Uru ruganda rw’abadage ruri mu zikomeye ku Isi mu guhanga imyambaro ya siporo, ruheruka gusesa amasezerano rwari rufitanye na Kanye West, nyuma yuko uyu muraperi yari atanze ibitekerezo byafashwe nk'ibipfobya Jenoside yakorewe abayahudi.
Iyi sosiyete yahise ihagarika ibicuruzwa byose bya Yeezy, ndetse n’ibyo yagambaga kwishyura Kanye West n’amasosiyete ye.
Adidas itangaza ko iki gikorwa gikomeje kugira ingaruka kuri uru ruganda, cyane cyane ku bicuruzwa byayo mu majyaruguru ya Amerika
Habarurwa miliyoni 400€ uru ruganda rumaze guhomba mu mezi atatu ashize, ndetse inyungu rusange y’uru ruganda yagabanutseho 5%.
Mu isuzuma riheruka, Adidas yavuze ko ibicuruzwa igurisha muri Amerika ya ruguru byagabanutseho 20% kubera guhagarika ibicuruzwa bya Yeezy.
Ibi byemezwa n’umuyobozi mukuru wa Adidas, Bjorn Gulden, wavuze ko kubura Yeezy bikomeje kubateza igihombo gikomeye.
Bivugwa ko Adidas niramuka idafashe icyemezo cyo kuvugurura ibicuruzwa bya Yeezy ikibitse, ibi bishobora guteza igihombo gikomeye kuri uru ruganda.
Pippa Stephens, umusesenguzi mu bijyanye n’ubucuruzi bw’imyenda muri Global Data, yavuze ko Adidas igomba gufata umwanzuro ku cyo ikwiye gukora ku bicuruzwa bya Yeezy igisigaranye, ndetse ikareba ibyatuma itakaza abashoramari bayo.
Ati "Niba ifashe icyemezo cyo kubigurisha (ibicuruzwa bya Yeezy isigaranye), bishobora guhungabanya izina ry’ikirango cyayo kurushaho, bityo rero igomba gukora ibishoboka byose kugira ngo yirinde icyarakaza abakiliya bayo."
Adidas ubwo yasesaga amasezerano na Kanye West, yari isigaranye ibicuruzwa yakoranye n’uyu muhanzi bifite agaciro ka miriyali 1£.









Ibitekerezo 0