Iki gikorwa cyabereye muri Onomo Hotel ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 23 Kamena 2018, cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abari bahataniye ibihembo, abakurikira ibikorwa by’imyidagaduro n’abandi batandukanye.
Hahembwe abahize abandi mu bikorwa bitandukanye hashingiwe ku majwi bagiye bahabwa binyuze mu itora ryo kuri internet ryari rimaze igihe riba ku rubuga rwabigenewe no ku bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwari bwarashyizweho.
Abahataniye ibihembo bari bagabanyijwe mu byiciro bigera kuri 12 bishingiye ku mirimo itandukanye. Mu majwi yabaruwe 60% ni ay’abatoreye kuri internet n’imbuga nkoranyambaga naho 40% yatanzwe bigizwemo uruhare n’abagize akanama nkemurampaka. Hari kandi n’icyiciro cyihariye cy’uwatowe cyane n’abaturage (People’s Choice).
Mu bahawe ibihembo harimo amazina azwi cyane mu bikorwa by’imyidagaduro bitandukanye nka Yannick Mukunzi ukinira Rayon Sports wahembwe nka ‘Best Fashionable Male Celebrity,’ Knowless Butera wahembwe nka ‘Best Fashionable Female Celebrity’ na DJ Pius wahembwe nk’uwakoze amashusho agaragaramo imyambarire yihariye.
Kamanzi Uwizera Gloria wavuze mu izina ry’abateguye iki gikorwa yavuze ko batekereje kugitegura biturutse ku kuba bashaka gutera imbaraga umuhate w’abantu batandukanye bafite ibikorwa bimenyekanisha umwihariko w’ibikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati “Ni ku nshuro ya mbere habaye iki gikorwa ariko kizajya kibaho buri mwaka, intego ni ugushimira no guha ibihembo abateza imbere ‘Made In Rwanda’ mu rugendo igihugu kirimo rwo kuzamura ibikozwe n’Abanyarwanda ubwabo.”
Hanatanzwe ibihembo by’ishimwe ku bandi bantu batandukanye ahanini biturutse ku ruhare rwabo mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Aba barimo Sina Gerard w’uruganda rwa Ese Urwibutso rukorera mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.
Iki gikorwa nubwo cyari kibaye ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Kigali, cyabaye umugoroba w’ibyishimo ku bantu batandukanye batahanye ibihembo mu byiciro byose byarimo abakora ibikorwa bigaragaramo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Abahembwe mu birori bya “Made In Rwanda Awards”
– Best Fashionable Female Celebrity: Knowless Butera
– Best Fashionable Male Celebrity: Yannick Mukunzi
– Best Fashion Video: “Wabulila wa” - DJ Pius
– Best Female Model: Djazira Munyaneza
– Best Male Model: Sekamana Eric
– Best Creative Fashion Designer: Tanga Designs
– Best Local Fashion House: Moshions
– People’s Choice: Makeup artist - Fancy Liner
– Best Fashion Promoters: Rwanda Culture Fashion
– Best Hair Stylish: Mirror Salon
– Best Makeup Artist: ASM
– Best Photographer: Luqman Mahoro
– Best Fashion Boutique: Masha Boutique
– Best Showbiz Show: Sunday Night



















TANGA IGITEKEREZO