Umwaka wa 2011, usigiye abahanzi bo mu Rwanda iterambere rikomeye mu mwuga wabo kubera ahanini amarushanwa atandukanye bitabiriye, ibitaramo n’indi mihango itandukanye bakoze bakagenda bagaragaza ko bashoye kandi ko baramutse bashyigikiwe barushaho gutera imbere.
Mu gihe turimo gusoza umwaka wa 2011, twabakusanirije ibihe by’ingenzi byawuranze mu myidagaduro yose aha turavuga muzika, amafilime n’amakinamico ariko iki cyegeranyo kikaba cyibanda kuri muzika cyane kuko ukunze gusanga ariyo ikunze kuyobora ikiciro cy’imyidagaduro mu Rwanda twibanze ku bahanzi ba muzika.
Ibitaramo bitari bike:
1. Kuva mu kwezi kwa Mata kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye (Bralirwa) rwateguye amarushanwa yiswe Primus Guma Guma Super Star binyuze mu kinyobwa cyabo Primus, rihuza abahanzi 10 ba mbere bigaragaje cyane kandi bakunzwe n’Abanyarwanda kuva mu mwaka hagati y’umwaka wa 2008 na 2011, nyuma y’ibyiciro bitandukanye byo kuzenguruka igihugu cyose no gucuranga bikanyura live kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Habayeho gutora maze mu ijoro ryo kuwa 31 Nyakanga iki gihembo kiza kwegukanwa na Tom Close, naho ku mugoroba wo kuwa 10 ashyikirizwa ibihembo yari yatsindiye
2. Indirimbo ya Tom Close na Sean Kingston yiswe ‘Good Time Tonight’ yamaze igihe kirekire itegerezanijwe amatsiko n’Abanyarwanda batari bake, aho iziye nabwo yavugishije benshi kubera ireme ryayo, dore ko ariyo ndirimbo ya mbere umuhanzi w’Umunyarwanda yafatanije n’umuhanzi w’icyamamare ku rwego nk’urwa Sean Kingston.
3. Salax Awards ni kimwe mu bikorwa ngaruka mwaka bishyushya abantu cyane, ibyatanzwe uyu mwaka byahabwaga abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2010, iby’uyu mwaka bikaba byaragaragayemo n’agashya ko guha ibihembo bwa mbere abahanzi bo mu karere
4. Igitaramo cy’umuhanzi Sean Kingston i Kigali kiri mu bitaramo byaranze uyu mwaka ahanini kubera umubare w’abantu cyahagurukije baturutse mu ntara zose no mu bihugu duhana imbibe baje kukitabira:
5. Muri uyu mwaka Perezida wa Repubuli Paul Kagame yakoze ingendo zitandukanye ku isi asura Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda, akaba yarakunze kujyana n’abantu b’ingeri zose mu rwego rwo kwerekana aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu nzego zose.
Aha n’abahanzi ntibasigaye yaba abahanzi b’indirimbo cyangwa ab’amakinamico, aho bajyanaga nawe ndetse bagataramira abantu babaga bitabiriye iyo mibonano na Perezida aha twavuga nk’ibitaramo bakoreye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Ubufaransa kandi bashimishije Abanyarwanda bahatuye karahava
6. Mu mpera z’uyu mwaka hagaragaye ibitaramo bitari bike, abahanzi bashyira ku mugaragaro album zabo: Jay Polly, Just Family, Dream Boys, Knowless, Dominic Nic, Kamichi, Eddy Mico, King James, Muster Fire, Riderman, Babou, DMS, Asher Juno, Beautiful For Ashers, Lilliane Kabaganza, Iriba choir, Maranatha Family Choir n’izindi.
7. Igiterane cy’umuvuga butumwa Sugira Steven cyiswe “Rwanda igihe ni iki“, iki gitaramo cyavuzweho cyane ahanini kubera agashya yari yakoze cyo guhuza abahanzi bakora indirimbo ziririmbirwa Imana n’abaririmba izisanzwe, bikaba byaranateje impaka nyinshi mu matorero atandukanye.
8. Igitaramo cyiswe ‘Alpha Band with Famlies’ ku munsi wa Noheli cyari kitabiriwe n’ibihangange mu karere Alpha Rwirangira, Msechu, N’gan’galito, Patrica na Judge Ian bazwi cyane mu marushanwa ya Tusker Project Fame, yana vuzwe cyane kubera amarushanwa agamije kuzamura impano z’abakiri bato yabayemo
9. Kigali up festival ni igitaramo nacyo cyubatse izina ahanini kubera impano z’abahanzi benshi batari bazwi zahagaragaye nka Sophia Nzayisenga wacuranze inganga kakahava, (ndetse hari abatari bake barimo Ntwali John Williams twaganiriye bavuga ko hari hashize imyaka igera ku 100 nta Munyarwandakazi ucuranga inanga uboneka, bikazanagorana kubona undi nkawe mu bihe biri imbere niba bizanashoboka). Icyo gitaramo kandi cyitabiriwe n’umubare utari muto w’abahanzi b’Abanyarwanda bari bakitabiriye harimo n’abari baturutse hanze y’u Rwanda ndetse abenshi muri bo bakanaririmba,
10. Uwavuga ibitaramo byaranze umwaka wa 2011 ntawakibagirwa ibitaramo byaranze iserukiramuco mpuza ma kaminuza byaberaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare yari yitabiriwe n’amakaminuza atandukanye yo mu Karere u Rwanda ruherereye mo.
Kwegukana ibihembo bitandukanye ku bahanzi b’Abanyarwanda
– Itsinda rya Blessed Sisters mu kwezi kwa Gicurasi ryegukanye igihembo cy’umwaka muri Groove Awards nk’abahanzi b’Abanyarwandakazi bitwaye neza mu mwaka wa 2010, mu ndirimbo ziririmbirwa Imana.
– Tariki 31 Nyakanga umuhanzi Tom Close yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star.
– Tariki 14 Kanama Alpha Rwirangira yongeye kwitwaraneza mu marushanwa yari yahuje abahanzi bitwaye neza muri Tusker Project Fame zimaze kuba, aho yaje ku mwanya wa mbere ayoboye abahanzi batatu begukanye ibihembo.
– Dominic Nic, Dr Claude na The Brothers nabo tariki 20 Kanama begukana ibikombe muri East African Music Awards.
– Tariki 6 Gushyingo abahanzi Dream Boys, Alpha Rwirangira na Miss Jojo begukana ibikombe bya PAM Awards mu matsinda bari barimo.
– Umukinnyi w’amafilme Bamporiki Eduard yegukanye igikombe mu marushanwa y’amafilime yaberaga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yitwaga:“Heartland Film Festival” hamwe na Filime ye ‘Kinyarwanda Film’, tubibutse ko iyi filme yigeze no kwegukana igihembo cyo mu rwego rwo hejuru mu Buyapani mu iserukiramuco ryitwa Skip City International Film Festival.
Inkuru zagiye zivugwaho cyane
– Umuhanzi ukizamuka Olili yabeshye ko hari umukobwa wiyahuye kubera urukundo yamukundaga Olili .
– Itwita n’ibyara ry’umuraperikazi Paccy.
– Itandukana rya Miss Jojo n’umukunziwe Saleh
– Itsinda rya The Brothers ryahinduye uburyo bw’imikoranire ndetse biza no kuvugwa cyane ko baba batandukanye , ariko mu nama y’Abagize iri tsinda yabahuje mu kwezi kwa Gicurasi yasoje hafashwe imyanzuro ko Danny azaguma muri The Brothers nk’umwanditsi w’indirimbo gusa ariko akaba yanaririmba igihe bikewe kandi afite umwanya.
Uyu mwaka kandi wanaranzwe no kuzamuka kw’abahanzi batandukanye barimo Danny Nanone, Chritopher, Engeneer, Kizz Kizito, Bijo, n’abandi
Uyu mwaka wagaragaye mo kwiyubaka kw’abahanzi mu nzego zitandukanye harimo n’urukundo kuri bamwe na bamwe, ariko hagenda hagaragaramo no gutandukana, Nizzo wo muri Urban Boys yatandukanye na Sacha, Bac-T atandukana na Anitha, Knowless atandukana na Safi n’ubwo batabitaragaza ku mugaragaro, hanabaye ho kubaka ingo kubahanzi banyuranye barimo gutandukanye Ally Soudy, KNC Imfura y’iwacu, Liza Kamikazi, Victory Fidele wo muri The Brothers n’abandi b.
batandukanye.
Abakinnyi b’amakinamico bakomeje gutera imbere ahanini ariko abigaragaje cyane ni abakina ubwoko bw’amakina mico asekeje , aha twavuga abahanzi nka Gasumuni (Atome), David uzwiho kuvuga mu ijwi abenshi bitiranya n’irya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Abahanzi bibumbiye hamwe bakora icyitwa ‘Comedy night’ buri mpera z’umwaka kirimo kubica bigacika mu Mujyi wa Kigali, aha kandi ntitwakwibagirwa ko n’abakinnyi b’amakinamico azwi nk’Urunana bakomeje gukora ingendo zitandukanye bagenda basura uturere dutandukanye tw’ u Rwanda, aho usanga bakirwa n’isinzi ry’abantu, ntawakwibagirwa ijambo ryasakaye cyane muri uyu mwaka rigira riti:”umwuga wo kwihangana urandambiye” ryaturutse kuri Gasumuni.
Uyu mwaka ariko wanasohotsemo amafilm atandukanye ndetse n’abari mu rwego rw’amafilm batandukanye bunguka amahugurwa ndetse n’ibikoresho, aha twavuga amahugurwa y’abakinnyi n’abakora amafilimi bagiye bakora ingendoshuri zitandukanye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’Abanyamerika batandukanye bazagusura u Rwanda mu rwego rwo guhugura no kongerera ubumenyi Abanyarwanda kubijyanye na Film.
Uyu mwaka ushize wanaranzwe n’ibitaramo byo mu rwego ruhanitse bigamije gutora ba Nyampinga naba Rudasumbwa mu mashuri makuru na za Kaminuza aha twavuga nka :
– Tariki 19 Kanama Ishuri ry’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ryatoye Nyampinga.
– Tariki 5 Ugushyingo Ishuri Rikuru ry’imari n’amabanki (SFB) ryatoye Natacha nka Nyampinga wa 2011.
– Tariki 18 Ugushyingo mu ishuri rya Mount Kenya University hatowe Nyampinga na Rudasumbwa.
– Mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya rya Kigali (KIE) naho batoye Nyampinga na Rudasumbwa, aha hanagaragaye agashya k’uko mu biyamamazaga harimo n’ababana n’ubumuga,
Aha kandi ntawakwibagirwa ibiganiro by’umunyamakuru DJ Adams kuri City Radio byagiye bivugwaho cyane kubera insanganyamatsiko yabyo akenshi ikunze kuba inenga amakosa agaragara muri muzika nyarwanda ikorwa n’abakiri bato ariko nanone akaba yari akunze gushinjwa kunenga no guha urubuga abanenga gusa nta nama z’uko ayo makosa yakosorwa.
Uyu mwaka kandi hagaragaye mo amaserukira muco atandukanye yo kwerekana imideri yagiye agaragaza ko uru rwego rwo kwerekana imideri mu Rwanda narwo rumaze gutera imbere,:
– Tariki 4 Gashyantare habaye iserukira mucyo ryitwa Rwanda Fashion Festival.
– Naho tariki 24 Ugushyingo haba Nana Events Fashion Festival, n’andi atendukanye
Tubabwire ko ku munsi byibura ku rubuga rwanyu IGIHE.com hanyura inkuru n’ibindi bijyanye n’imyidagadura bigera kuri 4 bityo bikaba bidashoboka ko byose twabikusanyiriza hamwe mu nkuru imwe, niyo mpamvu twabatoranirijemo iby’ingenzi.
Tubifurije Umwaka Mushya Muhire wa 2012



















TANGA IGITEKEREZO