00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramo bya Innoss’B byari byasubitswe byakomorewe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 30 June 2023 saa 09:29
Yasuwe :

Nyuma y’amasaha make ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma butangaje ko ibitaramo bibiri by’umuhanzi Innocent Balume [Innoss’B ] bihagaritswe kubera ikibazo cy’umutekano utizewe, amakuru mashya yemeza ko byakomorewe.

Uyu muhanzi uvuka mu Birere yatangarije abakunzi be ko ubu yakomorewe ibitaramo bye, ko bigomba gukomeza ku mataraki yari ateganyijwe ku wa 30 Kamena na 1 Nyakanga 2023.

Innoss’B yari yateganyije guhura n’abakunzi be ku wa 29 Kamena 2023 saa sita z’amanywa gusa byo byarangiye bitabaye.

Nyuma yo kwemererwa gukomeza ibitaramo bye, yamaze kugera mu mujyi wa Goma aho yari acungiwe umutekano ku buryo bukomeye.

Ku wa 29 Kamena 2023 ku mbuga nkoranyambaga hari hatangiye gukwirakwiza ifoto y’ibaruwu y’Umujyi wa Goma utangaza ko ibi bitaramo byahagaritswe.

Ni ibintu bamwe bari batangiye guhuza n’uko uyu muhanzi yanze kwijandika mu bibazo b’urwango Abanye-Congo bamwe na bamwe bafitiye u Rwanda dore ko buri gihe ahora abazwa kugaragaza uruhande ahagazeho asabwa gutuka u Rwanda.

Uyu muhanzi w’imyaka 26 akunze kubasubiza ko afite abakunzi hirya no hino ku Isi nta mpamvu yo kwanga abanyarwanda.

https://www.instagram.com/p/CuFJuWhtQKX/?utm_source=ig_web_copy_link&igshid=MzRlODBiNWFlZA==

Innoss'B yamaze kugera mu Mujyi wa Goma aho afite ibitaramo bibiri bikurikiranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages