00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisonga bya Miss Rwanda 2019 byashyiriweho ibihembo by’amafaranga

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 20 December 2018 saa 01:27
Yasuwe :

Ibisonga bya Nyampinga w’u Rwanda bigiye guhembwa amafaranga, nyuma y’aho mu marushanwa yabanje hahembwaga Nyampinga gusa.

Ku nshuro ya cyenda mu Rwanda hagiye gutorwa Nyampinga w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu myaka yatambutse uwabaga yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda niwe wahembwaga gusa, ibisonga bye bigatahira aho.

Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa yatangaje ko guhera mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, abazatorwa nk’ibisonga bya Nyampinga w’u Rwanda, nabo bazagenerwa ibihembo.

Uzatorwa nk’igisonga cya mbere azahembwa amafaranga miliyoni imwe, mu gihe uwabaye igisonga cya kabiri azahembwa amafaranga ibihumbi 500.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné yatangarije IGIHE ko byakozwe nyuma y’aho hari abantu batandukanye bagiye batanga ibitekerezo, basaba ko ibisonga nabyo hari icyo byajya bigenerwa.

Yagize ati “Abantu benshi bagiye batanga ibitekerezo by’uko n’abakobwa babaye ibisonga hari icyo bagenerwa, tuza guhura na Cogebanque turabiganira. Ni ibintu bizagenda bizamuka.”

Ku uzaba Nyampinga w’u Rwanda we, nta kizahinduka, azahembwa imodoka nshya yo kugendamo, azajye anahembwa amafaranga ibihumbi 800Frw buri kwezi n’ibindi bijyanye no kwita ku bwiza bwe. Anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World.

Muri 2016 ibisonga byahawe ibihembo, ariko bihita bikurwaho. Icyo gihe uwabaye igisonga cya mbere yahembwe amafaranga ibihumbi 500Frw, icya kabiri ibihumbi 300Frw, icya gatatu ibihumbi 200Frw, icya kane ibihumbi 100Frw.

Urugendo rwo gushaka uzaba Miss Rwanda 2019 rwatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru kuwa 15 Ukuboza 2018 hatorwa abakobwa batanu, bukeye bwaho rukomereza mu Ntara y’Uburengerazuba hatorwa abakobwa batandatu. Hasigaye Intara y’Amajyepfo, Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.

Harashakishwa abazasimbura Iradukunda Liliane (Miss Rwanda 2018), Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere na Irebe Natacha Ursule wabaye igisonga cya kabiri.

Bwa mbere Ibisonga bya Nyampinga w'u Rwanda bigiye guhabwa amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages