00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitanu Aline Gahongayire yigiye mu muziki amazemo imyaka 22

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 September 2023 saa 10:12
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire uri mu myiteguro yo kumurika album nshya, yavuze ko hari byinshi yigiye mu rugendo rwa muzika byamufashije kumara imyaka 22 awukora kugeza n’uyu munsi.

Uyu muhanzikazi avuga ko mu byo yize byamufashije guhozaho muri muzika akora harimo kumenya ko uruhare rwe rwa mbere ari ugusenga, kwihangana, imyitwarire myiza mu kazi (discipline).

Yavuze ko kandi byatumye amenya uko aganira n’abamukurikira ndetse n’itangazamakuru, gukora imyitozo buri munsi akurikiza amabwiriza y’abajyanama be, guha agaciro ibyo akora no kubishoramo imari.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo guhabwa igihembo cyari giherekejwe na miliyoni 2Frw yatsindiye muri Rwanda Gospel Stars Live.

Ati “Ikintu cya mbere kibaho ni uko uruhare rwanjye ari ugusenga cyane, icya kabiri, ni ukwihangana, uyu murimo ku wukora utihangana ntanubwo wageza ejo.”

Aline Gahongayire yavuze ko gukora umuziki mu myaka 22 ishize, yigiyemo kumenya uko ahuza cyangwa aganira n’abamukurikira cyangwa se itangazamakuru.

“Ntabwo nari mbizi ariko uburyo uganira cyangwa uhuza n’abagukurikira ndetse n’ itangazamakuru birafasha kuko ntabwo ripfa kukorohera abenshi baranaritinya ariko iyo uzi uko uhuza n’abo murabana. Kubagira bimpa imbaraga, kungira bibaha akazi. Kumenya rero uko uganira cyangwa uhuza nabo nibyo umuhanzi yagakwiye kwiga.”

Ikindi uyu muhanyamuziki ukora n’ibikorwa by’ubugira neza yize ni ukumenya ko atari umuhanzi ukora imyitozo ari uko agiye mu bitaramo gusa ndetse no gushora mu muziki we.

Ati “Ntabwo ndi umuhanzi w’igitaramo, nkora imyitozo ubuzima bwanjye bwose ngira imyitozo nkaba mfite n’umuntu unyigisha nka mwarimu kuko mpora nshakisha.”

“Icya gatanu ni uko iyo ibyo ukora ubihaye agaciro biguhesha agaciro kandi iyo ubishoyemo bikugarurira amafaranga.”

Uyu muhanzikazi umaze iminsi mike amuritse indirimbo nshya yise “Zahabu” aritegura kumurika album ye nshya mu mpera z’uyu mwaka yakorewe muri Kina Music.

Kurikira ikiganiro twagiranye na Aline Gahongayire

“Zahabu” indirimbo nshya ya Aline Gahongayire

Aline Gahongayire aherutse kwizihiza imyaka 22 amaze akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Album nshya ya Aline Gahongayire yatunganyirijwe muri Kina Music
Aline Gahongayire yahishuriye abahanzi bato bimwe mu bintu bitanu byabafasha gukora umuziki wabo
Aline Gahongayire avuga ko ikintu gikomeye yigiye muri muzika amazemo imyaka 22 ari ukwihanga dore ko nk'umuhanzi hari byinshi bihora bimuvugwaho yaba ibyiza cyangwa ibimukomeretsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages