00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramo 10 byanditse amateka mu kutitabirwa kurusha ibindi mu Rwanda

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 14 September 2014 saa 02:29
Yasuwe :

Mu Rwanda hategurwa ibitaramo bya muzika bitandukanye, bimwe biba ari iby’abahanzi nyarwanda ubwabo ibindi bikaba ari ibyatumiwemo n’abanyamahanga. Ibi bitaramo byose ntabwo byitabirwa ku rugero rumwe ndetse hari n’ibyitabirwa n’ababarirwa ku ntoki
Kuri uru rutonde hagaragaraho ibitaramo 10 byaranzwe no kutitabirwa kurusha ibindi mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2009.
Niba hari ikosa ryakozwe mu itegurwa ry’iki gitaramo, iki ni igihe cyo kuritekerezaho ngo hato ritazongera kuba bigatera (…)

Mu Rwanda hategurwa ibitaramo bya muzika bitandukanye, bimwe biba ari iby’abahanzi nyarwanda ubwabo ibindi bikaba ari ibyatumiwemo n’abanyamahanga. Ibi bitaramo byose ntabwo byitabirwa ku rugero rumwe ndetse hari n’ibyitabirwa n’ababarirwa ku ntoki

Kuri uru rutonde hagaragaraho ibitaramo 10 byaranzwe no kutitabirwa kurusha ibindi mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2009.

Niba hari ikosa ryakozwe mu itegurwa ry’iki gitaramo, iki ni igihe cyo kuritekerezaho ngo hato ritazongera kuba bigatera igihombo kuko biba byashyizwemo amafaranga hanashowemo menshi ariko ntabashe kugaruzwa.

1. KNC muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda

Tariki 14 Kanama 2009, umuhanzi KNC bakunze kwita Dr Runiga mu ikinamico, yakoze igitaramo cya muzika mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda i Huye.

Iki gitaramo cyabaye kimwe mu bitaramo bitaritabiriwe mu mateka ya muzika y’ u Rwanda mu gihe uyu mugabo ntako atari yagize ngo acyamamaze ndetse muri iyo minsi akaba yari afite abafana benshi.

Nubwo iki gitaramo kititabiriwe, KNC yararirimbye akoresha imbaraga zishoboka.

Ku bahanzi bagombaga kuririmbamo, harimo umuhanzi wari n’umunyamakuru Nyakwigendera Egide Mbahungirehe na Binny Relax.

Icyatunguye abari aho, ni uburyo iki gitaramo cyari cyaramamajwe cyane dore ko uyu mugabo yari asanzwe ari n’umunyamakuru.

Nyuma y’iki gitaramo, hagiye hahwihwiswa ko kutitabirwa kwacyo byaba byaratewe no kuba cyarabaye mu gihe abanyeshuri ba Kaminuza batari bahagaze neza ku mufuka kuko bataherukaga kubona amafaranga abatunga bahabwaga na Leta.

Hari andi makuru avuga ko kutitabirwa byaba byaratewe no kutavuga rumwe kwari hagati ya KNC na bamwe mu banyamakuru bakoreraga i Huye, icyo gihe banze no kumufasha kwamamaza iki gitaramo cye.

2. Master Fire muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda mu 2011

Uyu afite amateka yo kuba yaramaze imyaka myinshi muri Kaminuza, akaba atarayirangiza kugeza ubu kuva mu 2006 ubwo yayinjiragamo.

Master Fire yize muri Kaminuza ari umuhanzi agakundwa cyane n’abo bitaga abakonari. Ibi byatumaga mu bitaramo byose byahaberaga, igitaramo kitararangiraga adahamagwe ngo aririmbe nubwo yabaga atari ku rutonde rw’abateganyijwe kuririmba.

Amaze kugwiza album Master Fire yaje gutegura igitaramo ariko byaje gutungura benshi kuko mu gitaramo yakoze hajemo abantu batagera kuri 20(ubariyemo n’abahanzi) mu gihe cyabereye ahasanzwe hakira abasaga 2000.

Iki gitaramo cyabaye kuwa 12 Werurwe 2011, cyayobowe na MC Twizzy. Kirangiye yahembwe amafaranga 500 y’Amanyarwanda.

Nubwo umubare w’abitabiriye iki gitaramo utatangajwe neza, ariko umunyamakuru wa IGIHE wari aho cyabereye ahamya ko abahanzi baririmbye bari benshi kurusha abari baje kureba igitaramo.

3. Tom Close amurika album ye Komeza Utsinde

Ku itariki ya 1 Nzeri 2012 Tom Close yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye ya kane “Komeza Utsinde”, cyitabirwa n’abantu mbarwa ndetse ibyuma biramutenguha abishyira ku ruhande aririmba imbonankubone kuri CD kandi yaragombaga gukora Live.

Iki gitaramo cyatangiye hafi saa tatu kandi cyari giteganijwe gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ni ukuvuga ko barengejeho amasaha ane ku yari yateganijwe, ni na yo mpamvu nyamukuru Tom Close yabonye ko abafana batabaye benshi kuko ngo atekereza ko hari abaje saa kumi n’imwe nk’uko yari yabitangaje bakagira ngo nta gitaramo gihari bakisubirirayo.

4. Igitaramo cya Oda Pacy muri Petit Stade

Ku itariki 24 Kanama 2012 Paccy yakoze igitaramo cyo kumurika album ya mbere cyitabirwa n’abafana bake cyane. Uyu muhanzi wari wanateganyije kuririmba live ntibyamukundiye dore ko yanamaze ku rubyiniro iminota 15 abashinzwe umutekano bahita bagifunga.

Nubwo igitaramo cye cyabuze abantu, Paccy yeretse abafana umubyeyi we wari waje kumushyigikira ndetse anerekana bwa mbere mu ruhame umwana yabyaranye na Lick Lick. Mu gihe Petit Stade yakira abagera ku bihumbi 3,000, abari baje kureba Paccy ntibarengaga 300.

5. Igitaramo cya Kamichi mu 2013 muri Serena Hotel

Ku itariki ya 07 Ukuboza 2013 nibwo Kamichi yakoze igitaramo cya mbere muri Serena Hotel amurika album ye ‘Mudakumirwa’. Yagerageje kuririmba mu buryo bwa live neza, gusa abafana bari mbarwa nyamara igitaramo cyari cyaramamajwe bikomeye.

6. Igitaramo cya Uncle Austin na Bebe Cool

Uncle Austin yitabaje Bebe Cool, icyamamare muri muzika mu karere, mu kumurika album ye ‘Uteye ubusambo’. Igitaramo cyabaye kuri 30 Kanama 2013 gusa aba bahanzi bombi kimwe n’abari baje kubafasha bisanze ubwitabire buri hasi cyane dore ko aho cyabereye i Gikondo hari abantu bari hagati y’100 na 200.

7. Igitaramo cya Ruremire Focus muri Serena Hotel

Iki gitaramo cyabaye mu 2012 kibera muri Kigali Serena Hotel. Ruremire Focus yari yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumurika album yise "Ntungurishirize umuco’.

Uyu muhanzi yamaze igihe gisaga ukwezi ategura anamamaze iki gitaramo ariko biranga biba iby’ubusa ntiyabasha kubona abantu.

Iki gitaramo cyabaye tariki 30 Ukuboza 2012.

8. Alpha Rwirangira muri Serena Hotel

Tariki ya 8 Kanama 2014 Alpha Rwirangira yakoreye igitaramo muri Serena Hotel cyitabirwa n’abantu bake cyane dore ko aho cyabereye hasaga n’ahambaye ubusa.

Nubwo yabonye abantu bake bari baje kwifatanya na we muri iki gitaramo, Alpha yaririmbye mu buryo bwa live nk’uko yari yabiteguye ndetse akaba ataciwe intege n’ubuke bw’abaje. Abitabiriye iki gitaramo babarirwa hagati y’100-150.

9. Igitaramo cya Chameleone na Amani i Gikondo

Dr Jose Chameleone na Amani(Kenya) bakoreye igitaramo i Gikondo ku itariki ya 23 Kanama 2014 cyitabirwa n’abantu batageze no kuri 50 bari baje gutaramirwa n’ibi byamamare. Aho igitaramo cyabereye wasangaga intebe ziruta abantu ubwinshi.

Ubuke bw’abantu bitabiriye iki gitaramo bwatumaga umuhanzi waririmbaga ku rubyiniro atera akiyikiriza na za nyiramubande zimusubiramo.

10. Ibirori bya Salax Awards 2013

Kuwa Gatanu tariki 28 Werurwe 2014, mu Rwanda habaye ibirori byo gutanga ibihembo muri muzika ku bitwaye neza mu mwaka wa 2013.

Ibi birori byaranzwe no kutitabirwa ku buryo bukabije, benshi bavuga ko byaba byaratewe no kutumvikana hagati ya Ikirezi Group na EAP itegura Guma Guma kuko bananiwe guharirana ngo bo guhuza guhunda zari zaginganye aho abahanzi bagombaga kurara i Nyamagabe muri PGGSS4 mu gihe ibirori bya Salax byagombaga kubera i Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages