Imwe mu mpinduka iri rushanwa rigarukanye harimo iyongerwa ry’ibihembo ku batsinze aho itsinda rizahiga ayandi rizahwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda aho kuba ibihumbi 500Frw nk'uko byari bimeze umwaka ushize.
Ikindi cyiyongereyemo ni uko uyu mwaka ryahujwe n’ubukangurambaga bwa ‘TunyweLess’ [tunywe gacye] bugamije gushishikariza abanywa inzoga, kunywa mu rugero kuko iyo zibaye nyinshi mu mubiri zishobora kuba intandaro y’indwara zikomeye zirimo Diabetes na kanseri.
Umwaka ushize iri rushanwa ryari ryegukanwe na Afro Monster Vipers ya Kimisagara yahawe ibihumbi 500Frw nk’igihembo nyamukuru.
Ni irushanwa ubuyobozi bwa ‘Urutozi Gakondo’ buvuga ko bugiye gutegura neza kurusha irya mbere nyuma y’amasomo baryigiyemo n’ibindi bitandukanye.
Bwagize buti “Kuri iyi nshuro twazamuye ibihembo kugira ngo amatsinda akunda kubyina imbyino zigezweho atangire yinjize akantu gatubutse kuko intego yacu ni uguteza imbere urubyiruko binyuze mu kubyina kandi dushishikariza urubyiruko kutanywa ibiyobyabwenge kuko si byiza ku buzima, binyuze muri gahunda ya Tunyweless na Inzoga Si Izabato.”
“Kugeza ubu ibihembo ni 1.000.000Frw ku itsinda rizahiga ayandi, ibihumbi 500Frw ku begukanye umwanya wa kabiri mu gihe itsinda rizegukana umwanya wa gatatu rizahabwa ibihumbi 300Frw , ni ibihembo bishobora kwiyongera bitewe n'abaterankunga.”
Kugeza ubu ibikorwa byo kwiyandikisha byamaze gutangira bikorwa binyuze ku mbuga nkoranyabaga zabo cyangwa ukagera kuri Club Rafiki, Kimisagara Youth Center no kubiro bya Urutozi Gakondo biri Kacyiru.
Amatsinda azagera muri kimwe cya kabiri azatahana ku wa 23 Ukuboza 2023 kuri Kimisagara Youth Center.
Umunsi wa nyuma uteganyijwe ku wa 30 Ukuboza 2023 kuri Club Rafiki hatangwa ibihembo kubahize abandi.
Kurikira inshamake y’uko byari byifashe umwaka ushize mu ‘Urutozi Challenge Dance Competition’








Ibitekerezo 0