00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe by’ingenzi byaranze igitaramo cy’urwenya ’Inkuru ya Rusine’

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 29 August 2022 saa 11:17
Yasuwe :

Rukundo Patrick umaze kubaka izina nka Rusine uri mu banyarwenya bagezweho mu ruganda rwa Comedy mu Rwanda, yakoze igitaramo cye cya mbere, cyaranzwe n’urwenya rwinshi.

Iki ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022 mu mahema ya Camp Kigali. Mbere yo gutangira, Rusine yabanjirijwe n’abanyarwenya barimo Fally Merci, Zaba Missedcall, Joshua, Ambasaderi w’abakonsomateri, Arthur Nkusi n’abandi.

Rusine wari witiriwe iki gitaramo, yamaze nibura amasaha abiri asetsa abarenga igihumbi bari buzuye icyumba cyabereyemo iki gitaramo.

Rusine Patrick aganira na IGIHE, yavuze ko byamugoye kubonera izina iki gitaramo ahitamo gutegura inkuru yamutwaye amezi abiri.

Ubwo yateraga urwenya, Zaba Missedcall yateruye avuga ko ari ikintu gitangaje ukuntu umubyeyi wa Rusine yaje gushyigikira ubusinzi bw’umwana we.

Ati "Twaje mu nkuru ya Rusine, mu byukuri umubyeyi wa Rusine ari hano, ni umubyeyi waje gushyigikira umwana we mucyo inzoga zamugejejeho, umubyeyi unejejwe n’ubusinzi bw’umwana we."

Yakomeje atebya agira ati "Rusine rero amaze kugera kuri byinshi, amaze kugura imodoka, ni imodoka yihariye kuko iyo agiye gukata ikorosi akubwira kuvamo ukamurebera niba ntayindi modoka iri mu muhanda."

Joshua we yinjiye ku rubyiniro, yakomoje ku nkuru z’akabaro zimaze iminsi zivugwa muruganda rw’imyidagaduro.

Aha Joshua atebya yagize ati "Ndabanza nihanganishe abantu babuze ababo muri iyi minsi, gusa njye nize gukunda Imana, kubana n’abantu ndabizi, muzagaherekanya nanjye natashye ariko reka mbivuge, ikindi nizemo kwita umwana wawe izina ryiza."

Yakomeje agira ati "Nkubu Yvan Buravan, Y yari afite icyo ihagarariye, Yanga nawe ni uko, arikose nka Joshua buriya J izaba ihagarariye iki? nashatse ijambo mu Kinyarwanda ritangizwa na J nsanga ni Joriji."

Nkusi ukuriye Arthur Nation itegura ibitaramo bya ’Seka Live’, we yagize ati "Ni ubwa mbere umuntu ateguriwe igitaramo cye ’One man show’, mbere twe tubikora twajyaga tubyitegurira, twahisemo Rusine kuko ari we ugezweho, n’abandi tuzabageraho. Ubutaha dushobora gufata na Merci na we agakora igitaramo nk’iki."

Abishyuye ayabo bashaka guseka bari benshi
Alyn Sano na Peace Jolis bari mu bitabiriye iki gitaramo cy'urwenya
Abantu barenga 1000 bitabiriye iki gitaramo
Amafoto n'amashusho y'urwibutso byafashwe ku bwinshi
Ambasaderi w'abakonsomateri ntiyumva uburyo iyo bajya gutanga akazi bavuga ko umuntu agomba kuba atarafunzwe, kandi uwafunzwe ari we umenya uko gereza iryana, ku buryo bigoye ko yakongera gukora icyaha
Arthur Nkusi, atebya, yavuze ko uramutse usohokanye na Alyn Sano byagusaba kwambara ukajyanisha n'umusatsi we
Arthur Nkusi yavuze uko yahamagawe n'umukarani w'ibarura ari n'umufana we, akamubwira ko yishimiye kwicarana n'icyamamare
Byakugora kuva muri iki gitaramo udasetse
Uretse kuba guseka bigendana n'ibyishimo, burya birimo n'umuti
Byari urwenya gusa mu gitaramo cya Rusine
Dj Ira ntiyari kubura kumva ku nkuru ya Rusine
Dj Pius ntasiba kugarukwaho mu bitaramo, kenshi bagatinda ku burebure bwe
Clapton Kibonge yashimishijwe no kuba yaramuritse Rusine, none akoze amateka we atarakora. Yahise asaba Japhet kuzamwihera ikiraka mu gitaramo cyabo 'Bigomba guhinduka'
Fally Merci yavuze uburyo Zaba atari uwo kwizerwa, kubera ko atuye i Ndera kandi havurirwa uburwayi bwo mu mutwe
Iki gitaramo cyitabiriwe cyane ku buryo bugaragara
Iyi foto Clapton yayigarutseho avuga ko Rusine niyiha ibyo gutandukana na we, azagenda angana nk'uko yaje
Joshua yibazaga icyo J izaba ihagarariye igihe aza yitabye Imana, aza gusanga ari Joriji
Mugisha Emmanuel atewe ishema no kubona Rusine amaze kugera ku rwego rwo gukora igitaramo nk'iki
Mugisha na Rusine bahuriye hamwe batera urwenya
Rusine yacishagamo akanabyina
Rusine atebya, yavuze uburyo yashatse Ruti Joel ngo amuhe akazi ko kuririmba mu bukwe bwa Se na nyina akamubura, kubera ko yari yatwaje ibikapu Masamba Intore bigiriye i Burayi
Rusine mu nkuru ye yavuze uburyo yashutse umuntu bakiba ibendera, bakarisasa
Rusine na Clapton buri umwe asaba undi kutazamureka
Rusine yahawe ikaze abantu bose bahagaze, bamushimira ku rwego amaze kugeraho
Rusine yateguye iki gitaramo cye bwite "One Man show", nyuma y’imyaka itanu atangiye gusetsa nk’umwuga
Umuhanzikazi Bwiza n'umujyanama we bari muri ikigitaramo
Umujyanama wa Bwiza bamugarutseho kubera ukuntu angana, bamubaza ukuntu ari we utwite aho kuba Bwiza
Umunyarwenya Joshua yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu gitaramo agasanga abakobwa bikwije, ariko ngo hari n'abambaye akayunguruzo
Umuraperi Fireman na we yanejejwe n'inkuru ya Rusine
Umusizi Junior Rumaga yabajijwe na Rusine niba koko ajya atereta mu Kinyarwanda gusa ntarundi rurimi akoresheje
Urwenya rwanyuze abatari bake babashije kugera aho igitaramo cyabereye
Yanyuzwe n'inkuru ya Rusine, ahitamo gufata amashusho y'urwibutso
Zabba Missedcall yasabye ko yahabwa boooo, aho kumukomera amashyi nk'uko bisanzwe
Urwenya rwari muri iki gitaramo ntirwari gutuma wifata

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages