00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirori bya “Silent Disco” byakozwe hazirikanwa ibigwi by’Intwari z’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 1 February 2018 saa 10:40
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali wongeye kuberamo ibirori bidasanzwe bizwi nka “Silent Disco” ababyitabiriye bishimisha banazirikana ibigwi by’Intwari zitangiye u Rwanda rukabyubakiraho mu kugera ku iterambere.

Iki gitaramo cyabereye ahitwa La Piazza Terrace ku nyubako ya Kigali Convention Centre mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Mutarama 2018 kugeza mu masaha y’undi munsi. Ibi birori byakozwe mu buryo bwo kwinjira mu munsi usingizwaho Intwari z’u Rwanda.

Abiganjemo urubyiruko nibo bitabiriye iki gitaramo cya “Silent Disco”, bacurangiwe umuziki w’injyana uruhuri z’amahanga n’izo mu gihugu ariko by’umwihariko abawucurangaga bakanitsa kuri bimwe mu bihangano byakozwe birimo ubutumwa busingiza Intwari z’u Rwanda.

Mutangana Cedrick ushinze ubuhuzabikorwa muri Classic Events yateguye iki gitaramo yabwiye IGIHE ko banyuzwe n’imigendekere yacyo kuko cyitabiriwe na benshi nubwo kitari cyamamajwe cyane mu itangazamakuru.

Yagize ati “Impamvu twahisemo gutegura ’Heroes Day Silent Disco’ ni bumwe mu buryo bwo kugira ngo twinjire mu Munsi w’Intwari tuzizirikana n’ibikorwa zagejeje ku gihugu. Ngira ngo n’aho ibi birori byabereye ni hamwe mu hantu hagaragaza iterambere ry’u Rwanda ritari kugerwaho iyo tutagira abantu nka bariya bitanze ndetse bamwe bakemera guhara amagara kubera gukunda igihugu.”

Yakomeje agira ati “Dushaka ko abantu bishima ariko bacecetse. Ni byiza ko mu gihe wizihiza ubutwari bw’abantu cyane cyane abatuvuyemo ubwizihiza utuje, nk’uko mwabibonye ni umuziki utagira urusaku aho abantu baba batuje gusa ibyishimo biri imbere muri bo, bumva umuziki mwiza.”

Yavuze ko ibi birori byagize umwihariko, abavanga umuziki bafite ubuhanga nibo basusurukije abitabiriye gusa, banakoreshaga umuziki ufite icyo wibutsa abantu ku mateka y’igihugu n’intwari zitangiye u Rwanda kugira ngo bibinjize mu munsi zisingizwaho bazizirikana kandi bishimira iterambere n’ubumwe byagezweho ku bw’ibikorwa byazo.

“Heroes Day Silent Disco” yacuranzwemo n’abavanga imiziki bamaze kubaka izina mu Rwanda barimo Dj Toxxyk, Dj Diallo, Dj Marnaud, Dj Edwizzy n’uwitwa Fem Dj wari waturutse muri Uganda.

Aba DJs bacuranze indirimbo ziganjemo n'izisingiza Intwari z'u Rwanda

Inkoranyamagambo ya Oxford Dictionary yashyizwemo “Silent Disco” mu mwaka wa 2011, ni nabwo iri jambo ryatangiye gusakara cyane ku Isi nubwo rifite amateka yo kuva mu myaka ikabakaba 50 ishize.

Hari n’ibitaramo by’abahanzi byagiye biba hakoreshejwe ubu uburyo bwa "Silent Disco", umuhanzi akaririmba abafana na bo bakamwumva bifashishije headphones zambikwa buri wese witabiriye igitaramo.

Umwihariko w’ibirori bikozwe n’abavanga umuziki ni uburyo buri wese aba afite injyana ari gucuranga aho ubona headphones abantu bambaye zifite amabara atandukanye, bikorwa mu buryo bumeze nk’ihiganwa ry’aba Djs ufite abantu benshi bacanye ibara rye aba yanyuze benshi, yifatiye ku gahanga bagenzi be mu mwuga.

Ibirori nk’ibi mu Rwanda bimaze gutegurwa inshuro zirenze imwe gusa ni ubwa mbere bikozwe mu buryo bwo kuzirikana Intwari z’u Rwanda.

Intwari z’u Rwanda ziri gusingizwa ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange. Icyiciro cya gatatu ni Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

Umunsi w’Intwari urizihizwa ku nshuro ya 24 kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare 2018 ufite insanganyamatsiko igira Iti “Dukomeze ubutwari, twubake u Rwanda Twifuza.”

Kwizihiza Umunsi w’Intwari kuri iyi nshuro bifite n’umwihariko wo kuba uyu munsi uzanizihizwa n’Imiryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Abakobwa b'abanyabirori i Kigali bari babukereye
Abantu b'ingeri zitandukanye bari basohokeye muri ibi birori
Abitabira ibi birori bose bahabwa headphones nini bumviramo umuziki
Abitabiriye ibi birori bacurangiwe n'indirimbo zisingiza Intwari z'u Rwanda
Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n'umuziki bacurangiwe
Abitabiriye ibi birori bumvira umuziki muri headphones
Bamwe mu ba DJs basusurukije "Heroes Day Silent Disco"
DJ Diallo (ibumoso) ni umwe mu basusurukije abitabiriye avanga imiziki
DJ Marnaud na DJ Toxxyk mu bahanga mu kuvanga umuziki basusurukije ibi birori
Ibi birori byabereye kuri Piazza Terrace ahitegeye inyubako ya Kigali Convention Center
Abitabiriye iki gitaramo bari bafite akanyamuneza ku maso
'Silent Disco' yakozwe hazirikanwa intwari zitangiye igihugu
Umuziki ntugira imbibi, wahuje bose
Wasangaga abantu bakata umuziki nubwo nta rusaku rwumvikanaga hanze
Yitaruye abandi kugira ngo abyine uko abyifuza

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages