Mu itangazo Ally Soudy yashyize hanze, yavuze ko icyahindutse ari izina ry’igitaramo ariko kizakomeza uko cyateguwe.
Ati “Nyuma y’igitaramo cya Ally Soudy&Friends live show’ twishimiye kubamenyesha ko cyahawe izina rishya ry’umwimerere. Izina ubu ni ‘Cabaret Kigali’ aho tuzajya duhuza imyidagaduro itandukanye. Ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhanzi, umuco, umuziki, urwenya, ibyino n’ubuhanga bwo kuvuga inkuru.”
Ibi bitaramo biri gutegurwa na Salax Entertainment ifatanyije na ‘WatuWave’. Ally Soudy yemeje ko ari urubuga rw’imyidagaduro ruzahuza umuziki wa Live, urwenya, imbyino, abahanzi n’ibyamamare, bigakorwa mu buryo bw’ibiganiro bya televiziyo byose bigashyirwa hamwe mu gitaramo cyihariye.
Ally Soudy yavuze ko uyu mushinga watekerejwe hifashishijwe imiterere y’ibitaramo bikomeye bya ‘Cabaret’ bizwi ku rwego mpuzamahanga, ariko ukazashyirwa mu buryo bujyanye n’umuco, ubuhanzi n’umwimerere by’u Rwanda.
Yemeje ko intego ya Cabaret Kigali ari uguhinduka urubuga rukomeye rw’imyidagaduro mu Rwanda no muri Afurika rutanga amahirwe ku bahanzi abakora imyidagaduro, abanyabugeni, abanyamakuru, abahanzi b’imyidagaduro n’abafatanyabikorwa guhura n’abakunzi babo mu buryo bushya kandi bushimishije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!