-Campbell umunyamateka mu bijyanye no kumurika imideli binyuze mu gitabo yise ‘Skirts: Fashioning Modern Femininity in the 20th Century’ yatangaje ko imyambaro itambika abantu ngo bikwize yatangiye kuvugwa cyane mu 1933.
Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC Culture yavuze ko mu myaka ya 1930 iyi myenda bayitaga ‘strapless dress’ imyambaro yoroheje gusa na bwo basaga n’abambaye ubusa.
Ubu bwoko bw’imyambaro bwanakoreshejwe na Marilyn Monroe mu 1962 ubwo yaririmbiraga Perezida wa 35 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika John F. Kennedy.
Avuga ko iyi myambaro irangaza abantu bagatinda kuri yo n’uyambaye bikamworohera gutambutsa ubutumwa ashaka bitamusabye gusaba ko ategwa amatwi.
Ati “Byari uburyo bwiza bwo kuvuga ngo 'ndeba', kubera ko abantu bagombaga rwose kureba cyane kugira ngo bamenye uwo mwambaro cyane cyane uwambaye.”
“Ibi biracyari inzira nziza yo guhozwaho ijisho no gufotorwa cyane, ariko bishobora kuba ibirenze ibyo.”
Bob Mackie wakoze umwambaro Cher yaserukanye mu birori bya Met Gala mu 1974 avuga uyu mwambaro wagaragazaga imiterere ye uri mu byatumye uyu muhanzikazi avugwa cyane muri icyo gihe.
Ibigo bimwe na bimwe bishaka kwamamaza ibicuruzwa byabyo bikoresha abakobwa b’uburanga butangaje bambaye hafi ubusa mu gukurura amarangamutima ya benshi kuri ibyo bicuruzwa cyangwa ubutumwa runaka bashaka gutanga.
Chrisman Campbell avuga ko iyi myambarire ari igikoresho gikomeye cyo guhindura amahame yo kugaragaza ubwiza.
Ati "Abantu benshi b’ibyamamare bambara iyi myenda ibambika ubusa kugira ngo bagaragaze imiterere y’umubiri wabo mu buryo budasanzwe iyo batambuka ku itapi itukura"
Yatanze urugero kuri Lizzo usanzwe ari mu bahanzi bafite ibiro byinshi yambaye iyi myambaro kugira ngo yerekane ko yishimiye umubiri we.
Ab’ibyamamare benshi mu birabura bambara iyi myenda kugira ngo berekane ubwiza bw’ibara ry’uruhu rwabo mu birori bikomeye nka Oscars.
Ibi byabaye kuri Ellie Saab mu 2002 aho yavuze ko we yahisemo kwambara iyi myambaro itavugwaho rumwe kugira ngo agaragaze ubwiza bw’uruhu rwe rwirabura ndetse biba amahire yegukana igihembo cy’umukinnyi wa filime witwaye neza.























Ibitekerezo 0