Ni indirimbo yakoze ashingiye ku bantu biha gushaka kugenzura imibereho y’abandi kugeza n’aho umuntu ashobora kwibaza ku mafaranga utunze n’uburyo uyakoresha.
IGIHE yasuye Okkama muri studio ari kumwe na Bob Pro na Santana Sauce bakoze iyi ndirimbo igezweho muri iyi minsi. Mu kiganiro cyihariye buri wese yasobanuye uruhare rwe ku ndirimbo Akanyoni.
Iyo Okkama abara inkuru y’uburyo yakoze Akanyoni aba yishimye.
Ati ”Indirimbo Akanyoni rero igitekerezo ahantu cyavuye, nari muri studio ndi kumwe na Santana Sauce. Nahereye ku ijambo ’kutoka zamani’ noneho ijambo Akanyoni ryaje ari igice kibanziriza inyikirizo."
Uyu muhanzi ntafite aho yakuye izina ry’indirimbo kuko ni urusobe rw’ibitekerezo byamuje mu mutwe nk’uko yakomeje abisobanura.
Ati ”Hari igihe umuntu atekereza ko iyi miziki dukora nta mafaranga dukuramo, bakibaza imibereho yacu, nureba akanyoni ukuntu kaguruka, kaba kiturije katita ku bibazo by’izindi nyoni. Nanjye nashakaga kumvisha abantu ko bakwiriye kwirinda kwivanga mu buzima butari ubwabo."
Yakomeje agira ati "Mu kwandika iriya ndirimbo nashingiye ku buzima bwa buri munsi. Isobanura imibereho yacu ya buri munsi, Akanyoni gafite ubutumwa bubiri; kwiyoroshya no kwirwanaho aho biri ngombwa.”
Ku ruhande rwa Santana Sauce wakoze indirimbo yasobanuye ko Okkama yasabye gahunda arayihabwa. Umunsi wo gukora indirimbo ugeze, uyu muhanzi yaje nta gitekerezo afite, yewe nta n’inyandiko y’indirimbo runaka yatekerezaga. Reka bazatangire gucuranga bumve biraryoshye!
Santana Sauce uko yatangiye ahanga injyana y’indirimbo ’beat’ ni ho havuye igitekerezo nyamukuru cy’indirimbo Akanyoni.
Ati ”Okkama yaraje turatangirana, twabikoreye rimwe kuva ku inota rya mbere kugeza indirimbo irangiye”.
Uburyohe bw’indirimbo Akanyoni bushingiye ku bintu bitatu; imyandikire, uburyo icuranze n’ubuhanga bwakoreshejwe mu kuyiyungurura ’Mixing&Mastering’.
Mu gucuranga iriya ndirimbo, Santana Sauce yasobanuye ko yakoresheje ubuhanga asanzwe afite kuri Piano kandi ko kuba indirimbo yarakozwe umunsi umwe byatewe n’ubuhanga bwa Okkama.
Ati ”Yaraje arambwira ngo dukoze ‘beat’ imeze gutya urabyumva gute? Buriya rero hari ibintu abantu batazi, umuziki si ugukabya, ushobora gufata ibintu bike ukabihuriza hamwe bikabyara ikintu kinini, umuziki ni ukoroshya ibintu. Yatangiye kuririmba mbona ibitekerezo, ibintu byose bigize indirimbo twabitangiriye muri studio.”
Akanyoni yakozwe umunsi umwe bitewe n’ubuhanga bw’abayishyizeho ibiganza ari na yo mpamvu Santana Sauce yasobanuye ko umuhanzi w’umuhanga yorohereza akazi ’producer’.
Bob Pro yayunguruye Akanyoni amasaha atatu
Akanyoni yaciye mu biganza by’abahanga mu bijyanye no gutunganya imiziki. Iyo uganiriye na Bob Pro agusobanurira ko ubundi iyo igihangano cyatangiye neza byihutisha irangizwa ryacyo.
Ati ”Iyo umuhanzi ari umuhanga na producer akaba ari umuhanga, ntabwo bitwara amasaha arenze abiri cyangwa se atatu kugira ngo nyiyungurure. Buriya inzira zose indirimbo icamo mu ntangiriro ni byo bimpa umurongo w’uburyo nzayirangiza ’Mixing&Mastering’, kandi Santana Sauce ni umuhanga cyane ni yo mpamvu Akanyoni nayirangije mu masaha atatu."
Bob Pro yasobanuye ko kugira ngo uyungurure indirimbo bisaba kuba usobanukiwe ’Mixing&Mastering’ kandi ukaba ufite amatwi yumva neza umuziki.
Ati ”Buriya erega usanga abantu biha gukora ibintu byose kandi ntiwabishobora kuko buri muntu aba afite icyo azi neza n’icyo agerageza. Iyo indirimbo yatangiye neza ikarangizwa nabi irabiha pe, kandi nta nubwo abahanzi bakivuga ko indirimbo zigitinda muri studio”.
Akanyoni ni indirimbo ya Okkama yasohotse kuri EP yise Ahwi. Ikaba ikebura abantu bivanga mu buzima bw’abantu bagashaka kugenzura imibereho yabo.
Video ya IGIHE: Rwibutso Jean d’Amour



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!