Ni ibirori byaherukaga kuba mu 2018 kuko mu 2019 byahagaritswe bitewe n’impamvu zo kutumvikana hagati y’ababiteguraga.
TMZ ivuga ko nubwo itariki yo gusubukura ibi birori itaratangazwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri Victoria’s Secret, Tim Johnson yahamije ko ibi birori biri gutegurwa kugira ngo bizabashe kuba umwaka utaha.
Ati “ Tugiye gukomeza kwita ku mafaranga azashorwa mu kwamamaza ibi bikorwa ku rwego rwo hejuru, dutera inkunga ibi birori bizaba nyuma y’uyu mwaka.”
‘Victoria’s Secret Fashion Show’ yamamaye cyane kubera uburyo imurikirwamo imyambaro y’abagore y’imbere, ndetse ikitabirwa n’abanyamideli bakomeye ku Isi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Abanyamideli bakomeye nka Gigi Hadid, Kendall Jenner, Adriana Lima, Bella Hadid n’abandi bagiye bagaragara muri ibi birori by’imideli.
‘Victoria’s Secret’ ni Sosiyete yashinzwe mu 1977 kora imideli ishingiye ku myambaro y’abagore cyane cyane iy’imbere.
Yaje gutangiza birori ngarukamwaka byerekana iyi myambaro yayo mu 1995.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!