Mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 2012 nibwo Elizabeth Michael yajyanwe mu gihome nyuma y’urupfu rwa Kanumba aho yashinjwaga kuba ari we wishe uyu musore bakundanaga. Yafungiwe igihe kigera ku mwaka muri Gereza ya Segerea nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rwisumbuye rwa Kisutu rwanzuye ko nta bimenyetso bishinja uyu mukobwa icyaha yari akurikiranyweho bityo rutegeka ko afungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwajuririye uwo mwanzuro biza kwemezwa ko uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2017 Elizabeth Michael (Lulu) yitabye Urukiko rw’Ikirenga rwa Tanzania yongera gusomerwa icyaha ashinjwa, ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mukobwa ari we wishe akubise Kanumba ikintu mu mutwe.

Elizabeth Michael (Lulu) yisobanuye mu buryo bwimbitse ashimangira ko nta ruhare na ruto yagize mu rupfu rwa Kanumba Steven umaze imyaka itanu atabarutse. Yavuze ko uyu musore yaguye hasi ubwo yarimo amwirukankaho biza kumuviramo urupfu.

Yagize ati “Nageze kwa nyakwigendera Kanumba nsanga ari mu cyumba cy’urwambariro, nicaye ku gitanga. Uwo munsi nashakaga gusohokana n’inshuti zanjye, narabimubwiye ansaba ko naca iwe nkamusezeraho, nibwo nahise njya iwe kumusezera”.

“Maze kugera iwe nitabye telefone hanyuma Kanumba ambaza niba ndi kuvugana n’undi mugabo turi kumwe. Yahise atangira kunkubita, yankubitaga mbona asa n’uwasinze kuko ntabwo ari kuriya nari mumenyereye. Iyo yabaga yasinze nta kintu na kimwe yatinyaga, ariko yabaga atasomye ku nzoga wabonaga afite isoni mu bantu.”

“Yakomeje kunkubita mfata umwanzuro wo kwirukanka kuko numvaga mfite ubwoba bwo gukubitwa. Yageze igihe mbona afashe umuhoro mpita mpunga. Ubwo nyakwigendera yahise agwa hasi, nahise mpamagara Seth[inshuti ya Kanumba] mubwira ko yaguye hasi agerageza guhaguruka biranga. Yambwiye ko agiye guhamagara umuganga, nahise mva aho ntinya ko Kanumba yari kuza kweguka akongera kunkubita. Nahise natsa imodoka njya kuri Coco Beach kugira ngo nsubize ubwenge ku gihe.”

Yongeyeho ati “Ngeze kuri Coco Beach nahise ntangira kwakira ubutumwa bwinshi bumbwira ko Kanumba yapfuye, nahise mpamagara Kidume nawe ni inshuti ya Kanumba mubaza ibitaro bamujyanyemo ambwira ko nguma aho ndi sinjye ku bitaro. Nahise musaba ko twahurira Bamaga ari nabwo abapolisi baje bajya kumfunga.”

Umuganga witwa Innocent Mosha wasuzumye umurambo wa Kanumba mu bitaro bya Muhimbili yabwiye urukiko ko akimara kumusuzuma ngo yasanze ubwonko busa n’ubwasagariwe ari nacyo cyatumye udutsi tumwe ducika bikamuviramo urupfu.

Urubanza rwa Lulu rwakomeje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017, uyu mukobwa agomba kongera kwisobanura hashingiwe ku bimenyetso bimushinja byatanzwe n’abatangabuhamya.

Nyina wa Kanumba yitabiriye uru rubanza
Nyina wa Kanumba yitabiriye uru rubanza
Uyu mukobwa yahoze ari umukunzi wa Kanumba
Uyu mukobwa yahoze ari umukunzi wa Kanumba
Lulu ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri sinema ya Tanzania
Lulu ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri sinema ya Tanzania