Keza ubusanzwe witwa Niyigena Solange ari mu banyamideli batangiye kwigaragaza mu Rwanda, isura ye izwi no mu mashusho y’indirimbo zirimo ‘Pete Kidole’ ya Urban Boyz na Good Life na ‘Mama’ ya Urban Boyz.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru yashyize hanze uruhererekane rw’amafoto yifotoje mu buryo bwo kwerekana ko ari umunyamwuga mu mideli, hamwe yiyerekana apfukamye hasi amabere ari hanze, ahandi yambaye ubusa hejuru ahisha amabere akoresheje ikiganza. Ku yandi mafoto ho yerekana ibibero uko byakabaye n’andi mafiyeri abakobwa b’ubu bakoresha mu kwifotoza bigezweho.
Muri aya mafoto ariko hari ayakuruye impaka kuko Keza agaragara yiteye umwenda ufite amabara asa neza n’ay’ibendera ry’igihugu ukanabamo izuba ryuzuza neza ibirango birigize. Mu bavuze kuri Keza higanjemo abanenze ‘uburyo yubahutse ibendera akaryikinga yambaye ubusa’ abandi bakavuga ko ‘ntacyo bitwaye kuko ibendera ry’igihugu ritameze neza ijana ku ijana n’uyu mwenda’.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Bamporoki Edouard udahwema kugaya urubyiruko rugaragaza imyitwarire mibi muri iki gihe ari mu banenze bivuye inyuma igikorwa Keza yakoze. Ku bwa Bamporiki ngo “Ni ishano ryaguye!”
Yanditse kuri Twitter ati “Ibi ntabwo bisaba kureba itegeko. Ibi ni ukurengera, ikirango cy’igihugu ntigikinirwaho, si umwambaro umuntu yakwiyambika uko yiboneye. Ubuse uyu yesheje muhigo ki? Ibi ni ishyano ahubwo.”
Yongeyeho ati “Uwabikoze azi icyo ashaka iyo biba umwenda gusa ntiyari guhuza amabara y’ibendera n’izuba riryuzuza. Ndatekerezako ubonye iyi foto wese abona ko ari ikirango cy’igihugu kurusha kutaba cyo...”
Niyigena Solange [wiyita Keza] afite imyaka 21 y’amavuko, yatangiye ibyo kumurika imideli mu mwaka wa 2013, ni umwe mu banyamideli icumi baherutse guserukira u Rwanda i Lagos mu iserukiramuco ry’imideli GTBank Fashion Weekend.
Andi mafoto ya Keza mu bihe bitandukanye



















TANGA IGITEKEREZO