Nubwo ibi bitaramo byarangiye, impaka hagati y’abakunzi ba The Ben na Bruce Melodie zo ziracyakomeje, buri ruhande rushimangira ko umuhanzi warwo ari we warushije undi gutanga ibyishimo.
Mbere y’uko ibi bitaramo bitangira, benshi babifashe nk’umwanya wo guca impaka ku muhanzi urusha undi hagati ya The Ben na Bruce Melodie.
Icyakora, nubwo byarangiye, ntibyahagaritse izi mpaka kuko abakunzi babo bagikomeje kutavuga rumwe ku wagaragaje imbaraga nyinshi kurusha undi.
Iyo urebye ibitekerezo bitambuka ku mbuga nkoranyambaga, usanga impaka zikomeje kuba zose, buri ruhande rwiregura ko umuhanzi warwo ari we wahize undi mu buryo bwo gutaramira abafana.
Uretse izo mpaka, ibi bitaramo byasize ibyishimo mu bakunzi b’umuziki aho byabereye hose, haba i Musanze ku wa 13 Kamena 2026, i Nyagatare ku wa 20 Kamena, i Nyamata ku wa 27 Kamena ndetse n’i Rubavu aho byasorejwe ku wa 4 Nyakanga 2026.
Mu gitaramo cyo gusoza, Bwiza ni we wabanje ku rubyiniro, asusurutsa abakunzi be b’i Rubavu ndetse agaragaza ko ahafite abafana benshi. Yaririmbye indirimbo zirimo Gake Gake, Wibeshya, Exchange, Ready, Ahazaza, Yiwe, Best Friend, Ni Danger, Iyo Twicaranye, Ogera na Do Me.
Nyuma ye hakurikiyeho Kitoko, na we wakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, aririmba indirimbo zirimo Rurabo, Agakecuru, Urukundo, Akabuto, Sibyo na Thank You Kagame.
The Ben yakurikiyeho, aririmba indirimbo zirimo Ndi Uw’i Kigali, I’m in Love, Lose Control, Folomiana, Habibi, Indabo Zanjye, Naremeye, Wigenda, Zubeda, Pawa, Ko Nahindutse, Ndaje, Ni Forever, Roho Yanjye, Amahirwe Ya Nyuma, Ntacyadutanya, Why, Plenty, Sikosa, Thank You ndetse na Kwicuma, yayiririmbanye na Green P wari kumwe na P Fla.
Bruce Melodie ni we wasoje igitaramo, aririmba indirimbo zirimo Selebura, Funga Macho, Ikinya, Ikinyafu, Akinyuma, Saa Moya, Ndakwanga, Nisindiye, Fou de Toi, Igitangaza, Urabinyegeza, Ubushyuhe, Bado, Pom Pom, Ndumiwe, Kungola na Henzapu.
Ahagana saa sita n’iminota mike z’ijoro ni bwo Bruce Melodie yasoje igitaramo, asezera ku bakunzi b’umuziki bari bacyitabiriye ari benshi ndetse abashimira uburyo bakomeje kumushyigikira.
Nubwo impaka hagati y’abakunzi ba The Ben na Bruce Melodie zigikomeje, benshi bahuriza ku kuba aba bahanzi bombi baratanze ibyishimo mu bitaramo bahuriyemo. Hari n’abasabye abateguye Summer Country Tour kongera gutegura ibindi bitaramo nk’ibi, kubera uburyo byashimishije abakunzi b’umuziki hirya no hino mu gihugu.
Amafoto: Prince Willy Rusa& Cyubahiro Key



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!