Ubwo iby’uko bakundana byajyaga hanze, Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Muyango.
Iby’urukundo rwabo byakomeje gushimgangirwa n’amagambo bakundaga kubwirana bifashishije imbuga nkoranyambaga, bikomeza kwerekana ko byanze bikunze ruzagera kure.
Tariki 19 Werurwe 2020, ubwo Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda mu 2019 yizihizaga isabukuru y’amavuko, icyo gihe Kimenyi yigomwe ibitotsi ageza Saa Sita z’ijoro ategereje ko urushinge rw’isaha rwinjiza umunsi kuri iyi tariki, maze yifashishije Instagram agenera umukunzi we ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’urukundo.
Ati “Ntabwo uri umukunzi wanjye gusa ahubwo uri inshuti magara nagize ikomeye kuva nabaho, kukugira ni cyo kintu cyiza cyambayeho kuva navuka. Uyu munsi ni wo wavukiyeho, nkwifurije kugira umunsi mwiza, ugire umunsi mwiza cyane, ndagukunda Miss wanjye.”
Uko Muyango na Kimenyi bamenyanye...
Muyango yigeze kubwira IGIHE ko bwa mbere amenya Kimenyi hari muri Mata 2019. Ngo muri iyo minsi ajya kureba umukino wahuzaga Rayon Sports na APR FC [Kimenyi yakinagamo] ngo yirebere n’amaso uwo musore wavugwaga cyane.
Muyango ati “Simvuga uwahamagaye undi bwa mbere, gusa twavuganaga ibintu bisanzwe, twakundaga kuvugana Saa Cyenda z’ijoro tugiye gusenga, hagati mu munsi twavuganaga gake ariko akaba azi ko izo saha tubyuka tugasenga buri munsi, tuba inshuti zisanzwe tutarabonana.”
“Twari inshuti nta kindi cyari kibyihishe inyuma, duhura bwa mbere yanyuzeho ahantu nari mu birori by’isabukuru aje kundamutsa ntiyanahamara umunota n’umwe.”
Muyango yavuze ko yashidutse bakundana ariko atibuka uko byagenze, baza kwinjira mu rukundo bya nyabyo muri Kamena hafi Nyakanga 2019. Ati “Yari yaratandukanye n’umukunzi we kandi nanjye hari hashize amezi arenga atatu ntandukanye n’umusore twakundanaga.”
Urukundo rw’aba bombi rwageze aho rurenga ubucuti n’umubano usanzwe, kuva mu 2020 biyemeza kubana mu nzu imwe.
Kimenyi na Muyango mu munyenga w’urukundo!
Ku wa 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yateye ivi yambika impeta ya ’Fiançailles’ Muyango amusaba kumubera umugore, undi ntiyazuyaza arabyemera.
Muri Nyakanga 2021 hagiye hanze amashusho agaragaza ko Muyango akuriwe ndetse ku wa 21 Kanama 2021, bibarutse imfura y’umuhungu yitwa Kimenyi Miguel Yannis.
Tariki 16 Ukuboza 2023, Muyango yakoze ibirori byo gusezera ku rungano [Bridal Shower] yahuriyemo n’abakobwa n’abagore b’inshuti ze barimo DJ Brianne , Ingabire Habibah n’abandi.
Muri ibi birori, Muyango Claudine yasomye ubutumwa yandikiwe na Kimenyi Yves agira ati “Warakoze cyane mukundwa ku myaka yose ishize, uri umugore mwiza ntigeze ndota ko nzagira, si njye uzabona umunsi wo kurushinga ugeze, ndagukunda, umunsi mwiza.”
Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 4 Mutarama 2024. Kimenyi Yves yaherekejwe n’abarimo mushiki we, umubyeyi we, inshuti n’abo bakinanaga icyo gihe muri AS Kigali.
Muyango Claudine na Kimenyi Yves ubwo binjiraga mu cyumba basezeraniyemo bahawe impundu n’ababyeyi bari buzuye umunezero. Barushinze tariki 6 Mutarama 2024.
Muyango na Kimenyi mu rungabangabo
Mu mpera za 2024 hatangiye guhwihwiswa inkuru ko mu rugo rwa Muyango na Kimenyi byaba bitemeze neza ariko bombi bakaryumaho, bakerekana ku mbuga nkoranyambaga ko urugo rwabo ari nta makemwa.
Izi nkuru zambukiranyije umwaka wa 2025, ku mbuga nkoranyambaga benshi bakavuga ko iby’aba bombi bitameze neza, ariko bo bagakomeza kwerekana ko ‘ari amagambo y’abashaka kubasenyera.’
Byarakomeje bakomeza kotswa igitutu. Icyo gihe akenshi Muyango yagaragaraga yasohotse wenyine ahantu hatandukanye, n’amagambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga agenda akendera.
By’umwihariko ku munsi wahariwe abakundanye wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka wasangaga imitoma icicikana hagati yabo.
Uyu mwaka ubwo wizihizwaga si ko byari bimeze, kuko nta n’umwe muri aba wigeze wifuriza undi umunsi mwiza nk’uko byajyaga bigenda mu myaka yashize. Ibi na byo byatumye abantu babakeka amababa, bakavuga ko ishyamba ritakiri ryeru, ko ntakabuza batandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali 89,7 FM, tariki 20 Werurwe 2025, Kimenyi yavuze ko amakuru y’uko batandukanye atari yo, ko ari ibihuha kandi urukundo rwabo rudapimirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Iwacu bihora ari ibyishimo. Kuba ntaramwifurije isabukuru nziza ku mbuga nkoranyambaga ntaho bihuriye no kuba twaba twaratandukanye. Duhora mu byishimo ntabwo umwe ashyira undi ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ari isabukuru cyangwa se hari icyabaye.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko impamvu bamaze iminsi badasangiza ababakurikira ibihe byabo byiza by’urukundo nk’uko byajyaga bigenda mu minsi yashize, ari uko hari ibindi bintu bari gutegura abantu bazamenya vuba.
Ati “Twebwe mu rugo iwacu ibintu bihora ari isabukuru, umunsi w’abakundana ndetse n’umwaka mushya. Nta yindi mpamvu, hari ikindi kintu tuba turi gutegura mu minsi iri imbere. Abatekereza ko twatandukanye ntabwo bishoboka, bareke kubitekereza gutyo rwose.”
Ibi byose Kimenyi yabivugaga mu gihe Muyango yari amaze iminsi mike yizihirije isabukuru ye i Burayi. Icyo gihe ku wa 19 Werurwe 2025, uyu mugore yizihirije isabukuru ye mu Bufaransa.
Urukundo ruhagaze ku manga?
Utereye ijisho ku mbuga nkoranyambaga nta n’umwe muri aba ukurikira undi. N’amafoto bari bahuriyeho barayasibye kuri izi mbuga. Bwa butumwa bohererezanyaga, na bwo bwarayoyotse burundu.
Hari amakuru avuga ko ngo bajya gutandukana, babanje kubana mu nzu umugore adahindukirira umugabo, Kimenyi aza kwivumbura ajya kurara mu cyumba cye. I
Bivugwa ko ngo Muyango avuga ko Kimenyi yagiranaga umubano udasanzwe na Keza Terisky uri mu bagore bategura ibirori mu tubari. Ariko Keza aheruka kubyamaganira kure.
Keza yavuze ko urugo rwa Muyango na Kimenyi, rwasenywe na DJ Brianne. Hari n’andi makuru avuga ko DJ Brianne na Muyango baba bararyamanye.
Mu kiganiro cyabereye kuri Tik Tok mu buryo bwa ‘live’, yagizr ati “Nanjye amakuru y’imihanda avuga ko bashwanye, batandukanye [Kimenyi na Muyango], nanjye ni yo makuru numva. Amakuru avuga ko batandukanyijwe n’uko Muyango akundana na DJ Brianne.”
Ibi ariko Brianne yabyamaganiye kure, avuga ko we na Muyango bahuzwa n’akazi. Ati “Ndarengana! Njye na Muyango turakorana. Dukorana ku wa Kane no ku wa Gatandatu. Ntabwo Muyango aransoma no ku itama bisanzwe, nta n’ubwo araza iwanjye wenyine, yahaje rimwe ari kumwe n’umugabo we. Inshuro zose nagiye kwa Muyango, Kimenyi Yves yari ahari.”
Ku byo kuryamana na Brianne, Muyango yavuze ko ari urwitwazo rwazanywe na Keza kugira ngo yinjire mu rugo rwe. Ati “Urwo rwitwazo rwo kuryamana na Brianne, narwo rwazanywe na Keza kugira ngo yinjire iwanjye. Ubwa mbere yarabanje agerageza iby’umugabo biramunanira, ubwa kabiri azana Brianne ubwa gatatu atangira kujya ahamagara abantu anteranya. Icyo nagusaba, Keza ba umuntu.”
Mu kunyomoza ibyo Muyango yavuze, Keza yahise gushyira hanze amajwi ya Kimenyi ari kumubwira ukuntu Dj Brianne yamutwaye umugore, kugeza aho yari asigaye amujyana muri ‘gym’ kandi we yaramukoragaho undi akamubera ibamba.
Ati “Ejo bundi nagiye kubona mbona Muyango aharaye ‘gym’, mbona Brianne na we arayiharaye…mbere Muyango naramubwiraga ngo tujyane nkabona ni umunebwe. Ubu umuntu ari kubyuka akijyana ku Cyumweru. Mbona Brianne ari we muntu umuturisha mu buryo njye ntazi.”
“Na we narabimubwiye Muyango, nti nsigaye mbona warabaye umukobwa uryamana n’abo bahuje igitsina, ni ukuri kw’Imana. Rero Muyango dutandukanye nk’ukuntu natandukanye[yirinda kugira umuntu avuga izina]…”
Mu kindi kiganiro Muyango yagiranye na Yago TV Show, yongeye kugaragaza ko atari umutinganyi, avuga ko ari ibintu bitazigera bibabo mu buzima bwe. Ati “Nta kintu kinini navuga ku butinganyi bumvugwaho, uretse ko ari ikinyoma. Ntabwo ndi intungane nshobora kuba nakosa, ariko byibuza bubahe ko ndi umubyeyi. Ibyo bavuga cyangwa bumvise, ntabwo ari byo nta n’ubwo bizigera bibaho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!