Ni imikino yakinwe mu ruhererekane rw’ibitaramo byatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025, bikaza gusozwa ku Cyumweru ku wa 20 Nyakanga 2025. Ibi bitaramo byiswe 'Ubumuntu Classic' aho kwinjira ari ubuntu.

Itsinda rya Anderson Cavarlho risanzwe ribarizwa mu Buholandi ryabanjirije abandi bahanzi ryagaragaje umukino wiswe 'Fragmented Landscape'.

Ryakurikiwe n’itsinda ry’abanyeshuri bo mu Agahozo Shalom rikorera mu Karere ka Rwamagana, ryagaragaje umukino bise 'The Rope Of Life' cyangwa 'Umurunga w’Ubuzima'.

Ryakurikiwe na ‘Urban Souls’ mu mukino bise 'Thou Shall Not Be Moved'. Iri tsinda ryaturutse muri Amerika ryanejeje benshi.

Undi mukino wagaragajwe ni uwiswe 'Woman in Waiting' cyangwa se 'Umugore Utegereje.' Ni umukino w’Abanya-Afurika y’Epfo, wateguwe na 'Spirit Sister Productions'. Ugaragaza inkuru zikomeye z’abagore bacecekeshejwe n’akarengane n’ubukene.

Ni umukino ugaragaza ubutumwa bw’ingenzi bwa ‘Ubumuntu Arts Festival’ bw’uko ubuhanzi bushobora gukiza, guhuza abantu no guharanira ukuri mu buzima bwuzuyemo ububabare n’amateka akarishye.

Irindi tsinda ryigaragaje ni iryiswe 'The Cirlce' ryo muri Uganda. Ryakinnye umukino ryise 'The Art ,Artists And The Audience'. Abanye-Congo Marc and Neema bakinnye umukino bise 'Kibalo', bakorerwa mu ngata na Khalala bakinye umukino bise “\'Running For My Life'.

Rita wo muri Nigeria ndetse na Urbanwomen bo mu Rwanda, bakinnye umukino bise 'Awakening The Dream' bafatanyije.

Umunya-Sri Lanka, Gihan de Chickera, yagaragaje umukino wiswe 'Last Bus', wahimbwe na 'Stage Theatre Group'. Uyu mukino ushingiye ku nkuru y’ukuri yo mu gihe cy’imyigaragambyo y’urubyiruko rwa gikominisiti yabaye muri Sri Lanka mu 1989. Inkuru yibanda kuri Amarawansa, umukozi wo ku muhanda, wabuze umwana we washimuswe.

Mu rugamba rwo kumugarura, Amarawansa n’umugore we bifashisha minisitiri ukomeye mu gihugu. Ariko uko bashakisha ubutabera, uwo minisitiri atangira gukururwa n’umugore wa Amarawansa, maze ibintu bigahinduka.

Binyuze mu rusobe rw’urwenya rusesengura politiki n’amarangamutima aremereye, iyi kinamico ikinwa n’umukinnyi umwe gusa ku rubyiniro ruto, igaragaza insanganyamatsiko z’akarengane, ubusumbane n’ukuntu umuntu usanzwe ashobora kubura uruvugiro.

Iyi kinamico y’amateka yaherukaga gukinwa mu 2007.

Itsinda rya African Roots ryo muri Tanzania, niryo ryashyize akadomo ku gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025, binyuze mu mukino bise 'Madaraka'.

Umunya-Sri Lanka, Gihan de Chickera, yagaragaje umukino wiswe “Last Bus”, wahimbwe na Stage Theatre Group
Umunya-Sri Lanka, Gihan de Chickera, yagaragaje umukino wiswe “Last Bus”, wahimbwe na Stage Theatre Group
Umukino ugaragaza imvune z'abagore wo muri Afurika y'Epfo washimishije benshi
Umukino ugaragaza imvune z'abagore wo muri Afurika y'Epfo washimishije benshi
Ubumuntu Arts Festival ihuza abahanzi batandukanye
Ubumuntu Arts Festival ihuza abahanzi batandukanye
Rita wo muri Nigeria ndetse na Urbanwomen bo mu Rwanda ni uku baserutse
Rita wo muri Nigeria ndetse na Urbanwomen bo mu Rwanda ni uku baserutse
Rita wo muri Nigeria ndetse na Urbanwomen bo mu Rwanda, bakinnye umukino bise “Awakening The Dream” bafatanyije
Rita wo muri Nigeria ndetse na Urbanwomen bo mu Rwanda, bakinnye umukino bise “Awakening The Dream” bafatanyije
Itsinda rya Anderson Cavarlho ni uku ryaserutse
Itsinda rya Anderson Cavarlho ni uku ryaserutse
Iserukiramuco rya Ubumuntu rizasozwa ku Cyumweru tariki 20 Nyakanga
Iserukiramuco rya Ubumuntu rizasozwa ku Cyumweru tariki 20 Nyakanga
Imikino yakinwe yakoraga ku marangamutima y'abari bitabiriye
Imikino yakinwe yakoraga ku marangamutima y'abari bitabiriye
Irindi tsinda ryigaragaje ni “The Cirlce”  ryo muri Uganda. Ryakinnye umukino ryise The Art, Artists And The Audience
Irindi tsinda ryigaragaje ni “The Cirlce” ryo muri Uganda. Ryakinnye umukino ryise The Art, Artists And The Audience
Ibi bitaramo byiswe “Ubumuntu Classic” aho kwinjira ari ubuntu
Ibi bitaramo byiswe “Ubumuntu Classic” aho kwinjira ari ubuntu
Abanyeshuri bo muri Agahozo Shalom bakinnye umukino washimishije benshi
Abanyeshuri bo muri Agahozo Shalom bakinnye umukino washimishije benshi
Abanyeshuri bo mu Agahozo Shalom ni uku baserutse
Abanyeshuri bo mu Agahozo Shalom ni uku baserutse
Abanyeshuri bo mu Agahozo bakinnye umukino bise 'Umurunga w'Ubuzima'
Abanyeshuri bo mu Agahozo bakinnye umukino bise 'Umurunga w'Ubuzima'
Abanyempano baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi bari mu Rwanda aho bitabiriye Ubumuntu Arts Festival
Abanyempano baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi bari mu Rwanda aho bitabiriye Ubumuntu Arts Festival
Abanye-Congo Marc na Neema bakinnye umukino bise “Kibalo”
Abanye-Congo Marc na Neema bakinnye umukino bise “Kibalo”
“Woman in Waiting” ni umukino w’abanya-Afurika y’Epfo, wateguwe na Spirit Sister Productions washimishije benshi kubera ubuhanga wakinanywe ndetse n’ubutumwa bwari buwurimo
“Woman in Waiting” ni umukino w’abanya-Afurika y’Epfo, wateguwe na Spirit Sister Productions washimishije benshi kubera ubuhanga wakinanywe ndetse n’ubutumwa bwari buwurimo
‘Urban Souls’ bigaragaje mu mukino bise “Thou Shall Not Be Moved”. Iri tsinda ryaturutse muri Amerika ryanejeje benshi
‘Urban Souls’ bigaragaje mu mukino bise “Thou Shall Not Be Moved”. Iri tsinda ryaturutse muri Amerika ryanejeje benshi