Iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya cyenda ryatangiye ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2023, aho ryari rihuriyemo ibihugu 14.

Ibi bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afurika y’Epfo, Nigeria, Espagne, u Bufaransa, u Buholandi, Sri Lanka, Brésil na Canada.

Hope Azeda watangije iri serukiramuco yashimiye abitabiriye uyu mwaka, abasezeranya ko umwaka utaha uzagarukana ibikubye kabiri ibyo babonye.

Yaboneyeho umwanya wo gutangaza itariki nshya iri serukiramuco rizaberaho mu 2024.

Ati “Ndabashimira cyane kuba mwitabiriye uko mungana uku, byanshimishije cyane. Ubutaha noneho muzabona ibirenze ibyo twabonye uyu mwaka, tuzahurire aha nanone tariki 19 kugeza kuri 21 Nyakanga 2024.”

Umunsi wa nyuma w’iri serukiramuco waranzwe n’imikino itandukanye yakinwe n’amatsinda atandatu.

Playwrights Play House yari yaturutse muri Uganda ni yo yabimburiye andi maserukiramuco binyuze mu mukino bise “Kawaida Nzuri”.

Bakurikiwe n’itsinda ryatojwe na Anderson Carvalho wo muri Brésil wahurije hamwe abasore n’inkumi bo mu Buholandi na Afurika y’Epfo. Iri tsinda ryishimiwe na benshi binyuze mu mukino bise "The Intimacy of the skin".

Ni umukino bakinnye bagaragaza ko nubwo abantu bagira ibara ry’uru ritandukanye ariko burya bagira ibyiyumvo bimwe , bashobora kugira uburibwe bumwe ndetse imibiri yabo ibabara kimwe.

Natacha Muziramakenga usanzwe ari umuhanzi w’imivugo akaba n’umukinnyi wa filime yaserukanye umukino yise “Méandres” ufite umuvugo watoranyijwe mu mivugo 10 ihataniye Igihembo Prix RFI Théâtre 2023.

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi w’imivugo, Dorothée Munyaneza, yaserukanye umukino yise “This is One of Them.”

Stages Theatre Group, Itsinda ryo muri Sri Lanka ryahuje imbaraga n’Abanyarwanda bakina umukino bise “Baby Steps a life time of tiny decision.”

Uyu munsi wasoje n’ababyinnyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyise “Street Dancers”.

Ababishoboye basigaranye amashusho y'urwibutso
Ababishoboye basigaranye amashusho y'urwibutso
Andy Bumuntu afata amashusho y'urwibutso
Andy Bumuntu afata amashusho y'urwibutso
Kimenyi Hervé ni umwe mu bataramyi bataramye kuri uyu munsi wa nyuma wa Ubumuntu Arts Festival
Kimenyi Hervé ni umwe mu bataramyi bataramye kuri uyu munsi wa nyuma wa Ubumuntu Arts Festival
Hope Azeda yashimiye abitabiriye iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya cyenda abizeza ibindi birenzeho ubwo rizaba riba ku nshuro ya 10 mu 2024
Hope Azeda yashimiye abitabiriye iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya cyenda abizeza ibindi birenzeho ubwo rizaba riba ku nshuro ya 10 mu 2024
Hope Azeda yashimiye urwego iri serukiramuco yatangije rigezeho
Hope Azeda yashimiye urwego iri serukiramuco yatangije rigezeho
Iri tsinda ryanyuze benshi binyuze mu mukino ryise "The Intimacy of the skin"
Iri tsinda ryanyuze benshi binyuze mu mukino ryise "The Intimacy of the skin"
Iri tsinda ryatojwe na Anderson Carvalho wo muri Brésil witabiriye Ubumuntu Arts Festival ku nshuro ya kabiri
Iri tsinda ryatojwe na Anderson Carvalho wo muri Brésil witabiriye Ubumuntu Arts Festival ku nshuro ya kabiri
Kugira ngo umenye ubutumwa buri mu mukino bisaba kwigereza cyane ibyo abataramyi bokora
Kugira ngo umenye ubutumwa buri mu mukino bisaba kwigereza cyane ibyo abataramyi bokora
Munyaneza Dorothée ni uku yaserutse
Munyaneza Dorothée ni uku yaserutse
Stages Theatre Group  bakina umukino bise “Baby Steps a life time of tiny decision”
Stages Theatre Group bakina umukino bise “Baby Steps a life time of tiny decision”
Playwrights Play House bari baturutse muri Uganda nibo babimburiye abandi batramyi
Playwrights Play House bari baturutse muri Uganda nibo babimburiye abandi batramyi
Stages Theatre Group, Itsinda ryo muri Sri Lanka ryahuje imbaraga n’Abanyarwanda bakina umukino bise “Baby Steps a life time of tiny decision”
Stages Theatre Group, Itsinda ryo muri Sri Lanka ryahuje imbaraga n’Abanyarwanda bakina umukino bise “Baby Steps a life time of tiny decision”
The Intimacy of the skin ni umukino werekanye ko nubwo abantu bagira ibara ry'uruhu ritandukanye ariko bose bababara kimwe cyangwa bagira ibyiyumvo bimwe
The Intimacy of the skin ni umukino werekanye ko nubwo abantu bagira ibara ry'uruhu ritandukanye ariko bose bababara kimwe cyangwa bagira ibyiyumvo bimwe
Ubumuntu Arts Festival irangwa n'imbyino zitandukanye kandi zihariye
Ubumuntu Arts Festival irangwa n'imbyino zitandukanye kandi zihariye
Ubumuntu Arts Festival izakomeza tariki 19-21 Nyakanga 2024
Ubumuntu Arts Festival izakomeza tariki 19-21 Nyakanga 2024
Ubumuntu Arts Festival uyu mwaka yitabiriwe n'ibihugu 14
Ubumuntu Arts Festival uyu mwaka yitabiriwe n'ibihugu 14
Uyu munsi wasojwe n’ababyinnyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyise “Street Dancers"
Uyu munsi wasojwe n’ababyinnyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyise “Street Dancers"

Amafoto: Iturize Gisèle Marie Clémence