Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka Iyo neza, Amagambo yanjye, Menye neza, n’izindi avuga ko yananiwe gufatanya umurimo w’Imana n’urukundo gusa akaba yizeye ko Imana izamushoboza kandi ikamuhitiramo umukunzi umukwiriye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Patient yahishuye amwe mu mateka yagiye agira mu rukundo ndetse na zimwe mu ntego yihaye akimara kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.
Mu buzima bwe yakundanye n’abakobwa babiri gusa...
Ku myaka 28 y’amavuko, Patient Bizimana amaze gukundana n’abakobwa babiri gusa. Icyo gihe yari atarakira agakiza ndetse ataraha ubuzima bwe icyerekezo gihamye.
Ati “Maze gukundana n’abakobwa babiri gusa, nafashe umwanzuro wo kubireka kuko byantwariraga umwanya mwinshi nta na gahunda yo guhita nubaka mfite.”
Yakiriye Yesu ahagarika ibyo gukundana
Patient Bizimana wegukanye igihembo cy’indirimbo yakunzwe cyane mu zitabirwaho (Best Caller Tune) muri Groove Awards 2015 yavuze ko nyuma yo kwakira Yesu mu buzima bwe yahise atera ishoti ibyo gukundana.
Yagize ati “Gukundana ntabwo ari ibintu byoroshye, numvaga muri njye mfite urukundo rugurumana ariko numva nkunze Imana cyane. Mu by’ukuri sinari kubasha kubifatanya byombi, byatumye mfata umwanzuro wo kubihagarika niyegurira Imana.”
Yakomeje asobanura ko mu myaka 11 amaze adakundana ndetse yarakiriye Yesu mu buzima bwe nta gihombo yigeze abona mu gukorera Imana.
Ari ku mavi asengera umukunzi
Uyu muhanzi wagiye uvugwaho gukundana n’umuhanzi mugenzi we Gabby Kamanzi, ari mu masengesho yo gusaba Imana ngo izamuhe umukunzi yifuza ko yazamubera umugore.
Nubwo nta mukunzi afite, Patient Bizimana arateganya gutangaza iby’ubukwe bwe mu minsi mike iri imbere akavanaho urujijo ku bahora bamubaza igihe azaberekera ibirori.
Yagize ati “Mu by’ukuri nta mukunzi mfite ariko ndi gusenga, ndi mu masengesho nsaba Imana ngo izampe uwo nifuza tuzanabana. Umugore mwiza umuntu amuhabwa n’Imana. Ikibazo cy’igihe nzashingira urugo ni benshi bakimbaza ariko vuba bidatinze nzababwira.”
Ibintu bitanu yifuza ku mukobwa bazabana
Yagize ati “Ibintu bitanu nifuza ku mukobwa wazambera umugore ndetse tukanabana, ni ibi bikurikira:"
1.Kuba akijijwe afite imico myiza
2.Kuba ankunda by’ukuri kandi nanjye mukunda
3.Kuba yubaha umurimo w’Imana cyangwa igikorwa cyose gifitanye isano no kwagura ubwami bw’Imana
4.Kuba ari umuntu usabana, uzi kubana neza n’abandi, uca bugufi kandi urangwa n’urugwiro.
5.Kuba anyumva kandi yubaha impano yanjye
Imihigo ni yose muri 2016
Kuri ubu Patient Bizimana ari kunoza indirimbo ye yise ‘Igitambambuga’ ateganya gushyira hanze mu mpera za Mutarama. Afite igitaramo cya Pasika ahishiye abafana be ndetse ku itariki 17 Mutarama 2016 azafatanyamo na Redemption Voice y’i Burundi mu gitaramo cyo gushima Imana.



















TANGA IGITEKEREZO