Mu mpeshyi ya 2023 Harmonize nibwo yari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo gukorana indirimbo n’abahanzi no kuruhuka. Muri icyo gihe yafashe umwanya atembera muri studio agenda yumva ubuhanga bw’abahanzi batandukanye barimo Ariel Wayz, Kenny Sol, Element n’abandi.
Kenny Sol mu kiganiro na IGIHE yahishuye ko indirimbo yitwa ‘One More Time’ ifite inkuru abantu batabwiwe.
Ati”Iriya ndirimbo rero yari isanzwe ihari, yaranarangiye. Ndabyibuka Harmonize namusanze kuri hoteli, tuganira ndayimwumvisha.”
“Yarayikunze arayishima, ahita ayinsaba. Njyewe namusabye ko yampa umugisha nkakuramo igitero kimwe akaba yashyiramo igitero cye. Yambwiye ko ngomba kumuha igitero cya mbere, nanjye ndabyemera. Nguko uko yakozwe ariko na mbere hose yari ihari kandi irangiye.”
Kenny Sol yavuze ko mu minsi iri imbere ari kwitegura indi ndirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Nigeria.
Reba One More Time ya Kenny Sol na Harmonize



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!