00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakunzi b’ibirori ntibazicwa n’irungu! Ibirori byo kwitegura Umuganura byahumuye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 July 2024 saa 07:39
Yasuwe :

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kwitegurwa Umunsi w’Umuganura uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 2 Kanama 2024, benshi mu bakunzi ba muzika n’imyidagaduro muri rusange bakoze iyo bwabaga bategura ibitaramo n’ibirori binyuranye byo kwizihiza uyu munsi.

Muri iyi nkuru tugiye kurangira abasomyi bacu ahantu hatandukanye mu Rwanda basohokera bagasabana kuri uyu Munsi w’Umuganura.

I Nyamata hateguwe ibirori byo kumurika imodoka ‘Kigali Auto Show’

‘Kigali Auto Show’ ni ibirori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, biba bigamije kumurika imodoka na moto bifite umwihariko, uretse izimurikwa hanabera ibirori byo kugaragaza ubuhanga mu gutwara.

Ibirori bya ‘Kigali Auto Show’ byitezwe ko bizabera ahitwa ‘Tuza Inn’ i Nyamata ku wa 3 Kanama 2024 bikazaba biyobowe na Miss Muyango.

Ni mu gihe bizataramamo abanyamuziki barimo DJ Marnaud na ‘Tag Team’ bamaze kubaka izina muri Afurika y’Epfo.

Juno Kizigenza, DJ Pius, DJ Higa na Rusam bagiye gutaramira i Karongi

Abahanzi barimo Juno Kizigenza, DJ Pius, DJ Higa & Rusam, Yuhi Mic na DJ Amy The Dejay bazataramira mu Karere ka Karongi ku wa 3 Kanama 2024.

Iki gitaramo gitegerejwe kubera ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ku mucanga w’ahitwa Carnival Beach cyateguwe mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo buhuzwa n’umuziki.

Kwinjira muri iki gitaramo ku muntu wese uzaba yabashije kugera i Karongi yaraguze itike mbere bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 15 Frw muri VIP.

Abashaka kugurira itike ku muryango bo, kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe mu gihe mu myanya ya VIP ari ibihumbi 20 Frw.

Mr Nice agiye gutaramira i Kigali

Mr. Nice wigeze kubica bigacika mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo gitegerejwe ku wa 2 Kanama 2024.

Ushobora kuba wumvise izina ukagira ngo uri kurota ariko niba warabyinnye indirimbo yitwa ‘Kikulacho’ tuguhaye ikaze mu kabari kitwa ‘Carlo’s Joint’ gaherereye i Remera aho benshi bita mu ‘Kisimenti’.

Igitaramo cy’uyu muhanzi wamamaye mu myaka yo hambere, byitezwe kizaba ku wa 2 Kanama 2024.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw, mu gihe abantu bane bafashe ameza bizaba ari ibihumbi 20Frw naho abantu umunani bicaranye bikaba ibihumbi 40 Frw yose bazananywera.

Abakunzi ba sinema bazagirira ibihe byiza muri Canal Olympia

Abakunzi ba Sinema by’umwihariko abakunda kureba filime nshya bashyizwe igorora na Canal Olympia kuko mu mpera z’iki Cyumweru izaba ifite filime ebyiri nshya.

Muri filime bateganya kwerekana mu mpera z’iki cyumweru harimo ‘Harold and the Purple Crayon’ izasohoka bwa mbere ku wa 2 Kanama 2024 na ‘Deadpool & Wolverine’ yagiye hanze ku wa 26 Nyakanga 2024.

Cyusa agiye guhurira mu gitaramo na Orchestre Impala

Mu rwego rwo kwizihiza Umuganura, Cyusa Ibrahim ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Orchestre Impala Sanitas Leisure Park i Kanombe aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw.

SenSey agiye gutaramira i Kigali

SenSey uri mu bahanzi bakomeye mu Bufaransa, ategerejwe mu gitaramo kizabera i Gikondo ahitwa muri Mundi Center aho azataramira mu gitaramo cyiswe ‘Tunataka Ku Enjoy’ giteganyijwe ku wa 3 Kanama 2024.

Uretse SenSey, iki gitaramo cyanatumiwemo abandi bahanzi barimo Ariel Wayz na Kivumbi King.

Kigali Cine Junction Film Festival

Ku wa 1 Kanama 2024 abakunzi ba sinema bazaryoherwa n’ibirori bya sinema biteganyijwe kubera muri Car Free Zone ahagiye gutangizwa Iserukiramuco rya ‘Kigali Cine Junction Film Festival’.

Kwinjira muri iri serukiramuco rizasozwa ku wa 4 Kanama 2024, rifite insanganyamatsiko igira iti “Black Aesthetics: Bridging Continents” aho kwinjira ari ubuntu.

Platini P agiye gususurutsa ab’i Musanze

Umuhanzi Nemeye Platini wamamaye nka Platini P agiye gususurutsa abakunzi b’umuziki we batuye i Musanze mu gitaramo cyateguwe na Mützig.

Iki gitaramo cy’iminsi ibiri kizatangira ku wa 2-3 Kanama 2024 aho azaba afatanya n’aba DJs barimo DJ Kavori, DJ Dallas, Selecta Danny, DJ Khizzbeats kikazabera ahitwa Ibizza Resorts.

Beatha ‘Azabatsinda’ agiye gutaramira i Kigali

DJ Marnaud uri mu bavanga imiziki bafite izina rikomeye mu Rwanda, yateguye igitaramo cyo kwizihiza Umuganura kizabera muri Atelier du Vin ku wa 1 Kanama 2024.

Iki gitaramo uyu musore yagitumiyemo Beatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda’ yifashishijwe mu kwamamaza Perezida Kagame.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages