Ibihembo bya Salax Awards byari igiye kuba ku nshuro ya 7, byari bimaze imyaka itatu bitegurwa kuko byaherukaga gutangwa muri Werurwe 2014. Icyo gihe ibirori byitabiriwe n’abantu mbarwa, inkuru zakurikiyeho zagaragazaga ko bishobora kutazongera kuba gusa ababitegura bihurije muri Ikirezi Group ntibahweme kugaragaza ko ‘imbaraga zabitangije ntaho zagiye’.
Mu ntangiriro za 2016 Ikirezi Group yatangaje ko Salax Awards igiye kongera kuba hagahembwa abahanzi bakoze neza hagendewe ku bikorwa bagaragaje kuva muri Mutarama 2015 kugera muri Kamena 2016.
Ibirori byagombaga kuzaba kuwa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016 none basohoye itangazo rivuga ko byigijwe inyuma y’iminsi mikuru bityo bikazaba mu mwaka wa 2017.
Muri iri tangazo Ikirezi Group banditse bati “Ubuyobozi bw’Ikirezi Group ltd ku bufatanye na Yes Africa ltd, buramenyesha abahanzi bose bari ku rutonde rwa nomination muri Salax Awards Edition ya 7, ubuyobozi bw’Urugaga rwa muzika, abanyamakuru b’imyidagaduro, abafatanyabikorwa, abaterankunga hamwe n’abanyarwanda bose muri rusange, ko kubera ikibazo cy’ahazabera Salax Awards hatabonetse bitewe na gahunda nyinshi zo mu mpera y’umwaka, ibirori byo gutanga ibihembo bitazaba ku itariki 23 Ukuboza nk’uko byari byaratangajwe.”
Nubwo igihe cyo gutanga ibihembo cyigijwe inyuma amatora y’abahanzi ngo arakomeza uko bisanzwe. Ibiri gushyirwa ku murongo mu itangwa rya Salax Awards nibikemuka ngo bazahita batangaza ibijyanye n’ibi bihembo ku nshuro ya munani.
Iri rushanwa rigitangaza ibyiciro by’abahatana uyu mwaka byakuruye impaka ndende kubera impinduka zitandukanye, aho abahanzi bakorera mu mahanga (diaspora) n’abaririmba umuziki gakondo bakuweho amaboko.
Abahanzi bakomeye barimo King James, Diana Teta, Dream Boyz, Knowless na Christopher na bo bivanye muri ibi bihembo buri wese ku mpamvu ze bwite.
Ibihembo bya Salax Awards byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2008, byaherukaga gutangwa kuwa 28 Werurwe 2014 ubwo hahembwaga abitwaye neza mu mwaka wa 2013.



















TANGA IGITEKEREZO