Iri serukiramuco ryiswe ‘Ubumuntu Arts Festival’, ryateguwe n’Itorero Mashirika risanzwe ritegura imikino ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo n’ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.
Iri torero ryatangirijwe muri Uganda mu mwaka wa 1999 ritangizwa na Hope Azeda nyuma aza kuryimura arizana mu Rwanda abifashijwemo na se umubyara.
Mu mwaka wa 2015 nibwo ‘Ubumuntu Arts Festival’ yabaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, icyo gihe yitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 12 ndetse by’umwihariko mu minsi ibiri yamaze yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitanu.
Ubumuntu Festival y’uyu mwaka izamara iminsi itatu mu gihe iy’umwaka washize yamaze iminsi ine. Uyu mwaka rizaba kuva ku itariki ya 14 Nyakanga kugeza ku itariki ya 16 Nyakanga 2017.
Mu bihugu biteganyijwe kwitabira iri serukiramuco uyu mwaka harimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Afurika y’Epfo, u Bwongereza, u Burundi, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Iraq, Kenya, Sweden, Lebanon, Nigeria, Czech Republic n’u Buhinde.
Mu mikino, imbyino, amakinamico n’izindi ngeri z’ubuhanzi zizakoreshwa uyu mwaka zizibanda ku nkuru zo mu byiciro birimo kwerekana itandukaniro ry’umuco w’ibihugu, kubabarira, uburenganzira bw’abana n’abagore, iterabwoba, ibibazo bikurikira amatora mu bihugu bitandukanye n’ibindi.
Muri uyu mwaka kandi Iserukiramuco Ubumuntu Festival rizibanda ku mikino y’abafite ubumuga ndetse by’umwihariko hari abafite ubumuga bwo kutumva bo muri Nigeria na Poland[Pologne] bazerekana imikino.
Mu Rwanda hari itsinda ry’abahanzi bafite ubumuga [basanzwe bafashwa n’umuryango Talking Through Art] bazerekana umukino witwa ‘Inshuti’[Friends], uyu bari kuwitoza babifashijwemo n’itsinda ryo muri Amerika.
Muri uyu mwaka kandi mu iserukiramuco Ubumuntu Festival hazerekanwamo umukino wiswe “Chibok Girls”uvuga ku bibazo by’abakobwa 276 bo mu Mujyi wa Chibok muri Nigeria bashimuswe n’ibyihebe bigize umutwe wa Boko Haram muri Mata 2014.
Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, hari itsinda ryo mu Karere ka Kirehe rizakina inkuru ya ‘Romeo na Juliet’ y’umwanditsi Shakespeare.
Mu mwaka wa 2015 na 2016 kwinjira muri iri serukiramuco byabaga ari ubuntu gusa kuri iyi nshuro ngo umuntu wese uzaryitabira azishyura gusa nta giciro cyashyizweho ‘kuko buri wese azajya yishyura bitewe n’uko yifite n’ubushake afite mu gushyigikira iserukiramuco’.


















TANGA IGITEKEREZO