Gashyantare kandi yabaye ukwezi k’umugisha ku bakobwa bitabiriye Miss Rwanda barimo Bahati Grace wibarutse Ubuheta na Aurore Kayibanda wakoze ubukwe.
Rwanda Day yabereye i Washington yasojwe n’igitaramo cyahurije hamwe abakora umuziki ugezweho n’uwa gakondo
Abanyarwanda batuye hirya no hino ku Isi bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku matariki ya 2-3 Gashyantare 2024.
Abitabiriye iki gikorwa bataramiwe n’abahanzi bakunzwe barimo The Ben, Teta Diana, Ruti Joel, Bruce Melodie na Dj Toxxyk uri mu bafashije abitabiriye kugira ibihe byiza akoresheje ubuhanga asanganywe bwo kuvanga imiziki.


Abanyarwandakazi bakomeje kwandika izina ku ruhando mpuzamahanga mu byo kumurika imideli
Abanyarwandakazi bamurika imideli ku ruhando mpuzamahanga barimo Christine Munezero, Ornella Umutoni, Mushikiwabo Denyse na Anipha Umufite bari mu bitabiriye New York Fashion Week yatangiye ku itariki 9 Gashyantare isozwa tariki 14 Gashyantare 2024.
Aba bakobwa bamaze kuba ibyamamare mu isi yo kumurika imideli basoje ukwezi bari muri Paris Fashion Week izasozwa ku itariki 5 werurwe 2024, aho bari kumwe na Niyirera Esther witabiriye bwa mbere Paris Fashion Week.


Bahati Grace yibarutse ubuheta
Bahati Grace wabaye Miss Rwanda mu 2009, yahishuye ko yibarutse imfura mu muryango we na Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu wari umukinnyi wa Rayon Sports.
Ni umwana wa mbere muri uyu muryango akaba ubuheta bwa Bahati Grace. Umwana yahawe amazina ya sekuru, Murekezi Raphaël hiyongereyeho inyuguti ya ‘B’ ihagarariye Bahati.
Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku wa 13 Gashyantare 2024. Bahati Grace yibarutse ubuheta nyuma y’imyaka irenga ibiri arushinze na Murekezi Pacifique, bakoze ubukwe muri Mata 2021.

Miss Nishimwe Naomie yafatiwe irembo
Ukwezi kwa Gashyantare 2024 gusize Miss Nishimwe Naomie ari mu byishimo byo kuba ari kwitegura kuba umugore wa Michael Tesfay wafashe irembo.
Ku itariki 1 Mutarama 2024 Michael Tesfay yambitse Naomie impeta y’urukundo [fiançailles]. Miss Nishimwe Naomie ubwo yari umutumirwa kuri Radio Rwanda, yahishuye ko ubukwe bwabo buteganyijwe mu Ukuboza 2024.

Miss Kayibanda Aurore yasezeranye imbere y'amategeko
Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda mu 2012, yasezeranye mu mategeko na Jacques Gatera mu muhango wabereye muri Amerika muri Leta ya Arizona aho basanzwe batuye.
Umuhango wo gusezerana mu mategeko wabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 22 Gashyantare 2024. Ibindi birori bisigaye byo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana bizabera mu Rwanda.
Mu bitabiriye ubu bukwe harimo abasanzwe bazwi mu myidagaduro nk'Itsinda rya Charly & Nina, Cedru utunganya amashusho, Lionel ukina Basketball, Bad Rama, umunyamakuru Ernesto Ugeziwe n’abandi.


Miss Kenza ukomoka mu Rwanda yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi
Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 ufite inkomoko mu Rwanda, yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024.
Kenza yegukanye iri kamba ahigitse abakobwa basaga 32 bari bahagarariye intara zitandukanye muri icyo gihugu, mu birori byabereye ahazwi nka ‘Proximus Theater’ mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 yegukanye iri rushanwa asimbuye Emilie Vansteenkiste wari ufite ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2023.
Kenza Ameloot usanzwe ari uwerekana imideli wabigize umwuga, avuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda witwa Gakire Joselyne na Se w’umubiligi.


Kampala yashimangiye uburyohe bw’umuziki nyarwanda
Uganda ikomeje kuba isoko ry’umuziki nyarwanda dore ko abahanzi b’i Kigali bahasimburana mu bitaramo bitandukanye.
Ku itariki 14 Gashyantare 2024 The Ben yahakoreye igitaramo cyasize bamwe mu byishimo abatarabashije kwinjira aho cyabereye bataha batamubonye, naho abanze kuva ku izima bateguriwe televiziyo hanze babasha gukurikira igitaramo.
Alex Muhangi utegura ibitaramo by’urwenya ‘Comedy Store’ yahurije hamwe The Ben n’abahanzi barimo Sheebah Karungi, bafatanya n’abanyarwenya gususurutsa abitabiriye ku munsi wahariwe abakundana.
The Ben kandi yatunguranye mu gitaramo cya Rema Namakula cyabaye ku itariki 23 Gashyantare 2024.

Tour du Rwanda yatanze akazi ku bahanzi, isiga abafana mu byishimo
Irushanwa ryo gusiganwa ku magare, Tour du Rwanda ryahaye akazi abahanzi, risiga mu byishimo abafana ibihumbi barikurikiye.
Uko abanyonzi basiganwaga mu mihanda itandukanye niko abahanzi nabo babagendaga inyuma bacunga aho igare rihagarara ngo bahakorere igitaramo.
Ibi bitaramo byiswe 'Tour du Rwanda Festival' byanyuze mu turere nka Huye, Rubavu, Musanze na Kigali.
Abahanzi babigaragayemo barimo Senderi International Hit, Juno Kizigenza, Afrique, Danny Vumbi, Kenny Sol, Mico The Best, Niyo Bosco na Bwiza. Ni ibitaramo byabaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko mu 2023 byabereye i Rubavu na Musanze.


Iserukiramuco rya Kigali Triennial ryamaze iminsi icumi
Iserukiramuco rya Kigali Triennial ryamaze iminsi 10 guhera tariki 16 Gashyantare kugeza tariki 25 uko kwezi mu Rwanda, ryitabiriwe n’abahanzi barenga 200 baturutse mu bihugu 25, risiga bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda babonye inzu zikomeye zemeye kubafasha mu rugendo rw’ubuhanzi.
Si ibyo gusa kuko hari filime n’ikinamico byabonye isoko ku ruhando mpuzamahanga, hakaba hasigaye gushyira umukono ku masezerano yo kugura ibihangano by’abahanzi nyarwanda.
Abahanzi barimo Bushali, Kevin Kade na Delah Dube bashimishije abitabiriye isozwa ry'iri serukiramuco.




Ibitekerezo 0