Ugereranyije n’andi meza yabanjirije Kanama muri uyu mwaka wa 2017, iki ni cyo gihe giteguwemo ibitaramo byinshi ndetse bikaba ku matariki ajya gukurikirana. Bimwe muri ibi bitaramo byateguwe mu tubyiniro, udukomeye n’utworoheje mu Mujyi wa Kigali, ibyateguwe mu nsengero, mu mahoteli akomeye, mu bice by’icyaro n’ahandi.
Igitaramo cyitezwemo umubare munini w’abakunzi b’umuziki ni icyo Meddy umaze imyaka itandatu muri Amerika azakorera mu Mujyi wa kuwa 2 Nzeri 2017. Ikindi gisa n’igikomeye cyane ariko kitamamajwe ni icya Tekno uzaririmbira muri Camp Kigali.
The Ben yagarutse i Kigali
The Ben waherukaga gukorera ibitaramo mu Rwanda akakirwa n’imbaga y’abakunda umuziki mu bice bitandukanye by’igihugu, yagarutse i Kigali ndetse kuwa 18 Kanama 2017 yataramanye n’Abanyarwanda nyuma y’umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame.
Uyu muhanzi ategerejwe muri ’Dinner Gala’ ibanziriza umuhango wo ’Kwita Izina’, izabera mu nyubako ya Kigali Convention Centre, mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2017, kwinjira ku muntu umwe byashyizwe kuri $120, mu gihe abazasohokana ari 10 bazishyura $1000. Muri icyo gikorwa hazanakusanywa inkunga yo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.
Anne Kansiime na Nkusi Arthur muri Seka Live
Umunyarwenya Anne Kansiime umaze kubaka izina ku mugabane wa Afurika, yatumiwe mu gitaramo azahuriramo n’abandi bakora uwo mwuga bo mu Rwanda gitegerejwe kuba ku itariki 26 Kanama 2017.
Uyu munyarwenya azazana n’undi witwa Cotilde usanzwe umufasha mu gutegura imikino yerekana, uyu na we azasusurutsa abazitabira iki gikorwa.
Usibye aba banyarwenya bazaturuka muri Uganda hazaba hari n’abandi banyarwenya barimo Herve, Michael, Divin, Babu na George. Aba baziyongeraho n’abanyamuziki barimo murumuna wa Arthur witwa Syntex n’itsinda ry’abacuranzi bagize Umurage Band.
Ibirori bya Blankets And Wine
Umuririmbyi ukomeye muri Uganda, Lilian Mbabazi, yatumiwe mu birori bizwi nka "Wine & Blankets" bimenyereweho guhuza abakunzi b’umuvinyo n’indi myidagaduro, biteganyijwe kuba ku itariki 27 Kanama 2017.
Uyu muhanzikazi ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo "Only You" yakoranye na Orezi, arabarizwa mu Rwanda aho yaje mu myiteguro y’ibirori bya "Blankets &Wine " byari bisanzwe bibera muri Uganda na Kenya ari naho byatangiriye bwa mbere muri 2008.
Usibye Lilian Mbabazi, ibi birori bizanaririmbwamo n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye barimo Bruce Melodie, ukunzwe cyane mu ndirimbo yise ’Ikinya’; Tresor Riziki, wo muri Congo; Weya Viatora; Angel Mutoni; Andy Bumuntu; Mike Kayihura; Rachel & Dodo; Methuselah; n’abandi barimo Kiki na Siti True bize umuziki ku Nyundo.
Meddy mu gitaramo cy’amateka
Meddy wari umaze imyaka irindwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategerejwe na benshi mu gitaramo kibimburira ibikomeye byose bizasoza umwaka wa 2017.
Meddy yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010, icyo gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe muri icyo gihe ndetse kugeza ubu ari imbere mu bafite igikundiro ku bw’indirimbo yakoze zirimo ‘Nasara’ , ‘Ntawamusimbura’, ‘Nka Paradizo’ n’izindi.
Iki gitaramo cya Mutzig Beer Fest, kizabera i Nyamata mu busitani bwa Golden Tulip Hotel ku wa 2 Nzeri 2017, azafatanya n’abaririmbyi barimo Banky Bill&Band bo muri Kenya n’abandi bataratangazwa.
Tekno aritegura kuza i Kigali
Umunya-Nigeria Augustine Miles Kelechi wamamaye nka Tekno, ategerejwe mu bagomba kuzaririmba mu gitaramo ngarukamwaka cyitwa ‘My250 Concert’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 10 Nzeri 2017, muri Kigali Conference and Exhibition Village [ahahoze hitwa Camp Kigali]. Iki gitaramo kiri mu byitezwemo umubare munini w’abakunzi b’umuziki gusa abagiteguye ntibaratangira kucyamamaza mu buryo bugaragara.
Runtown na Sheebah i Remera
Umuraperi Runtown uri mu bafite umuziki ukunzwe muri Nigeria yatumiwe mu gitaramo byitezwe ko azahuriramo na Sheebah Karungi wo muri Uganda, i Kigali.
Runtown [Douglas Jack Agu] ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria biturutse ku ndirimbo ze zirimo iyitwa ’Mad Over You’, ’Lagos to Kampala’ yakoranye na Wizkid n’izindi zitandukanye yagiye akora mu njyana z’uruvangitirane nka Hip Hop, Afrobeat, R&B na Reggae.
Hashize iminsi Runtown atangaje ku mbuga nkoranyambaga akoresha amakuru y’iki gitaramo cyiswe Kigali Runtown Experience, yemeza n’itariki kizaberaho aho yavuze ko azaririmbira mu Rwanda ku wa 23 Nzeri 2017, igitaramo kizabera muri parking ya Stade Amahoro i Remera.
Uyu muhanzi azaba ari kumwe na Sheebah wo muri Uganda, Charly&Nina, Bruce Melody, Active n’abandi benshi.


















TANGA IGITEKEREZO