Gashyantare kandi yabaye ukwezi k’umugisha ku bakobwa bitabiriye Miss Rwanda barimo Bahati Grace wibarutse Ubuheta na Aurore Kayibanda wakoze ubukwe.

Rwanda Day yabereye i Washington yasojwe n’igitaramo cyahurije hamwe abakora umuziki ugezweho n’uwa gakondo

Abanyarwanda batuye hirya no hino ku Isi bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku matariki ya 2-3 Gashyantare 2024.

Abitabiriye iki gikorwa bataramiwe n’abahanzi bakunzwe barimo The Ben, Teta Diana, Ruti Joel, Bruce Melodie na Dj Toxxyk uri mu bafashije abitabiriye kugira ibihe byiza akoresheje ubuhanga asanganywe bwo kuvanga imiziki.

Teta Diana ni umwe mu bahanzi bitabiriye Rwanda Day yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Teta Diana ni umwe mu bahanzi bitabiriye Rwanda Day yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day banyuzwe n'igitaramo bakorewe
Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day banyuzwe n'igitaramo bakorewe

Abanyarwandakazi bakomeje kwandika izina ku ruhando mpuzamahanga mu byo kumurika imideli

Abanyarwandakazi bamurika imideli ku ruhando mpuzamahanga barimo Christine Munezero, Ornella Umutoni, Mushikiwabo Denyse na Anipha Umufite bari mu bitabiriye New York Fashion Week yatangiye ku itariki 9 Gashyantare isozwa tariki 14 Gashyantare 2024.

Aba bakobwa bamaze kuba ibyamamare mu isi yo kumurika imideli basoje ukwezi bari muri Paris Fashion Week izasozwa ku itariki 5 werurwe 2024, aho bari kumwe na Niyirera Esther witabiriye bwa mbere Paris Fashion Week.

Anipha Umufite ni umwe mu banyamideli bakomeje guhirwa n'urugendo rwe
Anipha Umufite ni umwe mu banyamideli bakomeje guhirwa n'urugendo rwe
Christine Munezero nubwo akiri muto mu myaka ariko izina rye rikomeje kuba rinini mu myidagaduro
Christine Munezero nubwo akiri muto mu myaka ariko izina rye rikomeje kuba rinini mu myidagaduro

Bahati Grace yibarutse ubuheta

Bahati Grace wabaye Miss Rwanda mu 2009, yahishuye ko yibarutse imfura mu muryango we na Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu wari umukinnyi wa Rayon Sports.

Ni umwana wa mbere muri uyu muryango akaba ubuheta bwa Bahati Grace. Umwana yahawe amazina ya sekuru, Murekezi Raphaël hiyongereyeho inyuguti ya ‘B’ ihagarariye Bahati.

Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku wa 13 Gashyantare 2024. Bahati Grace yibarutse ubuheta nyuma y’imyaka irenga ibiri arushinze na Murekezi Pacifique, bakoze ubukwe muri Mata 2021.

Bahati Grace, imfura ye n'umugabo we bishimiye kunguka umwana mu muryango wabo
Bahati Grace, imfura ye n'umugabo we bishimiye kunguka umwana mu muryango wabo

Miss Nishimwe Naomie yafatiwe irembo

Ukwezi kwa Gashyantare 2024 gusize Miss Nishimwe Naomie ari mu byishimo byo kuba ari kwitegura kuba umugore wa Michael Tesfay wafashe irembo.

Ku itariki 1 Mutarama 2024 Michael Tesfay yambitse Naomie impeta y’urukundo [fiançailles]. Miss Nishimwe Naomie ubwo yari umutumirwa kuri Radio Rwanda, yahishuye ko ubukwe bwabo buteganyijwe mu Ukuboza 2024.

Ubwo Miss Nishimwe Naomie n'abavandimwe be bari bakenyereye kwakira abashyitsi bari bagiye gufata irembo
Ubwo Miss Nishimwe Naomie n'abavandimwe be bari bakenyereye kwakira abashyitsi bari bagiye gufata irembo

Miss Kayibanda Aurore yasezeranye imbere y'amategeko

Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda mu 2012, yasezeranye mu mategeko na Jacques Gatera mu muhango wabereye muri Amerika muri Leta ya Arizona aho basanzwe batuye.

Umuhango wo gusezerana mu mategeko wabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 22 Gashyantare 2024. Ibindi birori bisigaye byo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana bizabera mu Rwanda.

Mu bitabiriye ubu bukwe harimo abasanzwe bazwi mu myidagaduro nk'Itsinda rya Charly & Nina, Cedru utunganya amashusho, Lionel ukina Basketball, Bad Rama, umunyamakuru Ernesto Ugeziwe n’abandi.

Miss Aurore Kayibanda ari mu byishimo nyuma yo gusezerana n'umugabo we
Miss Aurore Kayibanda ari mu byishimo nyuma yo gusezerana n'umugabo we
Charly na Nina, Cedru, Ernesto na Bad Rama mu bitabiriye ubukwe bwa Miss Aurore
Charly na Nina, Cedru, Ernesto na Bad Rama mu bitabiriye ubukwe bwa Miss Aurore

Miss Kenza ukomoka mu Rwanda yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi

Kenza Johanna Ameloot w’imyaka 22 ufite inkomoko mu Rwanda, yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024.

Kenza yegukanye iri kamba ahigitse abakobwa basaga 32 bari bahagarariye intara zitandukanye muri icyo gihugu, mu birori byabereye ahazwi nka ‘Proximus Theater’ mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 yegukanye iri rushanwa asimbuye Emilie Vansteenkiste wari ufite ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2023.

Kenza Ameloot usanzwe ari uwerekana imideli wabigize umwuga, avuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda witwa Gakire Joselyne na Se w’umubiligi.

Umunyarwandakakazi Kenza nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Belgique
Umunyarwandakakazi Kenza nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Belgique
Umunyarwandakazi Kenza yegukanye ikamba rya Miss Belgique
Umunyarwandakazi Kenza yegukanye ikamba rya Miss Belgique

Kampala yashimangiye uburyohe bw’umuziki nyarwanda

Uganda ikomeje kuba isoko ry’umuziki nyarwanda dore ko abahanzi b’i Kigali bahasimburana mu bitaramo bitandukanye.

Ku itariki 14 Gashyantare 2024 The Ben yahakoreye igitaramo cyasize bamwe mu byishimo abatarabashije kwinjira aho cyabereye bataha batamubonye, naho abanze kuva ku izima bateguriwe televiziyo hanze babasha gukurikira igitaramo.

Alex Muhangi utegura ibitaramo by’urwenya ‘Comedy Store’ yahurije hamwe The Ben n’abahanzi barimo Sheebah Karungi, bafatanya n’abanyarwenya gususurutsa abitabiriye ku munsi wahariwe abakundana.

The Ben kandi yatunguranye mu gitaramo cya Rema Namakula cyabaye ku itariki 23 Gashyantare 2024.

The Ben amaze gukomez izina rye muri Uganda, aha yari mu gitaramo cya Remah Namakula
The Ben amaze gukomez izina rye muri Uganda, aha yari mu gitaramo cya Remah Namakula

Tour du Rwanda yatanze akazi ku bahanzi, isiga abafana mu byishimo

Irushanwa ryo gusiganwa ku magare, Tour du Rwanda ryahaye akazi abahanzi, risiga mu byishimo abafana ibihumbi barikurikiye.

Uko abanyonzi basiganwaga mu mihanda itandukanye niko abahanzi nabo babagendaga inyuma bacunga aho igare rihagarara ngo bahakorere igitaramo.

Ibi bitaramo byiswe 'Tour du Rwanda Festival' byanyuze mu turere nka Huye, Rubavu, Musanze na Kigali.

Abahanzi babigaragayemo barimo Senderi International Hit, Juno Kizigenza, Afrique, Danny Vumbi, Kenny Sol, Mico The Best, Niyo Bosco na Bwiza. Ni ibitaramo byabaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko mu 2023 byabereye i Rubavu na Musanze.

Ubwo Bwiza yari mu gitaramo cya Tour du Rwanda Festival
Ubwo Bwiza yari mu gitaramo cya Tour du Rwanda Festival
Kenny Sol ni umwe mu bahanzi beretswe urukundo muri Tour du Rwanda Festival
Kenny Sol ni umwe mu bahanzi beretswe urukundo muri Tour du Rwanda Festival

Iserukiramuco rya Kigali Triennial ryamaze iminsi icumi

Iserukiramuco rya Kigali Triennial ryamaze iminsi 10 guhera tariki 16 Gashyantare kugeza tariki 25 uko kwezi mu Rwanda, ryitabiriwe n’abahanzi barenga 200 baturutse mu bihugu 25, risiga bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda babonye inzu zikomeye zemeye kubafasha mu rugendo rw’ubuhanzi.

Si ibyo gusa kuko hari filime n’ikinamico byabonye isoko ku ruhando mpuzamahanga, hakaba hasigaye gushyira umukono ku masezerano yo kugura ibihangano by’abahanzi nyarwanda.

Abahanzi barimo Bushali, Kevin Kade na Delah Dube bashimishije abitabiriye isozwa ry'iri serukiramuco.

Bushali ku rubyiniro yahuje cyane na Symphony Band batanga ibyishimo ku bitabiriye Kigali Triennial
Bushali ku rubyiniro yahuje cyane na Symphony Band batanga ibyishimo ku bitabiriye Kigali Triennial
Abanyamahanga bitabiriye isozwa rya Kigali Triennial
Abanyamahanga bitabiriye isozwa rya Kigali Triennial