00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitangaje kuri IShowSpeed, umusore ukomeje kuriza Abanyamerika bapingaga Afurika (Video)

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 10 January 2026 saa 12:17
Yasuwe :

IShowSpeed ni umwirabura wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahisemo kujya asura ibihugu bitandukanye mu buryo bw’ako kanya ibizwi nka ‘streaming’.

Ni uburyo bwahaye benshi ishusho y’imibereho y’ibihugu cyane cyane bugahinyuza abafite amasura mabi ku bihugu bitandukanye kuko we abigaragaza uko biri.

Byabaye akarusho kuri Afurika. Bamwe mu bo mu Burengerazuba babaga bumva abaturage baho babayeho nabi nta muntu ukoma, ariko IShowSpeed yarabahinyuje.

Uvuze IShowSpeed, benshi bahita batekereza urusobe rw’amashusho yagiye amenyekana ku mbuga nkoranyambaga n’ibikorwa bitandukanye agenda akora nko kumoka, gusiganwa n’inyamanswa, gukurura imodoka n’ibindi.

Amazina nyakuri y’uyu musore ugiye gusura u Rwanda ni Darren Jason Watkins Jr. Yavukiye Cincinnati, muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musore w’imyaka 20, yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga akora ‘streaming’ mu 2010 aho yabaga ari gukina imikino izwi nka ‘Video Games’.

IShowSpeed yaje kumenyekana mu gihe cya Covid-19 ahanini bitewe n’uburyo agaragaza amarangamutima ye ku bintu bitandukanye nk’indirimbo, video games, n’ibindi.

Yarushijeho kumenyekana kandi ubwo yagaragaza urukundo akunda Cristiano Ronaldo, ibyatumye ahura n’uyu mukinnyi wo muri Portugal ndetse aboneraho n’amahirwe yo guhura n’abandi bakinnyi batandukanye.

Kuri ubu IShowSpeed ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe cyane kuko akurikirwa n’abarenga miliyoni 45 kuri YouTube ndetse akaba abarirwa agaciro k’ari hagati ya miliyoni 10$ na miliyoni 15$.

IShowSpeed ubu yashyize imbaraga mu kuzenguraka Isi asura umugabane ku wundi.

Byose agenda yerekana amashusho y’ibintu bya nyabyo biri kuba ako kanya (live streaming) mu gihugu yasuye. Yerekana uko kibayeho, abaturage bacyo, ndetse n’imijyi yacyo muri rusange.

Izi ngendo zahereye mu Burayi, zikomereza muri Asia ndetse ubu yageze muri Afurika aho ategerejwe no mu Rwanda.

Uruzinduko rwa IShowspeed mu Rwanda ruvuze byinshi ku Gihugu n’Abanyarwanda muri rusange kuko ruzasiga abantu batari bake barumenye ndetse bamenye n’imibereho y’abarutuye.

Hari abantu bafata u Rwanda nk’urwo mu myaka irenga 30 ishize, gusa IShowSpeed ashobora kuzasiga na bo bahumutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages