Abahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III basoreje ibitaramo bya LIVE bya PGGSS III mu Karere ka Rubavu.
Aka gace niko gakunze kuza ku mwanya wa mbere mu kugira abafana benshi muri aya marushanwa. Abafana bagaragarije abahanzi ko babishimiye cyane.
Igitaramo cyatangiye abafana basa nk’abakonje baza gushyuha nyuma.
Abafana berekanye bishimiye cyane injyana ya Hip-Hop bigaragara ko Riderman ari mu bahanzi baza ku isonga mu gushimisha abafana kuko abantu bamufannye kakahava.
Dore uko igitaramo cyari cyifashe:
17 : 00 PM Umuhanzi Christopher niwe washoje igitaramo
16 : 53 PM : Bull Dogg niwe wukurikiyeho
16 : 40 PM : Umuraperi Fireman niwe wakurikiyeho
16 : 31 PM : Riderman niwe wakurikiyeho, abantu bongeje urusaku cyane, bamanitse amabendera n’amafoto byanditseho "Ibisumizi".
Agashya
Umuhanzi Mighty Popo yabonye abantu bishimye cyane bimwanga mu nda iby’akazi ko gutanga amanota abishyira ku ruhande abanza kwifotorera abantu bazunguzaga amafoto ya Riderman.
16 : 13 PM : Urban Boyz
16 : 00 PM : Hakurikiyeho umuraperi Danny Nanone
15: 48 PM : Hakurikiyeho Dream Boyz
Dream Boyz byagaragaye ko batiteze kureka kuzaririmba indirimbo "Kanda Amazi" nk’uko Dj Bissosso yabisabye mu nama bigafatwa nk’umwanzuro mu nama yahuje abaDjs n’abatunganya indirimbo (Producers). Hano i Rubavu Dream Boyz bongeye kurrimba indirimbo "Kanda Amazi" n’ubwo byatangajwe ko yahagaritswe.
Dream Boyz babyinnye karahava. Platini yagize ati "Ninjye muhanzi wa mbere uzi kubyina...." TMC nawe ati "Nanjye reka mbabyinire, ariko njyewe ndababyinira Azonto"
15: 40 PM : Umuhanzi Senderi International Hit niwe wakurikiyeho
15 : 26 PM : Umuhanzi Kamichi niwe wakurikiyeho
15 : 25 PM Ntiyari umuhanzi wundi cyangwa se ikindi cyamamre nk’uko Mc Lion Imanzi yabivugaga ahubwo ni icypa rishya rya Primus rifite santilitilo 50 ku mafaranga 500 gusa. Umukobwa mwiza azanye iryo cupa rishya rya Primus mu modoka iri mu za mbere zihenze ku isi yo mu bwoko bwa Limuzin.
15 : 18 PM : Haje umuhanzi utari wigeze utangazwa ko azaba ahari...
15: 00 PM : Umuhanzi Mico The Best niwe wakurikiyeho
14:50 PM : Umuhanzi Knowless niwe watangiye igitaramo
Knowless wari urwaye aganiriye na IGIHE. Tumubajije uko uburwayi bwe bwari bumeze, atubwiye ko nijoro yari ameze nabi, ariko ko mbere yo kuza mu gitaramo yabanje gusenga cyane ngo aze kubasha gushimisha abafana be.
IGIHE duheruka kubatangariza ko Knowless yari yarwaye gusarara no kutabasha kuvuga neza bivanze n’ibindi bibazo byo guhumeka neza ku buryo byatumye ajya gufata imiti kwa muganga.
Andi mafoto
Foto:
Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO