Bwa mbere abantu batangiye kumuhanga amaso ubwo yaganiraga n’itangazamakuru akavuga ko imyaka ibiri yari amaze atagera mu Rwanda yari atangiye kwibagirwa Ikinyarwanda ati ‘ kuvuga ikinyarwanda birangora’.
Iri jambo ryarakuririjwe cyane nawe abyuririraho akora indirimbo yita ‘kungola’ yafatanyije na Bruce Melodie.
Mbere y’uko isohoka iyi nayo yateje ibibazo izina Sunny rikomeza kuba nk’isereri mu mitwe y’abanyarwanda.
Uyu mugore yivugira ko indirimbo ye “Kungola” yayitanzeho amafaranga agera ku bihumbi 30 $ ndetse yaje gushwana na Bruce Melodie na Nameless Campos wakoze amashusho yayo abashinja kuyimwima n’ubwo bamwe babifashe nk’ikinamico.
Yemeza ko yatwaye inda adakoze imibonano mpuzabitsina
Yemeza ko yasamye inda adakoze icyaha cy’ubusambanyi. Muri make ni umutarasamanywicyaha cy’ubusambanyi.
Ingabire Dorcas wiyise Sunny iyo umubajije uwo ari we aterura agira ati “Sunny ni umubyeyi, mfite umugabo, ndi umucuruzi mu bijyanye n’imideli, nkunda ibyo nkora.”
Arabyivugira ko yakuriye mu buzima bubi cyane ariko nyuma akaza kugira umugisha agatunga za miliyoni.
Ubwo twaganiraga imyenda n’inkweto, isakoshi n’indi mirimbo yari imuriho byose yatubwiye ko byari bifite agaciro ka miliyoni hafi eshanu z’amafaranga y’u Rwanda! Gusa ntitwabashije kubaza abacuruzi b’imyenda ngo bemeze ko aribyo koko.
Ubundi yavukiye mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Kayonza ahitwa Kabarondo ari naho yize amashuri abanza ariko bitewe n’ubuzima bubi yari arimo kubera ubupfubyi, yafashe inzira yerekeza i Kigali ajya gushaka akazi ko mu rugo.
Ati “Mva i Kabarondo naje inaha [i Kigali] nshaka akazi ko mu rugo, bakajya bancumbikira, hari ahantu niberaga gutyo nkakora igihe cy’ishuri cyagera nkigendera ntanabasezeye nkashaka ahandi nkakomeza ishuri.”
Sunny yemeza ko yagendaga acumbika ahantu hatandukanye kugeza n’aho abanye mu nzu imwe n’abasore batari bamuzi bamugiriye impuhwe, akajya arara mu ruganiriro.
Ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu 2009, yaje gutwara inda ariko mu buryo bw’amayobore dore ko yari atararyamana n’umusore mu buzima bwe.
Ati “Icyo gihe nagomba kujya mu wa gatatu. Nkijya ku ishuri mu cyumweru cya mbere nkajya ngira utuntu tw’amazi twafatiraga mu mabere, njya kwa muganga kwipimisha niba ntaba ndwaye kanseri, barambwira ngo ndatwite.”
Ibyo yabwiwe n’umuganga wa mbere ngo ntigeze abyemera kugeza n’aho agiye ku bandi babiri nabo bamuha ibisubizo bimwe.
Ati “Nta kintu nari nzi, nari naragiye mu mihango nk’amezi abiri gusa mara igihe kinini ntayibona ariko n’igihe naje gutwarira inda ntabyo nzi.”

Ngo umuganga wamupimye yamubwiye ko ashobora kuba yarasamye biciye mu mazi yo muri piscine cyangwa isume yihanujwe n’umugabo akayisigaho amasohoro.
Kugeza n’ubu ntaramenya se w’umwana we w’umukobwa ufite imyaka 10. Ati “Azi ko papa twamuguze, nakura nzamubwiza ukuri azabimenya.”
Amafaranga yo gukuramo inda niyo yamutunze
Akimara kumenya ko atwite, Sunny avuga ko yavuye mu muryango wamureraga kuko yatinyaga umugabo waho wari umusirikare, ajya gucumbika ku wundi mugore wibanaga.
Muri icyo gihe ngo yahahuriye n’abantu benshi bamugiriye impuhwe bakamuha amafaranga yo kwifashisha ariko harimo n’abashaka ko akuramo iyo nda.
Ati “ Abantu bampaga amafaranga ngo genda uyikuremo. Umuntu akifata akampa ibihumbi 50 cyangwa 100 Frw. Hari umukobwa wigeze kumpa amafaranga menshi, ampa nimero y’umuganga n’agatelefone gato ndamuhagara mubwira ko nzajyayo tukabivugana ariko ntashaka kuyikuramo.”
Yunzemo ati “Njye nta gahunda yo kuyikuramo nari mfite ahubwo nari mfite amatsiko yo kureba umwana nzabyara ukuntu asa, nimba koko azaba ari umwana nk’abandi. Iyo bampaga ayo mafaranga nabonaga ibyo ndya.”
Yabyaye ubuzima bw’umwana buri mu kaga
Bitewe n’amafaranga yari yarahawe n’abagiraneza batandukanye, Sunny yafashe icyemezo cyo kuva ku mugore wari umucumbikiye ajya kwibana.
Avuga ko kwa muganga bari baranze kumupima kuko nta mugabo yari afite ku buryo yarinze abyara nta kinini cyangwa indi serivisi yo kwa muganga ahawe, ku buryo ubuzima bwe n’ubw’umwana bwari mu kaga.
Uretse kubona inda ikura uko iminsi yahitaga, ntiyari azi mu by’ukuri igihe azabyarira, ahubwo yatunguwe no kumva ibise bimufashe.
Ati “Nagiye ku ivuriro riri iruhande ya stade mpasanga umusore wakoraga amasuku arampakanira. Ntibigarutse [ibise] mba ndicaye, abibonye aba arahamagaye, boss [umukoresha] araza aba arantwaye anjyana kwa muganga Kibagabaga.”
Avuga ko nyuma yo kubyara yamaze mu bitaro igihe cy’ukwezi aza guhura n’umugiraneza aramwishyurira arataha.
Umwana ntiyakambakambye
Mu buhamya bwe, avuga ko akimara kubyara yirukanywe mu nzu yabagamo mbere asubira gukodesha iy’ibyondo hafi y’aho yabaga mbere agitwite. Yishyuraga amafaranga ibihumbi bitanu nabwo yayabonye.
Umwana we w’umukobwa yamwonkeje amezi atatu yonyine, ubundi amusigira umukozi ajya gushaka ubuzima muri RDC aho yakoraga muri Casino [ mu nzu y’imikino y’urusimbi].
Uyu mwana yarezwe n’amata n’igikoma igitangaje ngo ntiyigeze akambakamba nk’abandi bana.
Ati “Imana yaranamundereye ntabwo yigeze akambakamba. Yakuze agenda ubu mfite amatsiko yo kubyara nkarera kuko uriya ntabwo nigeze murera.”

Yagiye gushaka akazi ko mu rugo birangira akoreye za miliyoni
Inkuru y’ubuzima bwa Sunny ni ndende, iratangaje kandi irimo ibyo umuntu yakwita nk’amayobera.
Ngo muri RDC yahamaze amezi atatu gusa, nyuma y’aho hari umugabo wamuhaye amadorali igihumbi ngo asubire iwabo kuko yari akiri umwana.
Aya mafaranga ari mu yo yifashishije afata indege akajya gushaka akazi ko mu rugo muri Kenya n’ubwo atakabonye.
Ati “Numvaga ko muri Kenya bahemba amafaranga menshi n’akazi ko mu rugo ngo baguhaga amadorali 100.”
Yabanje gukora mu restaurant nyuma acuruza imyenda ya caguwa aza guhura n’abantu bamwinjije mu bijyanye no kumurika imideli.
Yemeza ko yabanje kubyiga mu gihe cy’ukwezi gusa ubundi ahita abona ikiraka cyo kwamamaza amavuta muri Thailand ari naho yakuye amafaranga menshi.
Ati “Nagiye muri Thailand nkora amafoto namamaza amavuta yitwa Avanzo. Twakoranye amasezerano y’imyaka ibiri bampemba ibihumbi 45 by’amadorali, ndaza ngura inzu ya miliyoni 19 Frw.”
Sunny avuga ko yagiye abona akandi kazi gatandukanye karimo kwifashishwa ahafatirwa amashusho ya filime zitandukanye ibintu nabyo yakuragamo amafaranga atari make.
Nyuma yo kubona ubuzima umwana we yaramufashe amujyana muri Kenya ari naho yiga ubu.
Yihinduje uruhu kugira ngo abone akazi
Atarajya muri Thailand yemeza ko yari igikara ariko nyuma yaje kwihinduza uruhu ahinduka nk’inzobe imyoye neza. Avuga ko yabikoze bitewe n’uko hari ubwo yimwaga akazi kuko ari umwirabura.
Yagize ati “Hari akazi kazaga ntibamfate cyangwa se bakanyima Visa kubera ko ndi igikara. Urumva ko byari ikibazo.”
Bitewe n’ingaruka byamugizehe, yatangiye umushinga wo gukora amavuta afasha abantu bitukuje ariko bikabagiraho ingaruka zo kudacya neza.
Ati “Hari amavuta nshaka kubasobanurira atukuza ariko akenewe kuko ndashaka gusana impu z’abantu zangiritse. Hari umuntu witukuje arashya arahinduka amera ukuntu. Ayo mavuta araza agakuraho ibyo bintu byose.”
Mbere y’uko atangira gucuruza aya mavuta ngo azabanza avugane na leta y’u Rwanda, inayapime bigaragare ko nta ngaruka ashobora kugira ku muntu.
Ikiganiro Sunny yagiranye na IGIHE


Ibitekerezo 0